RFL
Kigali

Habakurama w'i Rukira niwe wegukanye moto ya mbere muri poromosiyo ya Tunga-AMAFOTO

Yanditswe na: Mihigo Saddam
Taliki:20/08/2016 10:54
0


Habakurama Jean d’Amour utuye mu ntara y’iburasirazuba, akarere ka Ngoma umurenge wa Rukira niwe wegukanye moto ya mbere muri gahunda ya poromosiyo ya Tunga yatangijwe na sosiyete ya Airtrel tariki 11 Kanama 2016.



Habakurama wagize amanota arenga miliyoni (2.390.300) yahawe moto nyuma yo guhiga abandi mu manota yakoreye mu minsi irindwi kuva kuwa Kane tariki 11-18 Kanama 2016, yabwiye abanyamakuru ko yishimiye kwegukana moto kuko yayitsindiye mu buryo buciye mu mucyo ntaburiganya.

 

Airtel Rwanda

Habakurama yicaye kuri Moto yatsindiye

“Nishimye kubera igikorwa cyo gutsindira moto.iyi moto ntsindiye nzayishyira mu muhanda ubundi bajye banzanira amafaranga.Ntago ndi umumotari , ubusanzwe ndi umucuruzi  ariko nzi gutwara moto”.

Uyu mugabo yakomeje avuga ko atari ubwa mbere yitabira amarushanwa ya Airtel Rwanda kuko abona ko nta manyanga abamo yo kuba watsindira ibintu utabikwiye cyangwa ngo urengane gutyo.

hahahahahahahh

Ntaganzwa Celestin ashyikirizwa imfunguzo (Contacts) n'umukozi ushinzwe ubucuruzi muri Airtel(Indrajeet Singh)

Indrajeet Singh umuyobozi mukuru ushinzwe ubucuruzi muri Airtel yavuze ko nka sosiyete ya Airtel bashyizeho gahunda ya Tunga mu rwego rwo gushimira abafatabuguzi bayo (Airtel).

“Twazanya gahunda ya Tunga mu rwego rwo gushimira abafatabuguzi bacu (Airtel).Mu byukuri iyi ni intangiriro kandi tuzakomeza gushyiramo umurego mu gushimira abafatabuguzi bacu kuzageza ku munsi hazamenyakana uzatsindira imodoka.Turacyafite moto zo gutsindira buri Cyumweru  kuzageza ku modoka ya Suzuki mwabonye (Abwira abanyamakuru)”.

hjfjfjdyjdjudseruseryaerysur

Ntaganzwa Celestin umuyobozi mukuru w’ishyirahamwe ry’abamotari mu Rwanda yavuze ko mu izina rya bagenzi be ayoboye bishimiye gahunda ya Tunga ari nayo mpamvu bashishikariye kuyitabira kandi ko nk’abamotari bafite ikizere cyo kuzatsindira izindi moto.

Gahunda ya Poromosiyo ya Tunga yatangijwe tarik 11 Kanama 2016 ikazamara amezi atatu.Muri iyi gahunda, abanyamahirwe batanu (5) bahabwa amafaranga ibihumbi bibiri (2000FRW) yo guhamagara (airtime) ndetse buri Cyumweru buri munyamahirwe akazajya atsindira Moto kuzageza mu byumweru 12 bizasozwa no gutanga imodoka ku munyamahirwe uzabasha kugira amanota menshi kurusha abandi.

Kwitabira gahunda ya Tunga ni ukujya muri telefoni igendanwa ukohereza ubutumwa bugufi ku 155 cyangwa ukanayihamagaraho (155) ugakurikiza amabwiriza.Abitabira iyi gahunda, usubije neza ikibazo abajijwe ahabwa amanota 100 naho uwagerageje gusubiza kabone nubwo yakica igisubizo ahabwa amanota 50.

Kureba amanota umaze kugeza, ukanda akanyenyeri, 155, akadirishya (*155#).Ubutumwa bugufi butwara amafaranga 155 (155FRW).

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND