RFL
Kigali

GOLF: Kuri uyu wa Gatatu haratangira irushanwa rya MTN Golf Open 2018 rizatwara 28,000,000 Frw-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:19/11/2018 16:52
0


Kuri uyu wa Gatatu 21 kugeza kuwa 24 Ugushyingo 2018, mu Rwanda hazaba habera irushanwa ngaruka mwaka rya MTN Golf Open , rizaba riba ku nshuro ya 20 rikaba rifite ingengo y’imali ya miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda (28.000.000 FRW).



Dr.Davis Kashaka Karegeya umunyamabanga akaba na kapiteni wa Kigali Golf Club ikorera i Nyarutarama, yabwiye abanyamakuru ko irushanwa ry’uyu mwaka rije risanga Golf Club yaramaze gutera imbere byaba guhera ku bikorwa remezo n’ibindi biba bisabwa ngo umukino ube mpuzamahanga. Agaruka ku ngengo y’imali yateguwe kugira ngo MTN Golf Open 2018 izagende neza, Dr.Davis Kashaka Karegeya yagize ati:

Ndabanza gushimira MTN Rwanda umutera nkunga mukuru w’irushanwa n’umukino wa Golf muri rusange, ngashimira abatera nkunga bose barimo BK, Simba Super Market, Kigali Heights, Bralirwa n’abandi babashije kudufasha kuko uyu mwaka ingengo y’imali yarazamutse iri hagati ya miliyoni 25 na 28. Gusa icyo navuga ni miliyoni 28 z’amafaranga y’u Rwanda (28.000.000 FRW) ntabwo zajya munsi.

Dr.Davis Kashaka Karegeya umunyamabanga akaba na kapiteni wa Golf Club muri gahunda yo gusoza irushanwa

Dr.Davis Kashaka Karegeya umunyamabanga akaba na kapiteni wa Golf Club aganira n'abanyamakuru kuri uyu wa Mbere 

Dr.Davis Kashaka Karegeya yavuze ko uyu mwaka hazaba hari abakinnyi 119 bamaze kwiyandikisha binyuze mu buryo butandukanye bakoresha bw’itumanaho riciye kuri murandasi. Aba bakinnyi barimo ababigize umwuga bazaba bava mu bihugu birimo u Rwanda ruzakira irushanwa, Uganda, Kenya, Tanzania, Ethiopia, Burundi, DR Congo, Nigeria, Afurika y’Epfo n’u Bubiligi.

Iri rushanwa rizaba rikinwa mu gihe cy’iminsi ine (4) guhera kuri uyu wa Gatatu tariki 21-24 Ugushyingo 2018, igihembo gikuru kizaba ari miliyoni icumi z’amafaranga y’u Rwanda (10.000.000 FRW).

MTN Golf Open 2018 izatwara miliyoi 28 z'amafaranga y'u Rwanda

MTN Golf Open 2018 izatwara miliyoni 28 z'amafaranga y'u Rwanda 

Muri iki kiganiro n’abanyamakuru, Richard Acheampong umuyobozi mukuru ushinzwe amasoko muri MTN Rwanda, yavuze ko kuri ubu bishimira kuba bakorana na Kigali Golf Club mu guteza imbere umukino wa Golf mu gihugu ku buryo n’ibindi bihugu byishimira kuza kwitabira amarushanwa yateguriwe mu Rwanda. Richard Acheampong yagize ati:

Twishimira ko turi abafatanyabikorwa ba Kigali Golf Club mu kuba noneho tugiye kwakira MTN Golf Open 2018 ni iby’agaciro kuri twe twese turebwa n’iki gikorwa muri rusange. Nka MTN, Golf ni umukino tugaragarizamo agaciro kacu. Ikindi nuko ari umukino wongera ubusabane hagati yacu n’abakinnyi baba baje muri iri rushanwa bava mu bihugu byo hanze y’u Rwanda.

Richard Acheampong umuyobozi mukuru ushinzwe amasoko muri MTN Rwanda

Richard Acheampong umuyobozi mukuru ushinzwe amasoko muri MTN Rwanda

Richard Acheampong yakomeje avuga ko nka MTN bazakomeza gutera inkunga umukino wa Golf kuko ngo baje gusanga ari umukino utera imbere umunsi ku munsi kandi ko baje gusanga bagomba kuzamura abakinnyi bakiza mu mukino kuko ngo bizamura imibereho yabo biciye mu gukina Golf. Ubwo MTN Golf Open 2018 izaba ikinwa, izaba ari ku nshuro yayo ya 20 mu gihe byaje bihurirana nuko MTN Rwanda iri muri gahunda yo kwizihiza imyaka 20 imaze ikorera mu Rwanda.

IKiganiro n'abanyamakuru cyabereye mu nyubako nshya ya Kigali Golf Club

Inzu ya KIgali GC

IKiganiro n'abanyamakuru cyabereye mu nyubako nshya ya Kigali Golf Club

MTN Rwanda 2018

MTN Rwanda 2018

MTN Rwanda 2018

Abakozi ba MTN mu byiciro bitandukanye bari bahari

Abakozi ba MTN mu byiciro bitandukanye bari bahari

Ikibuga kizakira irushanwa rya MTN Golf Open 2018

Ikibuga kizakira irushanwa rya MTN Golf Open 2018

Ifoto y'urwibutso

Ifoto y'urwibutso nyuma y'ikiganiro n'abanyamakuru

PHOTOS: Saddam MIHIGO (Inyarwanda.com)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND