RFL
Kigali

Abanyarwanda bagiye kujya babikuriza kuri Airtel Money amafaranga bohererejwe kuri Western Union

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:20/07/2016 9:18
0


Airtel Rwanda yasinyanye amasezerano na Western Union bemeza korohereza abanyarwanda ku bijyanye no kubikuza amafaranga baba bohererejwe kuri Western Union n’abantu bari hanze y’u Rwanda mu bihugu bitandukanye ku isi.



Abantu bakoresha serivisi ya Airtel Money baba mu Rwanda kugeza ubu bashobora kwakira ku buntu amafaranga yanyujijwe kuri Western Union bakayabikuza bitabagoye nka mbere.

Abafatabuguzi ba Airtel Rwanda bazajya babikuza aya mafaranga kuri buri mu ‘Agent’  wa Airtel Money ubari hafi ndetse bashobora no kuba bayabikuza bakoresheje ATM machine, igihe icyo aricyo cyose amasaha 24 y’umunsi aho gutonda umurongo kuri Banki.

Mu bihe byashize, amafaranga yabaga yohererejwe abanyarwanda anyuze kuri Western Union, kuyabikuza byasabaga gushaka Banki cyangwa se umu ‘Agent’  wa Western Union kugira ngo akubikurize, ibyo bigatwara umwanya munini utegereje iyo serivisi.

Michael Adjei umuyobozi wa Airtel Rwanda, yavuze ko ubu buryo bushya bunagezweho ku rwego rw’isi mu kohereza no kwakira amafaranga,  babuzanye mu rwego rwo gufasha abakiriya babo bo mu Rwanda mu bakaborohereza kubona iyo serivisi bitabagoye ngo binabangirize umwanya n’amafaranga.

Molly Shea umwe mu bayobozi muri Wester Union yavuze ko basinyanye amasezerano na Airtel Rwanda mu gufasha abakiriya babo kuba mu buzima bwiza kurushaho, akaba ariyo mpamvu baborohereje ku bijyanye no kwakira amafaranya bahawe n’abantu baba hanze y’u Rwanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND