Enfant chez soi ni umuryango wita ku bana babana n’ababyeyi babo muri gereza bakabafasha mu burezi no mu bindi bitandukanye. Abana babana n’ababyeyi babo muri gereza ni abatarageza imyaka 3 y’amavuko, iyo bayujuje bajyanwa mu miryango yabo iri hanze.
Airtel Touching Lives yahaye inka uyu muryango Enfant chez soi kugira ngo zijye zibafasha mu bikorwa byo kwita ku bana babana na ba nyina muri gereza. Airtel Touching Lives kandi yateye ingabo mu bitugu umushinga wo guhinga ibihumyo nawo ukorwa na Enfant Chez Soi mu rwego rwo kurinda abo bana imirire mibi. Uyu mushinga kandi wagiraga gahunda yo kwigisha abana kugiran go bazageze igihe cyo kuba hanze mu miryango yabo.
Abahagarariye Enfant Chez Soi muri studio za Airtel Touching Lives
Airtel Touching Lives kandi yasuye umuryango wa Marceline na Theophile babana n’umwana wabo ufite ubumuga ku Muhima mu karere ka Nyarugenge. Uyu muryango uvuga ko umwana wabo atabasha kuvuga cyangwa kugenda bikaba bibababaza cyane ndetse bakaba bifuza ubufasha ku buryo babasha kuvuza umwana wabo cyane ko ubuzima babayeho nabwo butaboroheye kubera ko nta nzu bafite.
Marceline na Theophile muri studio za Airtel Touching Lives n'umwana wabo Jacques ufite ubumuga
inzozi zabo zikaba zarabaye impamo kuko Airtel ibinyujije muri gahunda yayo ya Airtel Touching Lives yiyemeje kuvuza uyu mwana ndetse inabaha ubucuruzi buciriritse bwo kujya bubafasha mu buzima bwa buri munsi.
Marceline na Theophile n'umwana wabo
Gahunda ya Airtel Touching Lives itambuka kuri Televiziyo y’u Rwanda saa moya n’igice z’umugoroba (7:30) ndetse no kuwa kabiri kuti TV1 saa kumi n’ebyiri ibi bikaba bizakomeza mu gihe cy’ibyumweru 11. Airtel ni kompanyi y’iby’itumanaho ikomeye ku isi ikaba ikorera mu bihugu bigera kuri 18, icyicaro cyayo gikuru giherereye muri New Delhi mu Buhinde. Airtel ifite abakiriya bagera kuri miliyoni 361 mu bihugu byose ikoreramo.
TANGA IGITECYEREZO