RFL
Kigali

Fantastic Restaurant yateguriye abakiriya bayo igitaramo cyo kwifatanya nabo ku munsi w’ikiruhuko wo kuri uyu wa mbere

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:5/07/2015 7:34
0


Kuri uyu wa mbere ni umunsi w’ikiruhuko w’umunsi mukuru w’ubwigenge bw’u Rwanda wizihizwa ubusanzwe ku itariki ya 4 Nyakanga. Ni muri urwo rwego Fantastic Restaurant iri rwifatanye n’abakiriya bayo ibategurira igitaramo cy’imbaturamugabo.



Ubusanzwe umunsi w’ikiruhuko iyo uhuriranye n’impera z’icyumweru(week end), umunsi wo ku wa mbere uba ari ikiruhuko ,itegeko  ryashyizweho na Leta. Abakunda igitaramo cy’Igisope cya muzika icuranze ku buryo bw’umwimerere(Live music) ya muzika y’indirimbo zo ha mbere zo mu Rwanda ndetse no hanze yarwo barataramirwa kuri iki cyumweru tariki 05 Nyakanga n’itsinda kabuhariwe  ricurangira muri Fantastic Restaurant .\Fantastic

Ibyuma byifashishwa mu guranga muzika ya karahanyuze ikundwa na benshi


Fantastic Restaurant ikugezaho amafunguro ateguranye ubuhanga n'isuku

Iki gitaramo ariko ntikizakuraho serivisi zisanzwe zitangwa n’iyi restaurant kuko gahunda zizakomeza nkuko bisanzwe. Tubibutse ko kuva saa tanu z’amanywa kugeza saa munani, umuntu uguze ibiryo muri Fantastic yongerwa icyo kunywa ku buntu. 

Fantastic Restaurant ni resitora iherereye mu Mujyi wa Kigali munsi y’inyubako ya Kigali City Tower (KCT) imbere ya sitasiyo Kobil . Uretse servisi nziza iyi resitora isanzwe itanga , hari umwihariko n’ udushya ifite utasangana ayandi maresitora, ibi bikaba ari nabyo bituma igaragaza itandukaniro mu yandi aherereye muri Kigali.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND