RFL
Kigali

MTN na CANAL+ bunze ubumwe muri gahunda yo gufata neza abafatabuguzi babo

Yanditswe na: Emmy Nsengiyumva
Taliki:26/01/2017 16:04
1


Kuri uyu wa Kane tariki 26 Mutarama 2017 ni bwo ubuyobozi bwa Canal+ na MTN Rwanda bwamurikiye itangazamakuru gahunda nshya batangije nyuma yuko havutse imikoranire yimbitse hagati y’izi kompanyi zombi, aho abafatabuguzi ba Canal+ boroherejwe dore ko bazajya bagura ifatabuguzi hifashishijwe MTN Mobile Money.



Ubuyobozi bwa Canal+ bwatangaje ko ari uburyo bushya bwo gufasha abafatabuguzi babo aho nta muntu uzongera kubura uko agura ifatabuguzi afite amafaranga kuri MTN Mobile Money, dore ko uburyo bushya bwatangijwe bwo kugura ifatabuguzi rya Canal+ ukoresheje MTN Mobile Money biteganyijwe ko buzafasha abakiriya b’iyi kompanyi baburaga aho bagura ifatabuguzi bwije cyangwa mu minsi ya weekend.

mtnMTN na Canal+ bazanye uburyo bushya bwo kugura ifatabuguzi hifashishijwe MTN Mobile Money

Ku ruhande rwa MTN Rwanda bo batangaje ko ubu buryo buzafasha abakiriya babo dore ko abafatabuguzi ba Canal+ basanzwe bakoresha itumanaho rya MTN bagomba gutangira kujya bagura ifatabuguzi hifashishijwe uburyo bwa MTN Mobile Money. Ubuyobozi bwa MTN Mobile Money bwahise butangariza abanyamakuru ko hahise hashyirwaho poromosiyo aho umuntu ugura ifatabuguzi riri munsi ya 50.000Frw kuvuga munsi ya Tout Canal akoresheje MTN Mobile Money mu kwezi kwa Gashyantare azahabwa ibyumweru bibiri areba Tout Canal ubundi agakomeza kureba iyo yaguze.

canal+CANAL+ yazanye kandi uburyo bushya bwo kuyikurikira hifashishijwe Telefone na "My Canal" (Application) iba muri telefone

Usibye kugura umuriro hifashishijwe MTN Mobile Money Canal Plus yamurikiye abanyamakuru andi mashene "Chanel" atanu yongeye muyo abafatabuguzi bayo babonaga arimo na Trace Mziki ikunzwe cyane n’abakunzi ba muzika cyane muzika yo mu karere ka Afurika y’Iburengerazuba.

Ikindi kandi ni uko Canal + yamenyesheje abakunzi bayo ko abasanzwe bayihagarariye mu duce tunyuranye bazakomeza gukora akazi kabo uko gasanzwe. MTN Mobile Money yahumurije abafatabuguzi bayo ko uzajya agura kandi ifatabuguzi akoresheje Mobile Money ntakindi kiguzi azajya atanga. Uko bikorwa ukabasha kugurira iri fatabuguzi kuri MTN Mobile money, ni ukwandika muri terefone yawe *182*2# ubundi ugakurikiza amabwiriza.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • TAMBUE Dioyf7 years ago
    ariko nkawe wanditse iyi nkuru urabona kwandika ntunavuge uko iyo abonnement izajya igurwa utaba uvuze (ndavuga demonstration, uti binjirira hano bakagira gutya gutya)amakuru igice?? kd nyamara bano mwamamaza baba babishyuye......paaaaa syeeeeee weee





Inyarwanda BACKGROUND