RFL
Kigali

AMAFOTO: Mobisol yashyize ahagaragara 'Solar Tv system' irimo na Televiziyo ikoreshwa n'imirasire y'izuba

Yanditswe na: Editor
Taliki:13/07/2017 11:10
0


Kampani ya Mobisol ifite icyicaro mu gihugu cy’u Budage,ikaba imaze imyaka itatu ikorera mu Rwanda,yamaze gushyira hanze 'Solar Tv System' mu rwego rwo korohereza abaturarwanda batuye ahantu hatagera umuriro w'amashanyarazi.



 'Solar Tv system' ya Mobisol, igizwe na Televiziyo ikoreshwa n'imirasire y'izuba, batiri ibika umuriro uhagije, amatara atatu n'ibindi bikoresho bicomekwaho. Akarusho ni uko ibi bikoresho byose bigize 'Solar Tv system' bikoranye ikoranabuhanga rihanitse ndetse bikaba bihendutse cyane ku bantu bifuza kubigura dore ko ubiguze byose yishyura ibihumbi 290 Frw (290,000Frw). 

Ni ubwa mbere mu Rwanda haje ubu buryo bufite umurasire uramba wa W 36,televisiyo ya rutura( 22”flat screen) n’ibindi byangombwa byose biyiherekeje. Mu itangazo rigenewe abanyamakuru  muri uyu muhango wo gutangiza ku mugaragaro  'Solar Tv system' wabereye ku cyicaro cy’iyi kampani,Umuyobozi mukuru w’iyi kampani,Joelle Nzambimana mu magambo ye yagize ati:

Aka ni agashya gakubiyemo ibintu byose mu kintu kimwe,ibi bizatuma abakiriya babona ibyo bakeneye ku bijyanye n’ingufu z’amashanyarazi ku giciro cyiza;hari uburyo bwiza bwo kwishyura buzatuma  Abanyarwanda bari badashoboye kubona umuriro w’amashanyarazi kubera amikoro make.

Naho Umuyobozi mukuru w’ubucuruzi n’ibijyanye n’abakiriya, yongeyeho ko umukiriya ashobora kwishyura hifashishijwe MTN mobile money na Tigo cash. Frida Winkelmann avuga ko iki gicuruzwa gishya gizafasha Abanyarwanda mu buzima bwabo bwa buri munsi kuko ngo bwishyurwa amafaranga macye.

Ikindi kandi umukiriya ashobora guhitamo ubundi buryo bwagutse bukubiyemo amatara meza 3,inyakiramajwi ikoresha imirasire y’izuba ku mafaranga 20,000 yiyongeraho ayishyurwa buri kwezi angana 12,000frw.

Ubu buryo bushya buza buherekejwe na garanti y’imyaka 3 ndetse na service nziza yo kwakira abakiriya babaza ibyo badasobanukiwe neza ndetse bukishyurwa mu gihe cy’amezi 36 hakoreshejwe uburyo bwa Mobile money n’itumanaho ry’amasaha 24 mu minsi irindwi.

Hitezwe ko ubu buryo buzagera kuri miliyoni nyinshi z’abanyarwanda nk’uburyo bwiza buboneye bwo kwigurira televiziyo,ikintu kizahindura byinshi ku mibereho y’abanyarwanda ndetse bakabasha no gucana umuriro w’amashanyarazi mu ngo zabo.

Ibi bije kongera imbaraga intego ya Leta y’u Rwanda yihaye yo kugeza ingufu z’amashanyarazi  kuri 70% by’abaturarwanda bityo ibi bikaba bigamije gufasha leta no kurengera ibidukikije.Kampani ya Mobisol itanga n’ubundi buryo mu ngano zitandukanye kuva kuri W100 kugeza 200 haba ku ngo z’abantu ku giti cyabo cyangwa ku bacuruzi.

Mobisol imaze imyaka itatu ikorera mu Rwanda,intego yayo ni ugutanga ingufu z’amashanyarazi zifatika kandi zijyanye n’ubushobozi bwa buri wese mu rwego rwo kuzamura ubuzima bwiza bw’abantu batuye mu cyaro ku giciro cyiza.Mobisol itanga amahugurwa ku rubyiruko kwiteza imbere binyuze mu bicuruzwa nk’imashini zogosha,indahuzo zitwa mobi-charger.Ku bindi bisobanuro wahamagara ku murongo utishyurwa wa Mobisol ari wo 2345.

REBA ANDI MAFOTO UBWO MOBISOL YAMURIKAGA UBU BURYO BUSHYA

AMAFOTO: Afrifame Pictures







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND