RFL
Kigali

MTN yatangije icyumweru cyahariwe kwita ku bakiriya

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:6/10/2015 15:21
4


Sosiyeti y’itumanaho ya MTN yatangije icyumweru cyo kwita ku bakiriya bayo kuri ubu bamaze kugera kuri miliyoni 4 byanatumye ari sosiyeti ya mbere hano mu Rwanda ifite abakiriya benshi mu myaka 17 imaze ikorera mu Rwanda.



Icyumweru cya mbere cy’Ukwezi kw’Ukwakira buri mwaka MTN igenera abakiriya bayo icyumweru cyo gushimira abakiriya bayo mu rwego rwo kunoza no gukomeza umubano uri hagati yayo n’abakiriya ba hano mu gihugu imbere ndetse no hanze yacyo.

Iki cyumweru MTN yagihariye kuzirikana akamaro k’umukiriya.  Kuri uyu wa mbere tariki 05 Ukwakira 2015 nibwo iki cyumweru cyatangirije ku cyicaro cya MTN i Nyarutarama. Atangiza iki cyumweru ku mugaragaro, Gunter Engling umuyobozi wa MTN yatangaje ko bazirikana uruhare rw’abakiriya babo ko ndetse barajwe ishinga no kumva ibyo bakeneye. Ati “ Duha agaciro ko kubaka ndetse no gukomeza umubano w’igihe kirerekire hagati yacu n’abakiriya dufite. Kubw’ubufatanye nabo twabashije kugeza ku mubare wa miliyoni 4 z’abakiriya byanatumye ihita iba sosisyeti ya mbere y’itumanaho ifite abakiriya benshi mu Rwanda ndetse ikaba n’iya mbere muri Afrika.”

Yongeyeho ati “ Intego yacu ni ukwinjiza abakiriya bacu mu isi nshya, twumva ibyo bakeneye bituma turushaho kunoza serivisi tubaha mu buryo bwose.”

Abakiriya ba MTN bahamagariwe kwitabira imurikabikorwa ndetse n’ibiganiro bizakorwa muri iki cyumweru ndetse n’izindi mpano bazagenerwa na MTN. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • hitler 8 years ago
    muzabanze mugabanye ibiciro cg mwigane tigo uko ibigenza neza njya kuyivamo ikaba izanye udushya yagabanyije ibiciro nkongera nkagaruka
  • joe8 years ago
    Bazabanze bafate abakiriya bose kimwe. Abafite number za telephone za kera zimwe zititwaga manoyinanga barahendwa kuri vuga packs. Nanjye narabakatiye nikoreshereza internet ya tigo. Nibafate abakiriya babo kimwe. Ntusange abakiriya babo badafatwa kimwe cyane cyane mu kugura packs zo kuvugiraho. Birababaje kubona hari abemerewa iya 50Frw minimum abandi 800 Frw minimum. MTN mwisubireho.
  • joe8 years ago
    Ikibazo nyamukuru MTN mufite ni ugusumbanya abakiriya. Rwose mubyigeho tugaruke kuri reseau yanyu. tigo iri kubatwara abakiriya
  • joe8 years ago
    Bazabanze bafate abakiriya bose kimwe. Abafite number za telephone za kera zimwe zititwaga manoyinanga barahendwa kuri vuga packs. Nanjye narabakatiye nikoreshereza internet ya tigo. Nibafate abakiriya babo kimwe. Ntusange abakiriya babo badafatwa kimwe cyane cyane mu kugura packs zo kuvugiraho. Birababaje kubona hari abemerewa iya 50Frw minimum abandi 800 Frw minimum. MTN mwisubireho.





Inyarwanda BACKGROUND