RFL
Kigali

MTN Rwanda ku bufatanye na Mobisol yashyize igorora abifuza gutunga telefone zigezweho

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:15/03/2017 19:46
1


Ushobora kuba wajyaga wibaza uburyo na we watunga telefone zisobanutse(smartphone) ukaba wabasha kugendana n’ikoranabuhanga rigezweho. Ibyari inzozi ubu MTN Rwanda yabigize impamo aho ku bufatanye na Mobisol, iyi sosiyete y’itumanaho igiye gufasha buri wese ubishaka kugura izi telefone maze bakajya bishyura mu byiciro.



Nkuko byatangajwe ubwo hatangizwaga ku mugaragaro iyi gahunda ngo hazajya hatangwa telefone yo mu bwoko bwa Tecno W2 iherekejwe n’ibikoresho bya Mobisol bitanga ingufu zituruka ku mirasire y’izuba.

Hifashishijwe uburyo bwa Mobile Money uwahaye iyi telefone hamwe n’ibi bikoresho azajya yishyura mu byiciro ahereye ku mafaranga y’u Rwanda 66 ku munsi.

MTN

MTNUbwo iyi gahunda yamurikagwa bwa mbere ku ishami ry'ubucuruzi rya MTN mu mujyi wa Musanze

Yvonne Manzi Makolo umuyobozi muri MTN ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa byayo yavuze ko mu ntego z’iyi sosiyete harimo kuba umuyoboro w’iterambere ry’u Rwanda n’izamuka ry’ubukungu, binyuze mu gushyiraho gahunda zituma abantu babasha kubona ibicuruzwa na serivisi z’itumanaho. Yongeyeho kandi ko batewe ishema no gukorana na Mobisol kugira ngo bageze ku bantu telefoni zigezweho bazishyura mu byiciro, ibi bikaba byitezweho gutuma serivisi za MTN zikomeza kugera ku banyarwanda benshi.

Yvonne Manzi Makolo yagize ati ”Abakiriya duhuriyeho bashobora kubona no gutunga ingufu zituruka ku mirasire y’izuba n’ibikoresho bikenera amashanyarazi ndetse guhera uyu munsi bashobora kwishyura mu byiciro bakabona telefoni igezweho.”

Yakomeje agira ati” Ibi bizazamura imibereho y’abaturage kuko badatunga ibikoresho bikenera amashanyarazi gusa ahubwo bazagira n’ubushobozi bwo guhanahana amakuru no gushyira umuriro muri telefoni zabo igihe cyose bashakiye bakoresheje ingufu bahawe na Mobisol.”

Ubu ushobora kubona amashanyarazi akomoka ku ngufu y'imirasire y'izuba ukajya wishyura amafaranga 66Frw gusa ku munsi

Ku ruhande rwa Mobisol umuyobozi ushizwe kumenyekanisha ibikorwa muri Mobisol, Ben Okello, nawe yavuze ko bashimishijwe n’indi ntambwe itewe mu bijyanye n’ingufu zituruka ku mirasire y’izuba n’itumanaho. Yakomeje avuga ko imwe mu ntego zabo ari ugutuma abana bo mu cyaro biga neza, binyuze mu kubona urumuri rwiza igihe basubiramo amasomo, kumenya ibivugirwa hirya no hino binyuze kuri radio na televiziyo no gukora ubushakashatsi kuri internet.

Iyi gahunda yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2017, ikaba yatangiriye mu ishami rya MTN mu Karere ka Musanze, nyuma ikazakomereza hirya no hino mu gihugu ahakorera iyi sosiyete cyangwa Mobisol.

Bamwe mu bari bitabiriye gutangiza ku mugaragaro iki gikorwa






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • paccy the great7 years ago
    ubwo x umuntu ushaka telephone gus bayimuha..""?????





Inyarwanda BACKGROUND