RFL
Kigali

Airtel yatangije uburyo bushya bwitwa "Airtel zone"

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:7/08/2014 17:10
0


Kuri uyu wa kane nibwo sosiyete y’itumanaho ya Airtel yatangije ku mugaragaro uburyo bushya bugamije korohereza ndetse no kunyuza mu mucyo abakiliya bayo aho,usibye guhamagara ku biciro byo hasi,abakiriya bazajya bamenya amafaranga bamaze guhamagaza.



hshs

Teddy Bhullar,umuyobozi mukuru wa Airtel Rwanda

Ubwo hatangizwaga ubu buryo,umuyobozi wa Airtel Rwanda bwana Teddy Bhullar yavuze ko iyi sosiyete yahisemo gutangiza ubu buryo mu rwego rwo kunoza serivisi ndetse no kuzanira abakiliya bayo udushya tugamije kuborohereza.Teddy Bhullar yagize ati:Ku nshuro ya mbere ku isoko ryacu ryo mu Rwanda,abakiliya bacu bazakoresha ibiciro binyuze mu mucyo kuri buri guhamagara bazajya bakora.Bazabasha kubona amafaranga bakoresheje nyuma yo guhamagara.Hamwe na Airtel Zone nta gushidikanya ku mafaranga waba umaze gukoresha”.

Airtel Zone izaba iboneka mu gihugu hose aho abakiliya ba Airtel bazaba bashobora gukoresha guhera ku ifaranga rimwe ku munota kugeza ku mafaranga 31 ku munota bitewe n’amasaha ndetse n’umubare w’abantu bari gukoresha anteni imwe.

Ushaka gukoresha ubu buryo bushya bwa Airtel Zone ujya muri telephone yawe ugakanda *135# maze ugakurikiza amabwiriza ukabasha kwinjira muri ubu buryo bushya bwa Airtel Zone.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND