RFL
Kigali

Ineza Yves, Habinshuti Eric na Christopher nabo basekewe n’amahirwe muri Ni Ikirengaaa

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:1/12/2015 18:29
0


Nyuma y’abanyamahirwe baherutse gutsindira amafaranga, umwe muri bo agatsindira itike yo kujya i Rubavu muri Serena Hotel bakamarayo iminsi ibiri, kuri ubu hongeye gutangazwa abandi banyamahirwe batsindiye ibihembo muri Poromosiyo ya Ni Ikirenga.



Ineza Yves, Bikorimana Christopher na Habinshuti Eric bagize umugisha wo kuba abanyamahirwe muri iyi poromosiyo ya Airtel Rwanda igamije kwifatanya no kwishimana n’abafatabuguzi bayo mu gihe bitegura kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli na Bonane.

Eric Habinshuti w’i Gisozi utunzwe no gucuruza, yatsindiye akayabo k’amafaranga akabakaba hafi ibihumbi 800 y’amanyarwanda(799.000Frw). Undi munyamahirwe ni Ineza Yves wa Kicukiro nawe watsindiye asaga miliyoni(1.190.500Frw).

King James

Eric Habinshuti hamwe na King James

Ineza Yves

Ineza Yves watsindiye asaga miliyoni y'amanyarwanda muri Ni Ikirenga

Undi uherutse gutsindira amafaranga muri Ni Ikirenga ni umutekinisiye witwa Bikorimana Christopher w’i Musanze watsindiye 520.500Frw. Nyuma yo gutsindira ayo mafaranga, Christopher yatangaje ko agiye gutangira Business ye ku giti cye.

Bikorimana Christophe

Bikorimana Christophe(ibumoso) umwe mu bagize amahirwe muri Ni Ikirenga

Muri poromosiyo Ni ikirengaaa ya Airtel, abakiriya bayo bashobora gutsindira inyongera ingana na 300%  n’ibihembo bya buri munsi by’amafaranga agera kuri 1,000,000 FRW. Kandi abanyamahirwe babiri bazajya batsindira buri cyumweru ikiruhuko kuri Kivu Serena Hotel, bafatwe neza byihariye (VVIP experience).

Maniraho Jean de Dieu

Maniraho Jean de Dieu niwe uherutse gutsindira amahirwe yo kujya i Rubavu mu ndege

Urugendo bazajya bahabwa rubahesha gutwarwa muri kajugujugu kuva Kigali International Airport kugera kuri hoteli, kandi nyiramahirwe yemerewe kujyana na mugenzi we. Airtel Rwanda izajya ihaha amafaranga 100,000 FRW yo guhaha, mu gutaha abatsinze bose bazajya bagaruka mu modoka nziza y’agaciro.

Imiterere ya Poromosiyo ya Ni Ikirengaa

Buri munsi Abakiriya ba Airtel bazajya babona ubutumwa bubamenyesha umuhigo wabo w’umunsi, buri wese ku giti cye, ndetse bashobora no kuwirebera bakanze *141*1#.

Igihe icyo ari cyo cyose umukiriya abashije kugera ku muhigo we azajya abona ubutumwa bugufi bumumenyesha ko ahawe inyongera ya 300%.

Ubwo butumwa kandi buzajya bubamenyesha ko bagiye mu mubare w’abari butsindire ibihembo by’umunsi.

Umukiriya ubashije kugera ku muhigo we w’umunsi azajya ahita ajya mu mubare w’abari butsindire ibihembo kuri uwo munsi gusa.

Abanyamahirwe batsinze bazajya babimenyeshwa bahamagawe n’iyi nomero gusa 0731000000

Kurikirana ikiganiro cya Ni ikirengaaa buri munsi kuri TV One.







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND