RFL
Kigali

Huye: Airtel Rwanda yatanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 500 batishoboye

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:2/08/2016 17:32
0


Mu rwego rwo guhindura ubuzima bw’abanyarwanda, kuri uyu wa 30 Nyakanga 2016, Airtel Rwanda yatanze ubwisungane mu kwivuza ku bantu 500 batishoboye bo mu karere ka Huye mu murenge wa Mukura mu kagari ka Buvumu mu mudugudu wa Mpinga.



Icyo gikorwa cyo gutanga 'Mutuelle' kuri iyo miryango cyabaye nyuma yaho abayobozi ba Airtel Rwanda bifatanyije n’abaturage bo muri ako gace, bakorana umuganda rusange, wari witabiriwe na Dr Mukabaramba Alivera wo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, wakanguriye abari aho gukunda umuganda, kuko gukorera hamwe byihutisha iterambere ry'umuryango mugari.

Dr Mukabaramba Alivera yashimiye cyane Airtel Rwanda kubw’uruhare rwayo ku iterambere ry’abanyarwanda, ayishimira by'umwihariko kuba yashyikirije ubwisungane mu kwivuza abaturage b’i Huye. “Mboneyeho umwanya wo gushimira Airtel Rwanda kubw’iyi nkunga itanze ya Mutuelle, reka twese hamwe dukorere hamwe, twubake u Rwanda rwacu”

Michael Adjei umuyobozi wa Airtel Rwanda, mu ijambo rye, yashimiye abaturage ba Buvumu bemeye kwifatanya na Airtel mu gukorwa cy’umuganda bagahuza imbaraga mu kubaka igihugu. Yavuze ko birenze guharanira iterambere ahubwo ko bigamije ubumwe n’urukundo. Yakomeje atangariza abahawe Mutuelle ko batazirirwa bagura ubundi bwishingizi kuko Airtel Rwanda yabishyuriye ibisabwa byose.

Nyuma baje kujya ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe abatutsi ruri muri ako gace, bibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Airtel Rwanda

Abakozi ba Airtel bakoranye umuganda n'abaturage bo mu kagari ka Buvumu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND