RFL
Kigali

Bwa mbere mu Rwanda hagiye kubera imurikagurisha ry’abakora serivisi z’ubukwe

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:2/12/2016 9:25
1


Ku nshuro ya mbere mu Rwanda hagiye kubera imurikagurisha rihuza abakora serivisi zose z’ubukwe ndetse n’abakeneye izi serivisi bashaka kumenya aho bazikura kandi ku giciro gito.



Iri murikagurisha ryiswe ‘ Rwanda Wedding Expo’ ryateguwe na kompanyi yitwa Wedding Plus. Rusanganwa Laurent umwe mu bari kuritegura yatangarije Inyarwanda.com ko igitekerezo cyo kuritangiza mu Rwanda bagikuye ku yandi mamurikagurisha nk'aya  abera mu bindi bihugu. Laurent avuga ko muramu we witwa Batamuliza Anita wigaga icyiciro cya 3 cya kaminuza muri Australia  ari we wabanje kumugezaho iki gitekerezo.

Ati “ Ubwo yigaga muri Australia, yabonye akazi mu imurikagurisha nkiri, abikoramo mu gihe cy’imyaka 3 yikurikiranya. Nanjye ubwo najyaga muri Kenya na Uganda nasanze muri ibi bihugu naho babikora kandi biba ari byiza cyane kuko abakeneye serivisi zigendana n’ubukwe bazisanga ahantu hamwe, ku biciro bibonamo.

Laurent niwe wanateguye igitaramo cy’urwenya’Comedy Jam’ cyabaye umwaka ushize wa 2015. Ni igitaramo yazanyemo ‘Anne Kansiime’ afatanyije na Nkusi Arthur ndetse na Kigingi wo mu Burundi. Cyabereye muri Serena Hotel, cyiritabirwa cyane. Nyuma y’uko iki gitaramo kijemo abantu benshi cyane, muramu we ngo nibwo yamugejejeho igitekerezo cy’uko bategura ‘ Rwanda Wedding expo’, batangira kuyitegura kuva ubwo.  Bwa mbere ngo bashatse kuyikora kuri Saint Valentin  ya 2016 ariko bihurirana n’igikombe cya CHAN 2016 cyaberaga mu Rwanda, babisubika ubwo.

Wedding Expo

Nibwo bwa mbere iri murikagurisha rigiye kubera mu Rwanda

Laurent

Laurent Rusanganwa ukuriye kompanyi ya Wedding Plus iri gutegura iri murikagurisha

Nyuma y’igihe kinini bategura iri murikagurisha, Laurent avuga ko barishyize mu kwezi k’Ukuboza muri uyu mwaka. Abazamurika muri ‘Rwanda Wedding Expo’ ni abakora serivisi zose zifite aho zihurira n’ubukwe harimo abambika abageni, abafotora, abakora impeta, abakora ibijyanye n’imitako(Decoration),abakodesha imodoka, abatekera abageni n’ababatahiye ubukwe,…Laurent avuga ko abashaka kumurika ibikorwa byabo bazajya biyandikisha ku rubuga rwabo cyangwa bakaba basaba ibisobanuro birambuye kuri 0789922770 cyangwa kuri 0732291557.

Avuga kucyo bizamarira abazitabira iri murikagurisha, Laurent yavuze ko bazungukiramo kuba bahasanga serivisi zose kandi ku biciro bidakanganye. Ati “Abantu bazaze barebe ahantu bashobora gukura serivisi zigendanye n’ubukwe batagombye kurebera ku muntu umwe ubikora..bizatuma bamenya n’abandi batanga izo serivisi . Hari n’ubwo bazajya basanga ibiciro ari bito cyane kuruta uko bari basanzwe babizi, babe bahendukirwa. ” Yongeyeho ko abatanga izi serivisi bakizamuka bazaboneraho umwanya bakamenyekana.

Ku munsi wo gusoza hazaba n’igitaramo

‘ Rwanda Wedding Expo’ izabera mu bushorishori b'umuturirwa wa Kigali City Tower(KCT)kuva ku itariki 9 Ukuboza na tariki 10 Ukuboza 2016. Izajya itangira guhera ku isaha ya saa tatu za mugitondo kugeza saa yine z’ijoro(09h00-22h00). Kwinjira bizajya biba ari ubuntu.Uretse kumurikirwa serivisi zitangirwa mu bukwe, abazitabira irimurikagurisha bazajya babasha kuhabona ibyo kurya n’ibyo kunywa.

Ku munsi wanyuma w’imurikagurisha hateganyijwe igitaramo. Itsinda rya Charly na Nina ndetse na DJ Pius nibo bazaririmba ndetse hanabere igikorwa cyo kwerekana imideli. Nubwo kwinjira mu imurikagurisha ari ubuntu, kwinjira muri iki gitaramo kizatangira saa kumi n’imwe bizaba ari 5000 FRW.  KANDA HANO UMENYE BYINSHI KURI WEDDING EXPO






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Date7 years ago
    Ibiryabarezi btabaye byinshi





Inyarwanda BACKGROUND