Resitora Fantastic imaze kuba ubukombe mu Rwanda, nyuma yo kwimukira mu nyubako nshya iherereye mu mujyi wa Kigali hafi n’ahahoze ari kwa Chez Venant, kuri ubu bakomeje kugeza ku bakiriya babo serivisi utabona henshi.
Kuri uyu munsi 13/07/2017 ni bwo Fantastic restaurant yatangiye guha promosiyo abakiriya bayigana aho guhera saa yine za mugitondo kugeza saa munani z’amanywa ugura icyo kurya ukongezwa Fanta, ukishyura gusa amafaranga y’u Rwanda ibihumbi bibiri (2000Frw).
Akandi gashya kari muri Resitora Fantastic ni uko Orchestre Impala guhera ku mugoroba kugeza nijoro itaramira abakiriya b’iyi resitora ikabataramira mu muziki w’umwimerere (Live). Ikindi ni uko guhera ku wa Gatatu kuva ku mugoroba, Resitora Fantastic itumira abahanzi banyuranye bagataramira abakiriya bayo.
Orchestre Impala itaramira abakiriya ba Fantastic Restaurant
REBA HANO AMAFOTO YA RESITORA FANTASTIC AGUHA ISHUSHO Y'UKO IMEZE NYUMA YO KWIMUKA
Buri wese winjiye muri iyi Resitora ataha yayihaye amanota meza ku isuku
Imikino ikomeye ku isi nta handi wayirebera ngo wishime hatari muri Fantastic Restaurant
Haba hari amoko anyuranye y'ibyo kurya
Hehe n'icyaka,...Amoko yose y'ibinyobwa arahari
AMAFOTO: Iradukunda Desanjo-Inyarwanda.com
TANGA IGITECYEREZO