RFL
Kigali

Kasha yongereye igipimo gipima inda n’akanini karinda gusama mu byo isanzwe ishyikiriza abakiriya bayo

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:10/02/2017 9:28
6


Kasha yari isanzwe ishyikiriza abagore n’abakobwa ibikoresho by’isuku yabo yihariye mu buryo bwihuse kandi bwizewe mu ibanga rikomeye, kuri ibi hiyongereyeho igipimo gipima niba utwite ndetse n’akanini karinda gusama (pillule du lendemain).



Ku badasanzwe bazi Kasha, ni ikompanyi ikoresha cyane cyane ikoranabuhanga ifasha abagore n’abakobwa gutumizaho ibikoresho by’isuku yabo yihariye mu mujyi wa Kigali. Icyo Kasha ifite kidasanzwe ni uko ikugezaho ibyo ukeneye mu gihe ubikeneye kandi bikaguma ari ibanga ryawe gusa.

Ibi bikoresho Kasha yabitekereje n’ubundi mu rwego rwo gufasha abakobwa n’abagore kubona ibyo bakeneye mu buryo buboroheye, igihe umugore cyangwa umukobwa akoze imibonano mpuzabitsina mu gihe cy’uburumbuke akaba yahita anywa ikinini kimurinda gusama inda itateguwe. Hari kandi n’ababa bifuza kubyara ariko guhora kwa muganga wipimisha niba watwise bikaba byarambirana,cyangwase umukobwa yaba akeka ko yasamye kandi atifuza kujya kwa muganga kugira amenye niba koko yasamye, bityo Kasha ikakugezaho igipimo gipima niba utwite utagombye guhora kwa muganga ujya kureba niba warasamye.

Kasha ikugezaho ibikoresho waba ukeneye aho ariho hose i Kigali kandi mu gihe gito cyane gishoboka, kandi ibyo utumijeho riba ari ibanga ryawe gusa, ikindi ni uko ibikoresho Kasha ifite ari byiza, kandi iguha amahirwe yo guhitamo uko ubishaka bitewe n’ibyo usanzwe ukunda kandi ku giciro gito. Ibi bikoresho kandi nta mpungenge ku kumenya imikoresherezwe yabyo kuko Kasha ifite umuganga mushobora kuvugana yaba ku murongo wa telefoni cyangwa ubundi buryo bukoroheye hanyuma akagusobanurira imikoresherezwe y’ibi bikoresho n’ibindi bijyanye n’ubuzima waba wifuza kumenya.

Ibikoresho ushobora guhaha na Kasha:

1. Ibinini birinda gusama (pillules du lendemain)


Kasha

2. Agakoresho gapima niba umuntu yasamye (pregnancy test tool)

Kasha

3. Ibikoresho byifashishwa igihe uri mu mihango (Menstrual care products)


KASHA

4. Udukingirizo (contraceptives) Kasha igufitiye udukingirizo tw’abagore n’utw’abagabo kandi turi mu moko menshi atandukanye.

KASHA

5.Isabune z’imyanya y’’ibanga(intimate wash)iyi ikoreshwa n’abagore n abakobwa mu isuku y’imyanya myibarukiro yabo. Igafasha mukurinda infection n’impumuro mbi mu myanya y ibanga.

KASHA

 

Kasha

Kasha

Kasha ifunga neza ibikoresho iba ishyiriye umukiriya

Uko ushobora guhaha na Kasha:

1. Ushobora gusura urubuga www.kasha.rw ukabona amakuru yose y’ibicuruzwa Kasha igufitiye, uru rubuga ushobora kurusura ukoresheje mudasobwa cyangwa telephone yawe igendanwa.

2. Ushobora gutumizaho ibyo ushaka ukanze *911# kuri MTN cyangwa Tigo, ubona ibyiciro bitandukanye ubundi ugakurikiza amabwiriza

3. Ushobora kandi guhamagara ku murongo utishyurwa  9111 ukagura icyo ushaka.

Uburyo wishyura iyo uhashye na Kasha

Mu korohereza abakiliya, Kasha yashyizeho uburyo butandukanye bwo kwishyura:

1. Ushobora gukoresha Mobile Money cyangwa Tigo Cash ugatumiza icyo ushaka kugura

2. Ushobora kandi kwishyura ari uko ibyo watumije bikugezeho

3. Ushobora kwishyura ukoresheje visa card,credit card

Igihe ubaye umufatabuguzi wa Kasha, ugira amahirwe yo kubona mbere ibicuruzwa bishya, ndetse n’amakuru y’igabanywa ry’ibiciro. Icyo bigusaba gusa ni ukujya kuri www.kasha.rw ugafungura konti yawe cyangwa ugakoresha facebook yawe kugira ngo ujye ubona amakuru ku uryo bworoshye kandi bwihariye.

Kasha

Ni uku Kasha ifunga neza icyo uguze

Kasha

Ubu ushobora kwipima niba utwite utarinze kujya kwa muganga, ibi byose Kasha yabizaniye abakiliya

Nuramuka ugerageje guhaha ukoresheje Kasha, ntuzigera ubyicuza kuko ibyo bakuzaniye byose biba bifunze neza ku buryo nta muntu ushobora kumenya ikirimo uretse wowe nyirabyo.

Uretse igikarito gifunze neza kirimo ibyo watumije, Kasha imbere igushyiriramo ubutumwa bugushimira ku buryo iyo umaze gupfundura ubtumwa bwawe wumva wishimiye guhaha ukoresheje Kasha cyane cyane igihe uhaha ibikoresho byawe by’isuku bidakwiye kubonwa na buri wese bitewe n’aho uherereye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • GOGO7 years ago
    MURAKOZE
  • UWAMALIYA VESTINE7 years ago
    nibyiza ndabishimye ariko nta tel mwadushyiriyeho twahamagara kuko haribyo twashakaga gusobanuza nibyo twifuzaga tutabona kuri liste tubona hano murakoze
  • keza dativa7 years ago
    ntabwo mwatubwiye aho kasha ikorera muri kigali
  • 7 years ago
    kasha ikorera ahagana ku gishushu/kimihurura ugana kuri lemigo hotel wabahamagara kumurongo utishyurwa 9111 ukamenya byinshi.
  • 7 years ago
    kasha ikorera ahagana ku gishushu/kimihurura ugana kuri lemigo hotel wabahamagara kumurongo utishyurwa 9111 ukamenya byinshi.
  • 7 years ago
    coco mwatubwira tel ya mobile kuko iyo mwanditse nticamo , bikadufasha gusobanuza





Inyarwanda BACKGROUND