RFL
Kigali

Hatangajwe 3 bahatanira umwanya wa 1 mu irushanwa rya MTN ryahuje ba rwiyemezamirimo bakiri bato

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:21/04/2016 20:53
0


Irushanwa MTN Entrepreneurship Challenge ryateguwe na sosiyeti ya MTN ku rwego rw’isi ifatanyije na AIG(Africa Internet Group) mu guteza imbere ba rwiyemezamirimo bakiri bato, rikitabirwa n’abantu 700 baturutse mu bihugu 26,kuri ubu hamenyekanye 3 bahize abandi biteguye bazavamo uwa mbere.



Iri rushanwa ribaye ku nshuro ya mbere, rifite intego yo guteza imbere ba rwiyemezamirimo bakiri bato bagashishikarizwa guhanga udushya. Ryateguwe ku bufatanye bwa MTN, Jumia na MTN Solution Space ikorera muri kaminuza y’ubucuruzi yitwa University of Cape Town.

Nyuma yo kumenyekana abantu batatu babaye aba mbere muri iri rushanwa biteganyijwe ko umuhango wo kuberekana no kubahemba uzaba mu kwezi kwa Gicurasi uyu mwaka wa 2016 ubere muri Cape Town mu iserukiramuco rya ba rwiyemezamirimo(Entrepreneurship Festival).

Kuri uyu wa 21 Mata 2016 hatangajwe batatu bahize abandi muri MTN Entrepreneurship Challenge bagakora application zafashije abatari bacye, bakaba bazavamo uwa mbere uzegukana akayabo k'ibihumbi 25 by'amadorali y'Amerika. Batatu bahatanira umwanya wa mbere hari Pass.ng y’abo muri Nigeria ifasha abitegura ibizamini. Hari kandi  urugaga MedRX rwo muri Ghana rufasha abantu bose bafite ibyo bakeneye gufashwamo mu by’ubuzima. Hakaza na banki Vicobayo muri Tanzania ifasha abantu badafite konti za banki kubona bimwe mu byo bakaboneye muri Banki zisanzwe.

Sarah Anne Arnold umuyobozi muri MTN Solution Space yashimiye cyane abatsinze muri iryo rushanwa ryitabiriwe n’abatutse muri kaminuza zo mu bihugu 11. Yavuze ko kaminuza ari isoko y’ubukire, kuko itanga amahirwe ku banyeshuri. Yifurije amahirwe masa abahize abandi. Uwa mberemuri iryo rushanwa akaba azahembwa asaga 19.000.000 FW (25.000$)

Abanyeshuri banditse bifuza kwitabira iryo rushanwa barenga 1000. Kaminuza 60 zo mu bihugu 13 byo muri Afrika nizo zitabiriye irushanwa. Mu nyandiko zarimo n’amashusho(video) z’abantu basaga 700 bari muri iryo rushanwa bo mu bihugu 26, zari mu ndimi 3 arizo icyongereza,igifaransa n’icyarabu.

Ibyasabwaga muri iri rushawa mu mishinga itandukanye

1.Incamake y’umushinga igomba kwandikwa muri paji 2 (2 Pages) zikubiyemo:

-Incamake ya kompanyi (Company summary )

-Kugaragaza uburyo isoko ryizwe ndetse n’abakiriya:Ubunini bw’isoko, icyo kompanyi yawe izakemura mu bibazo bihari(Customer/market analysis: market size, potential market share and the problem or need your company solves).

-Uburyo bwo gucuruza n’uburyo bwo kumenyekanisha igikorwa cyawe(Sales and Marketing Plan ,how you will go-to-market)

-Gusobanura igicuruzwa cyangwa serivisi ndetse ukagaragaza aho gihagaze mu hugangana ku isoko n’uburyo cyihariye(Product or service description including current state of development  Competitive differentiation)

-Kugaragaza abashinzwe abakozi ba kompanyi cyangwa se abajyanama  hiyongereyeho uburambe mu kazi bafite(Management team and/or advisors, including relevant experience  )

 MTN Rwanda

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND