RFL
Kigali

Hatangajwe ibyiza byinshi byo gukoresha interineti yihuta ya 4G LTE

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:21/05/2015 14:50
0


Kuri uyu wa 19 Gicurasi 2015 kuri Hotel Villa Portofino I Nyarutarama, ikigo kiranguza interinet olleh Rwanda networks Limited (oRn) cyatangarije abakiriya bacyo ibyiza byinshi bazavana mu gukoresha interineti yihuta ya 4G LTE.



Bimwe mu byo  interineti yihuta ya 4G LTE izakemura harimo ikoreshwa rya IP-Camera muri CCTV (Closed-Circuit Television), IP-PTT (Push-To-Talk) na IP-TV. Kugeza ubu  CCTV (Closed-Circuit Television) niyo iri gukoreshwa cyane mu bihugu bitandukanye cyane cyane abakoresha ibyuma bifata amashusho mu rwego rwo kubungabunga umutekano nko muri za Banki, amaduka manini, ibiro (offices), mu ngo z’abantu n’ahandi.

Abari bitabiriye iki gikorwa bari bateguriwe umutsima(cake)

Abari bitabiriye iki gikorwa bari bateguriwe umutsima

Indi nyungu yo gukoresha CCTV ya Interineti yihuta ya 4G LTE ni uko ibyo byuma biba bikoresha na interineti ibi bikaba byafasha cyane ibigo biyikoresha kuba byakwicungira umutekano.

Interineti yihuta ya 4G LTE ifasha abantu gukoresha IP TV waba ukoresha telefoni (smartphone), Tablet aho waba uri hose waba uri mu modoka, mu nzu iwawe n’ahandi hose ubasha kureba amakuru mu buryo bw’amashusho, imikino itandukanye cyangwa se ikiganiro cya Televiziyo ukunda.

Patrick Yoon umuyobozi mukuru wa oRn w’ikigo rukumbi gicuruza interineti yihuta ya 4G LTE mu Rwanda, yatangaje ko ubu buryo bwa 4G LTE buzahindura ubuzima bwa benshi bari mu Rwanda bagakoresha ikoranabuhanga mu gukuraho inzitizi bityo bakarushaho kwiha Agaciro.

Basobanurirwa uko ibi bikorwa

 Basobanurirwa uko ibi bikorwa

Gukoresha IP-PTT Solution ya 4G LTE, bifasha itsinda ry’abakoresha telefoni kuganira bakoresheje interineti ya kampani yabo aho umuntu umwe ashobora kuganira na bagenzi be babana mu itsinda aho yaba ari hose igikuru ni uko haba hari interineti ya 4G LTE. IP-PTT ikwemerera kugira amatsinda agera muri 255 buri tsinda rigizwe n’abantu 1,000 bashobora kuganirira icyarimwe ku buryo bworoshye.

Ikigo oRn gicuruza interineti ya 4G LTE yihuta ari nacyo rukumbi mu Rwanda gicuruza iyo interineti yihuta, cyatewe inkunga na Leta y’u Rwanda ku bufatanye na kampani yo muri Korera,  (Korea Telecom (kt) hagamijwe ko u Rwanda rwaba mutima w’akarera ka Afrika y’Iburasirazuba ku bijyanye n’ikoreshwa rya interineti yihuta ya 4G LTE no gutsindira isoko ry’umurimo.

Ku busobanuro burambuye wasura uruguga www.orn.rw






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND