Nyuma y’amezi 2 , itangije iserukiramuco rya inerineti ryishwe “Data Festival” , MTN yatangije imurika gurishwa ry’iminsi 2 rizasozwa kuri uyu wa 16 Ukwakira ari na wo munsi nyirizina wo gusoza iri serukiramuco.
Muri iri murika gurishwa rito rya interineti ryiswe “MTN MINI DATA EXPO” rizabera ku cyicaro cyayo kiri mu mujyi wa Kigali mu nyubako ya UTC, muri ryo hakazaba herekanwa ibikoresho ndetse na bimwe mu bisubizo MTN izanye kugira ngo ifashe abanyarwanda kwinjira mu isi ya digital mu buryo bworoshye.
Muri iri murika gurishwa hazaba kandi hari telefoni igurishwa ku mafaranga 6800 gusa ukayihabwa na SIM Card iriho MB 500 z’ubuntu. Ibi byise bikaba bikorwa mu rwego rwo gufasha abanyarwanda babashe kugera kuri internet mu buryo bworoshye.
Muri aya mezi 2 y’iserukiramuco, abakozi ba MTN bakaba barazengurutse mu baturage, mu mihanda n’ahandi hahurira abandi benshi bakabasobanurira zimwe muri gahunda zayi zirimo Broadband, Cloud Services, LTE, Hotspot Premium, Directory Services ndetse na byinshi kuri interineti. Hasuwe kandi amashuri makuru ngo abanyeshuri basobanukirwe n’uburyo boroherejwe gukoresha interineti.
Muri izi ngamba kandi zo kunjiza u Rwanda muri gahunda yo gukoresha interineti byoroshye MTN yazanye ibikoresho bitandukanye birimo amatelefoni agezweho(Smat Phones), Tablets, Mudasobwa, Modem n’ibindi byinshi.
TANGA IGITECYEREZO