RFL
Kigali

Airtel yabonye umuyobozi mushya ushinzwe ibijyanye n'amasoko

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:13/10/2014 11:13
0


Sosiyete y’itumanaho ya Airtel iratangaza ko yakiriye umuyobozi mushya ushinzwe ibijyanye n’amasoko(Marketing Manager).



Nk’uko bigaragara mu itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bwa sosiyete y’itumanaho ya Airtel,ubu,bwana Indrajeet Kumar Singh niwe muyobozi ushinzwe amasoko muri Sosiyete ya Airtel/Rwanda.

Ubwo yatangazaga ko uyu muyobozi ariwe ukuriye ibijyanye n’amasoko muri Airtel,umuyobozi mukuru wa Airtel bwana Teddy Bhullar yagize ati:Yifashishije ubumenyi ndetse n’ubunarararibonye afite,twizeye ko Singh azayobora neza ishami ry’amasokom dore ko afite inshingano zo gukomeza kwagura isoko rya Airtel mu Rwanda.

jue

Bwana Singh yitezweho byinshi mu kuzamura amasoko ya Airtel mu Rwanda

Mbere y’uko ahabwa uyu mwanya, mu mwaka ushize Singh yakoraga muri Airtel ishami ryo mu gihugu cya Kenya ndetse na mbere yaho akaba yarakoze muri sosiyete ya Essar Telecom muri Kenya. Bwana Singh kandi,amaze imyaka igera kuri 12 akora mu bijyanye n’amasoko aho yakoreye ibigo bitandukanye bikomeye.Indrajeet Kumar Singh afite impamyabumenyi y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n’ubucuruzi.

Uyu muyobozi asimbuye kuri uyu mwanya Karanja Njoroge nawe wagejeje kuri iyi sosiyete byinshi kuva yatangira kuyikorera mu mwaka w’2013.Mu byo Njoroge yakoze akiri kuri uyu mwanya harimo kwagura amasoko ya Airtel hirya no hino mu gihugu harimo n’uburyo bwamamaye bwa Airtel Zone.

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND