RFL
Kigali

AFRIFAME Pictures yegukanye igihembo cya ‘Best TV Drama Producer of the Year’-AMAFOTO

Yanditswe na: Editor
Taliki:8/11/2017 17:39
0


Mu bihembo bitangwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe imiyoborere ‘RGB’ gitegura amarushanwa yitwa ‘Developmental Journalism Awards’, AfriFame Pictures kuri uyu wa kabiri Tariki 7 Ugushyingo, 2017 yahawe igihembo nka kompanyi yahize izindi mu gukora filime y'uruhererekane nziza itambuka kuri Televiziyo.



Muri aya marushanwa ategurwa buri mwaka, Afrifame Pictures yahembwe nka Kompanyi yakoze filime y'uruhererekane nziza kurusha izindi itambuka kuri Televiziyo. Iyi filime y’uruhererekane izwi nka ‘Seburikoko’ nayo yaje guhembwa nka filime nziza kurusha izindi zitambuka kuri Televiziyo. Kuri iyi nshuro hatanzwe ibihembo bigera kuri 40 mu byiciro bitandukanye. Afrifame Pictures kuba yatwaye iki gihembo ibikesha filime ya Seburikoko ikunzwe cyane n’ingeri zitandukanye.

Misago Nelly

Misago Nelly Wilson ashyikirizwa igihembo

Umuyobozi wa AfriFame Pictures, Wilson Nelly MISAGO avuga ko iki gihembo bahawe kigaragaza ko hari abashima ibyo bakora kandi byongera umuhate mu gukora n’ibindi. Kuri Wilson Nelly MISAGO umuyobozi wa Afrifame ishora imari muri Film y’uruhererekane ya Seburikoko (‘Producer’), avuga ko kuba iyi film nayo yahawe igihembo,bituruka ku masomo aba ayikubiyemo agaruka ku buzima busanzwe bwa buri munsi.

Wilson Nelly MISAGO yagize ati: "Iki gihembo, ikintu kitumarira cyane, kidutera courage (umuhate), kigaragaza ko ibyo ukora hari abantu babibona kandi babikunda, rero bikaba bitera umuntu gukora cyane no kurushaho gukora ibyiza birushijeho."

Seburikoko ni filime y'uruhererekane inyura kuri televiziyo y’u Rwanda, buri wa mbere na buri wa Kane guhera Saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z'umugoroba (18h:45’) no kuwa gatandatu aho utu duce twose twongera kunyuraho guhera Saa Sita zuzuye z’amanywa (12h:00’). Seburikoko ni filime yandikwa n'umusore ukiri muto ari we Mutiganda wa Nkunda w'imyaka 27 y’amavuko. 

Nelly

Misago Nelly Wilson umuyobozi wa Afrifame Pictures

Seburikoko ni filime y'uruhererekane ikunzwe cyane muri sinema nyarwanda. Ibi bishimangirwa n'igihembo yahawe muri ‘Developmental Journalism Awards’, bigashimangirwa na none no kuba marushanwa y’abakinnyi ba filime mu Rwanda (Rwanda Movie Awards 2017), abakinnyi ba filime Seburikoko, Uwamahoro Antoinette uzwi nka Seperansiya muri iyi filime na Niyitegeka Gratien ukina ari Seburikoko muri iyi flime, bihariye ibihembo banatwara ibihembo bikuru.

Seburikoko yatwaye igihembo cy'umukinnyi ukunzwe n'abaturage kurusha abandi (Best People choice of the year) aba n’umukinnyi mwiza muri filime z'uruhererekane (Best Actor in Tv Series) naho Siperansiya aba umukinnyi uzi gufasha abandi mu gihe cyo gukina (Best Support actress) ndetse n’icy’umukinnyi ukunzwe n’abantu benshi (Best People choice actress). 

AfriFame Pictures, ikora ibikorwa bitandukanye birimo gufotora ubukwe, ibirori bitandukanye no gukora documentaire. Mu rwego rwo kongera ingufu no kwagura ibikorwa byayo, iyi kompanyi iherutse kugura ‘drones’ zifashishwa mu gufata amashusho yo mu kirere.

Ibyishimo byari byose nyuma yo kwegukana ibihembo bibiri muri ‘Developmental Journalism Awards 2017’

Mu itangwa rya ‘Developmental Journalism Awards 2017’ hari abanyacyubahiro mu nzego zitandukanye

KANDA HANO UREBE ANDI MAFOTO MENSHI

IBINTU 20 UTARI UZI KURI FILIME SEBURIKOKO







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND