RFL
Kigali

MTN Foundation yahaye inkunga ya mudasobwa 24 urwunge rw’amashuli rwa Rubona-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:5/05/2017 12:16
1


Sosiyete y’itumanaho ya MTN yahaye inkunga ya mudasobwa 24 na interineti y’amezi atatu urwunge rw’amashuri rwa Rubona i Gatsibo.



Kuri uyu wa kane tariki 04 Gicuransi 2017ni bwo sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda yashyikirije mudasobwa 24 na internet y’amezi atatu urwunge rw’amashuri rwa Rubona ruherereye mu mudugudu wa Tubindi,akagali ka Rubona,umurenge wa Kiziguro,Akarere ka Gatsibo.

Iki gikorwa MTN yagikoze ibinyujije mu nshingano yihaye zo kubika ifaranga rimwe ku ijana mu byo yinjije kugira ngo akoreshwe mu guteza imbere abaturarwanda. Urwunge rw’amashuri rwa Rubona ni ikigo cya 27 mu turere 27 gihawe iyi nkunga na MTN binyuze muri MTN Foundation ndetse bakaba bafite intego yo kugera mu turere twose tw’igihugu uko ari mirongo itatu.

Gahamanyi Isdor,uhagarariye ubujyanama muri MTN Foundation yabwiye aba banyeshuli bo mu rwunge rw’amashuri rwa Rubona ko izi mudasobwa bahawe ari izabo bagomba kuzikoresha bakazibyaza umusaruro ndetse ko nta wundi muntu wemerewe kuzikoresha mu nyungu ze bwite.

Kugeza ubu MTN Foundation irihira abanyeshuri ijana mu mashuri yisumbuye,ikaba yaravuje abana ibihumbi bibiri bavukanye ibibari ndetse ikaba yaratanze mudasobwa ijana zo mu bwoko bwa laptop ku bayobozi b’utugali ijana batari bazifite. Ikindi ni uko yatanze ingufu z’amashanyarazi(Panneaux solaire)ku baturage magana ane na cumi na batandatu(416)bo mu turere twa Nyaruguru na Gisagara.

AMAAFOTO Y'IKI GIKORWA

MTN foundation

David ushinzwe ubuhuzabikorwa muri MTN Foundation ni we wayoboye iki gikorwa

MTN foundation

MTN foundation

Akarasisi k'abanyeshuri ba G.S Rubona niko katangije ibi birori

MTN foundation

MTN foundation

MTN foundation

Itorero ry'abanyeshuri ba G.S Rubona

MTN foundation

Munyurangabo Patrick,umuyobozi w'urwunge rw'amashuri rwa Rubona

MTN foundation

Gahamanyi Isdor uhagarariye ubujyanama muri MTN Foundation ageza ijambo ku banyeshuri

MTN foundation

Gasana Richard,umuyobozi w'akarere ka Gatsibo asobanurira abanyeshuri ba G.S Rubona ibanga riba muri mudasobwa

MTN foundation

 MTN foundation

MTN foundation

Izi mudasobwa ni laptop zo mu bwoko bwa HP

MTN foundation

Umunyeshuri yereka Isdor wo muri MTN ibyo azi kuri mudasobwa

MTN foundation

Ifoto y'urwibutso n'abanyeshuri ba G.S Rubona

MTN foundation

Amafoto:Lewis Ihorindeba/Inyarwanda.com







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • claudette6 years ago
    tubashimiye iterambere mutujyezaho mumyijyire yaburimunsi.





Inyarwanda BACKGROUND