Nyuma y’igihe kitari kinini mu Rwanda hatangijwe amatelevision yigenga, ni nako imirimo ishingiye kuri za Television ndetse n’ibindi bijyanye nabyo igenda yiyongera.
Kuri ubu rero ikigo cy’inzobere mu by’imikorere ya Television, Big Concept Management Ltd kibinyujije mu ishami ryacyo rya Ahupa TV Training Academy cyageneye amahugurwa abantu bifuza gukora kuri televiziyo (TV Presenters) ku buryo bw’ umwuga.
Ubuyobozi bw’iki kigo butangaza ko abasanzwe bakora aka kazi n’abandi bashaka kubitangira bashyiriweho amahugurwa azatuma bahagarara bemye ku isoko ry’uwo murimo bakaba banabasha guhangana ku isoko mpuzamahanga.
Bwana Ahmed Pacifique umuyobozi mukuru wa Big Concept Management Ltd yadutangarije ko abifuza kudacikanwa n’aya mahirwe bari kwiyandikishiriza mu mujyi wa Kigali ku Muhima iruhande rwa Micha’s Club mu nyubako ikoreramo BTN. Hashyizweho kandi umurongo wa telephone ku bifuza ibisobanuro bitandukanye, ariyo 0789231262.
Kwiyandikisha muri aya mahugurwa y’amezi atatu birakomeje kugeza ku itariki 30 Mata 2016, naho amasomo nyirizina akaba azatangira kuya 2 Gicurasi 2016. Hakaba hari imyanya mu gitondo, ku gicamunsi na nimugoroba.
Ibisabwa mu kwiyandikisha ni ukuba byibuze ufite impamyabushobozi y’amashuri atandatu yisumbuye ndetse no kuba uvuga neza ikinyarwanda, ndetse n’icyongereza cyangwa se igifaransa nk’indimi mpuza mahanga zemewe mu Rwanda.
Icyo umuntu yaba yarize cyose nta mupaka bimuha kukuba yakurikira aya mahugurwa, amarembo afunguye kuri bose. Akarusho ni uko iki kigo kugeza ubu gifitanye amasezerano na ma television ane akorera hano mu Rwanda azajya afasha abanyeshuri kwemenyereza umwuga neza.
Kwiyandikisha byaratangiye. Hranashyizweho uburyo bwo guterwa inkunga(sponso),aho wakwishyurirwa mirongo itanu ku ijana.
TANGA IGITECYEREZO