RFL
Kigali

Airtel yishyuriye imiryango ubwisungane mu kwivuza(Mutuelle de Santé) mu karere ka Muhanga

Yanditswe na: Denise Iranzi
Taliki:27/10/2014 19:54
0


Abantu bagera kuri 200 bo mu miryango 40 yo mu karere ka Muhanga bishyuriwe ubwisungane bwo kwivuza(Mutuelle de Santé) bw’igihe cy’umwaka n’ikigo cy’itumanaho Airtel Rwanda.



Nka bumwe mu buryo bwo gutanga umusanzu wacyo mu gufasha abaturarwanda mu iterambere, ikigo cy’itumanaho Airtel Rwanda cyishyuriye abagera kuri 200 ubwisungane mu kwivuza bw’umwaka umwe biganjemo abana n’abagore.

Mu muhango wo gutanga ubu bwisungane, umuyobozi wa Airtel ushinzwe umutungo, Bwana Tano Oware yagize ati “Ubwisungane mu kwifuza kugeza ubu buracyari kimwe mu bintu by’ingenzi cyane mu muryango nyarwanda, nk’ikigo kiganwa n’abaturanrwanda rero twiyumvamo inshingano yo kugira natwe icyo tubaha nk’uko nabo batuba hafi. Si inkunga ihenze cyane ariko twizeye ko izafasha bikomeye abayihawe mu bijyanye n’ubuzima bwabo.

Mu izina ry’abaturage b’akarere ka Muhanga, umurenge wa Nyarubuye, umuyobozi w’akarere ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Bwana Gabriel Habimana yashimiye cyane Airtel Rwanda ku gikorwa cyiza cyane yabakoreyeanashimangira ko imiryango yafashijwe ari imiryango ikennye cyane itarikuzabasha kwiyishyurira ubu bwisungane.

Yagize ati “Ubu bufasha bwa Airtel bwari bukenewe cyane muri aka gace, dore ko ubwishingizi bwo kwivuza ari kimwe mu bintu by’ingenzi cyane bikenewe mu buzima bw’abanyarwanda.”

Asoza yasabye Airtel gukomeza kuba hafi abaturage mui bijyanye n’ubuzima ndetse n’imibereho myiza y’abaturage.

Abakozi ba Airtel Rwanda bakaba bamaranye n’abaturage ba Muhanga umwanya babasobanurira byinshi kuri serivisi batanga ndetse banabasobanurira ko biteguye kubakemuerira ibibazo mu bijyanye n’itumanaho ryabo.

Bwana Oware yagize ati “Gufatanya n’abafatabuguzi bacu n’abaturage muri rusange ni bwo buryo bwonyine bwatworohereza kumenya ibyo bifuza ndetse no kubasha kubafasha. Tuzakomeza kujya dusura ibice bitandukanye tubasobanurira ibya serivisi zacu kugira ngo duhe abafatabuguzi bacu serivisi inoze ndetse n’abaturarwanda.”

Denise IRANZI






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND