RFL
Kigali

Bihora ari bishyashya muri Quelque part bar and restaurant -GAHUNDA NSHYA

Yanditswe na: Seleman Nizeyimana
Taliki:30/01/2017 17:35
0


Quelquepart bar and restaurant ni risitora ikorera mu nyubako yo kwa Rubangura imaze kuba ubukombe mu mujyi wa Kigali mu gutanga servise zinoze no kugira amafunguro utasanga ahandi. Kuri ubu ubuyobozi bw’iyi resitora bukaba bwashyizeho ingamba nshya mu rwego rwo kurushaho kunezeza abakiliya babagana.



Mu mpinduka nshya nkuko twabitangarijwe na Dusingizimana Aime umuyobozi w’iyi resitora harimo ibijyanye no kuvugurura no kongerera ingufu imyidagaduro n’ibikorwa bisusurutsa abantu muri Quelque part ndetse n’ibijyanye no kurushaho kunoza servise zijyanye n’amafunguro bategura.

QUELQUE PART

Isuku ntagereranywa niyo iranga iyi resitora

QUELQUE PARTIbyo kunywa by'amoko yose nabyo urabihasanga

Ku bijyanye n’imyidagaduro guhera kuwa Mbere ku mugoroba abagana Quelque part bazajya basusurutswa mu njyana ituje  ya slow, kuwa Kabiri  n’injyana ya Rock ndetse na jazz, kuwa Gatatu ni injyana ya Rumba, kuwa Kane ni karaoke hamwe na Frank ndetse na band ye hakazajya haba hari umwihariko(ladies night) ku bakobwa bahagera hagati ya saa kumi n’ebyiri na saa mbiri bahabwe icyo kunywa cya mbere ku buntu(cocktail).

QUELQUE PARTUmuziki usobanutse ni kimwe mu byo utabura wageze muri Quelque Part 

Muri weekend nabwo bizajya biba bishyushye aho kuwa Gatanu ari uruvangitirane rw’indirimbo hamwe n’aba DJs batandukanye, kuwa Gatandatu abagana Quelque part bazajya bataramirwa n’abahanzi batandukanye naho ku cyumweru babasusurutse mu njyana ya salsa.

QUELQUE PART

Amafunguro afutse niyo usanga muri Quelque Part Bar and Restaurent

Mu kiganiro twagiranye n’uyu muyobozi kandi yadutangarije ko kuva ubu Buffet iri kuboneka guhera saa sita kugera saa cyenda aho wiyarurira ibyo ushaka biherekejwe n’icyo kunywa kandi ku giciro cyiza, kandi bakaba bafite umwihariko wo gutegura arimo aya kinyafurika kandi bakayategurira ahantu ureba.

QUELQUE PART

Ibiryo bya kinyafurika nabyo urabihasanga

QUELQUE PART

Ku bafite ibinyabiziga nabo umwanya wabo(parking)urateganyijwe

LEWIS Ihorindeba






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND