RFL
Kigali

Maniraho abaye uwa mbere muri Ni Ikirenga uhembwe kugendera mu ndege akajya i Rubavu

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/11/2015 17:03
0


Maniraho Jean de Dieu umucuruzi wa Kicukiro niwe munyamahirwe wa mbere muri poromosiyo ya Ni Ikirengaa ya Airtel Rwanda igamije gushimisha abafatabuguzi bayo mu kubifuriza Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2016.



Kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ugushyingo 2015 ahagana isaa Sita z’amanywa nibwo Maniraho Jean de Dieu yafashe indege yerekeza i Rubavu aho azamara iminsi ibiri ari hamwe n’inshuti ye bajyanye. Iyo minsi ibiri bazayimara baba muri Hotel Serena bafata icyo bashaka nk’igihembo yahawe na Airtel nyuma yo kuba umunyamahirwe wa mbere muri Ni Ikirenga.

Maniraho Jean de Dieu

Maniraho yishimiye cyane amahirwe yagize yo kugendera mu Ndege

Maniraho Jean de Dieu abonye aya mahirwe yo kujya i Rubavu mu rugendo rwishyuriwe buri kimwe cyose, nyuma yo kwitabira poromosiyo ya Ni Ikirenga akaza no kwegukana amafaranga y’amanyarwanda angana na 746.500Frw. Maniraho Jean de Dieu yagiye gutega indege i Kanombe aherekejwe na bamwe mu bayobozi ba Airtel Rwanda barimo na Michael Adjei umuyobozi mukuru.

Maniraho yavuze ko yishimye cyane kuko ari ubwa mbere agendeye mu ndege kuva yabaho. Yashimiye cyane Airtel Rwanda kubw’ibyiza ikomeje kugeza ku banyarwanda. Yavuze kandi ko nta kindi kintu yakoze kugirango abone ayo mahirwe, usibye  kwandika *141*1# bakamuha umuhigo we w’umunsi, nyuma yo kuwesa agatsindira ibyo bihembo.

Maniraho Jean de Dieu

Iyi niyo ndege yamutwaye i Rubavu

Maniraho Jean de Dieu

Maniraho Jean de Dieu

Maniraho Jean de Dieu (hagati) ari hamwe n'abayobozi bakuru ba Airtel Rwanda

Maniraho Jean de Dieu

Maniraho Jean de Dieu

Maniraho Jean de Dieu

Umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda, Michael Adjei (hagati)  ni umwe mu baherekeje Maniraho ku kibuga cy'indege cya Kanombe

Airtel Rwanda

Muri poromosiyo Ni ikirengaaa ya Airtel, abakiriya bayo bashobora gutsindira inyongera ingana na 300%  n’ibihembo bya buri munsi by’amafaranga agera kuri 1,000,000 FRW. Kandi abanyamahirwe babiri bazajya batsindira buri cyumweru ikiruhuko kuri Kivu Serena Hotel, bafatwe neza byihariye (VVIP experience).

Urugendo bazajya bahabwa rubahesha gutwarwa muri kajugujugu kuva Kigali International Airport kugera kuri hoteli, kandi nyiramahirwe yemerewe kujyana na mugenzi we. Airtel Rwanda izajya ihaha amafaranga 100,000 FRW yo guhaha, mu gutaha abatsinze bose bazajya bagaruka mu modoka nziza y’agaciro.

Imiterere ya poromosiyo ya Ni Ikirengaa

Buri munsi Abakiriya ba Airtel bazajya babona ubutumwa bubamenyesha umuhigo wabo w’umunsi, buri wese ku giti cye, ndetse bashobora no kuwirebera bakanze *141*1#.

Igihe icyo ari cyo cyose umukiriya abashije kugera ku muhigo we azajya abona ubutumwa bugufi bumumenyesha ko ahawe inyongera ya 300%.

Ubwo butumwa kandi buzajya bubamenyesha ko bagiye mu mubare w’abari butsindire ibihembo by’umunsi.

Umukiriya ubashije kugera ku muhigo we w’umunsi azajya ahita ajya mu mubare w’abari butsindire ibihembo kuri uwo munsi gusa.

Abanyamahirwe batsinze bazajya babimenyeshwa bahamagawe n’iyi nomero gusa 0731000000

Kurikirana ikiganiro cya Ni ikirengaaa buri munsi kuri TV One.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND