RFL
Kigali

Bralirwa yashyize hanze ikinyobwa gishya 'Huza'

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:18/11/2016 16:37
5


Kuri uyu wa 18 Ugushyingo 2016 ikigo cy’ubucuruzi bw’ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye Bralirwa cyashyize hanze ikinyobwa gishya gisembuye kitwa Huza.



Nkuko byemezwa n’iki kigo iki kinyobwa gisembuye(inzoga) cyahawe izina rya Huza, ngo cyashyizwe ku isoko mu rwego rwo gukomeza kugeza ku bakiriya babo ibinyobwa biboneye kandi bifuza, ari nako bubahiriza amahitamo y’abaguzi babo. Bralirwa ikomeza yemeza ko yishimiye gushyira ku mugaragaro inzoga nshya isembuye kukigero kiringaniye kandi ku giciro kiboneye

 

Benjamin na Yvette bahagarariye Huza muri Bralirwa

Inzoga huza isembuye ku gipimo cya 4,8%, ikaba mu icupa rifite ibara ry’ibihogo rya Cl 50. Iyi nzoga ifite ibirango byiganjemo amabara y’igihugu cy’u Rwanda ariyo ubururu, Icyatsi kibisi ndetse n’umuhondo. Huza n’inzoga yengerwa mu Rwanda, ikengerwa abanyarwanda, ikaba inzoga ibereye umwanya w’ikiruhuko.

Chantal Musaidi ushinzwe itangazamakuru muri Bralirwa

Havugimana Benjamin na Yvette Ntagozera bahagarariye iyi nzoga muri Bralirwa bemeza ko iyi nzoga Huza izaboneka mu tubari twose, za butike ndetse n’ahandi hose hacururizwa ibi binyobwa bya Bralirwa. Huza yo mu icupa rya Cl 50 igurwa ku mafaranga 500.

Huza uwayinyoye ntagira umunaniro

Naho umuyobozi w’ishami ryo kwamamaza muri Bralirwa Julias Kayoboke yemeza ko impamvu bashyize hanze Huza ari ukubera abakiriya b’ibinyobwa bya Bralirwa, bazwiho gukunda umurimo cyane kandi baziko nyuma y’akazi bakora bakunze guhurira hamwe bakaruhuka bungurana ibitekerezo, kubera izi mpamvu basanze inzoga huza ariyo ikenewe kuko ihendutse kandi ikarinda umunaniro.

Huza yeretswe abanyamakuru yashyizwe ku isoko bwa mbere ku wa 9 Ugushyingo 2016

Bralirwa isoza yizeza abakunzi bayo kuzakomeza kwibanda ku byifuzo by’abaguzi bayo arinako ibagezaho ibinyobwa bishya bitewe n’amahitamo y’abaguzi.

Huza iryoheye ijisho no kuyireba kubera icupa irimo

Photos:Ashimwe Shane Costantin/AFRIFAME






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    nc turim guter imber p
  • h7 years ago
    bazayihindurire umufuniko wayo kuko USA nuwo kutwagwa twudukorano
  • Charles7 years ago
    kabisa nishimiye iyo nzoga shyashya yitwa HUZA kandi Bralirwa ndayishimiye byumwihariko ku tumenyera ibidukwiye ariko isa nka tarama neza peee.
  • Ven7 years ago
    Inzoga ni saw a pee.ifunze nkurwarwa basaza
  • 7 years ago
    ayo masaka natwee atugereho hano ihuye dutegereje twizeye,amen





Inyarwanda BACKGROUND