RFL
Kigali

Afrifame Pictures yagabanyirije 40% abafite ubukwe mu ifatwa ry’amafoto n’amashusho

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:7/10/2015 14:38
4


Afrifame Pictures ni kompanyi ikora ibigendanye no gufata amafoto n’amashusho agendanye n’igihe kandi ku giciro buri wese yibonamo haba mu minsi mikuru inyuranye, ibirori, gufotora abantu ku giti cyabo n’ibindi. Kuri ubu Afrifame ikaba yashyizeho promosiyo ku bantu bafite ubukwe ibagabanyiriza ibiciro.



Ubukwe niwo munsi mukuru ukomeye cyane umuntu agira mu buzima bwe. Urwibutso rwawo ntirusigara mu mutima no mu ntekerezo gusa , ahubwo n’amafoto meza ndetse n’amashusho abereye ijisho atuma ba nyiri kubukora , inshuti n’abavandimwe bahora bibuka uko uwo munsi w’akataraboneka wagenze.

Amafoto cyangwa amashusho atagaragara neza atera ipfunwe kuyereka inshuti n’abavandimwe. Ni muri urwo rwego Afrifame Pictures yiyemeje akazi ko gufatira abakiriya bayo amafoto asa neza kandi agendanye n’igihe ndetse n’amashusho meza afatishijwe  ibyuma (camera) bigezweho. Mu gufata amashusho y’ubukwe, Afrifame ifasha ababukoze ndetse n’ababubatahiye  mu guhanga udushya mu kwifotoza kuburyo amafoto yabo azaza ari umwimerere nuyarebye akabona itandukaniro nayifotozwaga mu bihe byahise.

KANDA HANO USURE URUBUGA RWA AFRIFAME PICTURES UREBE AMAFOTO Y'UMWIHARIKO 

Afrifame  

Afrifame

 

Afrifame

Iyo uhisemo gukorana na Afrifame Pictures igufotora amafoto ameze nkaya


Afrfifame

Guhesha ishema ibirori byawe mu mafoto n'amashusho  bisa ukwabyo ni imwe mu ntego za Afrifame Pictures

Si ibyo gusa kuko mbere y’ubukwe Afrifame ikorera abageni filime mbarankuru(Documentaire/Documentary ) ivuga ubuzima bwabo  babayemo mbere y’uwo munsi, ndetse n’ubuhamya bw’ababazi maze ikerekwa inshuti n’abavandimwe ku munsi w’ibirori nyirizina, bakabona koko icyabahuje gituma bagiye kubana akaramata.

Kuva mu kwezi kw’Ukwakira kugeza mu kwezi k’Ukuboza, Afrifame Pictures yagabanyije ibiciro ku ifatwa ry’amashusho n’amafoto ho 40% ku biciro bisanzwe.

Uretse gufata amashusho mu bukwe, Afrifame Pictures inatanga serivisi nkizi mu byiciro binyuranye , Muri ibyo twavugamo:

Abantu bashaka kujya kwifotoreza ahantu nyaburanga

Umuntu ku giti cye cyangwa se  itsinda ry’ abantu benshi bakeneye kujya kwifotoreza amafoto ahantu nyaburanga cyangwa ahandi  bihitiyemo, Afrifame ibibafashamo .  Mu gihe cyo kujya muri Picnic, ubusabane ku bantu bakorana mu kazi, … nabyo Afrifame Picutures ibifatira amafoto n’amashuho ku giciro cyiza kuburyo ba nyirabyo banyurwa na serivisi nziza ndetse n’ibiciro bya Afrifame.

Alubumu y’umwana

Iyi nayo ni gahunda Afrifame Pictures yashyiriyeho ababyeyi mu rwego rwo kubafasha gushimisha abana babo  mu gihe cy’iminsi mikuru inyuranye. Muri iyo twavugamo nk’umunsi mukuru w’amavuko, umubatizo n’andi masakaramentu atandukanye,…Umubyeyi ufite umwana uzagira umunsi mukuru Afrifame Pictures imufasha kumutegurira album ikubiyemo amafoto y’urwibutso y’iminsi mikuru yagiye agira kuburyo yazanayireba mu minsi izaza yaramaze kuba mukuru akishimira igikorwa  cyiza ababyeyi be bamukoreye bamubikira urwibutso rw’ubuto bwe.

Kuri izi servisi hiyongeraho gufatira amashusho abahanzi, amakorali, gukora filime n’ibindi. Kubahiriza gahunda n’amasezerano niyo ntego ya Afrifame Pictures mu rwego rwo gutanga serivisi inogeye abayigana.  Ukeneye ibindi bisobanuro kuri gahunda yo kugabanyiriza abafite ubukwe mu kubafatira amafoto n’amashusho, cyangwa izindi serivisi zikorwa na Afrifame wahamagara kuri 0788304594.

Gukora booking , wohereza ubutumwa bwawe kuri e-mail ya Afrifame ariyo booking@afrifamepictures.com Niba ushaka kujya ubona amakuru n’amafoto yerekeye Afrifame Pictures, kanda Like kuri iyi page yo kuri Facebook  cyangwa ugasura www.afrifamepictures.com






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    WOaw i like these pictures.Good job guys
  • 8 years ago
    Mukomerezw aho basore
  • Aline Umutoni8 years ago
    Mukatubwiye se aho mukorera neza?
  • James8 years ago
    Mwarakoze kuri services nziza mwampaye kubukwe bwanjye.Mukomereze aho





Inyarwanda BACKGROUND