N’ubundi Bruce Melodie yabaye amahitamo ya kabiri ya Coach Gael

Imyidagaduro - 30/06/2026 8:03 AM
Share:

Umwanditsi:

N’ubundi Bruce Melodie yabaye amahitamo ya kabiri ya Coach Gael

Hari ibintu biba mu muziki bikarangirira mu ndirimbo, ariko hari n’ibindi bihindura amateka y’abahanzi n’ikorwa ry’akazi ryabo. Uko Bruce Melodie yinjiye muri 1:55 AM ni imwe muri izo nkuru zitavuzweho cyane, nyamara zifite uruhare rukomeye mu buryo umuziki nyarwanda wahindutse mu myaka itanu ishize.

Uyu munsi, mu gihe Bruce Melodie na Coach Gael bari mu bihe bivugwamo kudahuza nk'uko byahoze, hari benshi bibaza niba amateka yaba agiye kwisubiramo.

Ibi bibazo byongeye gukomera kuva mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 28 Kamena 2026, ubwo Bruce Melodie yatangiraga gutambutsa ubutumwa bwakurikiwe n'ibitekerezo byinshi ku mbuga nkoranyambaga.

Yabanje kwandika kuri Instagram Story amagambo agira ati: "Coach nawe akeneye Coach."

Nyuma y'amasaha make, akurikirizaho amashusho yishongora kuri The Ben na Alex Muyoboke, agaruka ku bihe bombi baguye mu ruhame.

Alex Muyoboke yaguye imbere y'abantu benshi mu Ukuboza 2025, mu kiganiro n'abanyamakuru cyateguraga igitaramo cya The New Year Groove.

Ku wa 27 Kamena 2026, The Ben yaguye ku rubyiniro mu gitaramo cya Summer Country Tour cyabereye i Bugesera.

Bruce Melodie yabifashe nk'urwenya, yandika amagambo yatumye benshi bacika ururondogoro, ati: "Ku wa 4 Nyakanga 2026 gahunda ni ukugwirirana!" ndetse anabita "Mugwaneza na Rugwiro."

Aya magambo yazamuwe mu gihe umwuka hagati ye na Coach Gael uvugwaho kuba utameze neza. Hari amakuru amaze iminsi avuga ko nyuma y'imyaka itanu bakorana, umubano wabo ushobora kuba ugeze ku musozo.

Ibyo byatangiye kuvugwa mbere y'uko Bruce Melodie atangaza ibitaramo bya Summer Country Tour, ahuriyemo na The Ben, Bwiza na Kitoko. Hari n'abavuga ko bishobora kuba ari ibitaramo bya nyuma akoranye na Coach Gael nk'umujyanama we.

Ndetse mu minsi ishize Bruce Melodie yanakuye ku mbuga nkoranyambaga ze amakuru yavugaga ko afite imigabane muri Kigali Universe ndetse no mu ikipe ya UGB Basketball Club, ibintu byafashwe nk'ikimenyetso cy'uko hari impinduka ari gukora mu buzima bwe bw'ubucuruzi n'ubw'umwuga.

Ariko kugira ngo umuntu yumve neza ibiri kuba uyu munsi, ni ngombwa gusubira inyuma.

Bruce Melodie ntiyari amahitamo ya mbere ya Coach Gael

Mbere y'uko izina rya Bruce Melodie rihuzwa na 1:55 AM, Coach Gael yari afite undi mushinga munini.

Uwo yari The Ben.

Mu gihe yari amaze gutangiza Label ya 1:55 AM, Coach Gael yashakaga umuhanzi ushobora kubaka umushinga mugari urebana n'isoko mpuzamahanga.

Icyo gihe The Ben yari umwe mu bahanzi bake bafite izina rikomeye haba mu Rwanda no hanze yarwo.

Bombi bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, batangira ibiganiro byo gukorana, ndetse banategura imishinga ikomeye yagombaga gutuma The Ben yinjira ku rwego rushya rw'umuziki.

Muri iyo mishinga harimo indirimbo "Why" yakoranye na Diamond Platnumz.

Amakuru yegereye impande zombi avuga ko Coach Gael yashoye amafaranga menshi muri uwo mushinga, ariko nyuma ibintu ntibyagenda uko byari byitezwe.

Byavuzwe ko amafaranga yashowe muri uwo mushinga atigeze agaruzwa, ndetse ko ikibazo cyageze aho Coach Gael yifuza kwishyurwa hagati ya 75,000 na 100,000 by'Amadolari ya Amerika, amafaranga angana na miliyoni zirenga 100 Frw ku gaciro k'ubu.

Ni cyo kibazo cyabaye intandaro yo gutandukana kw'impande zombi.

Madebeats ni we wahinduye amateka

Mu gihe umubano wa Coach Gael na The Ben wari uzamo agatotsi, hari undi muntu wari hafi y'ibi byose.

Producer Madebeats.

Amakuru avuga ko Coach Gael atari anyuzwe n'uburyo ibintu byakorwaga, ndetse yumvaga gahunda z'umushinga zitagenda ku muvuduko yifuzaga.

Ni bwo yabwiye Madebeats kumushakira undi muhanzi ushobora gukomeza umushinga wa 1:55 AM.

Icyo gihe bari muri Tanzania.

Madebeats yahise atangira ibiganiro na Bruce Melodie, wari icyo gihe umaze igihe agaragaza ko ashobora kurenga imbibi z'u Rwanda.

Bruce Melodie yahise ajya muri Tanzania mu buryo bwihuse, atangira ibiganiro na Coach Gael, ari na bwo hashyirwagaho umusingi w'ubufatanye bwaje guhindura byinshi mu rugendo rwe.

Mu gihe The Ben yakomeje gukurikirana umushinga wa "Why" wenyine, Coach Gael yahise yerekeza imbaraga ze kuri Bruce Melodie.

Bidatinze, Bruce Melodie yahise afashwa gukorana indirimbo na Harmonize, umuhanzi wari usanzwe udacana uwaka na Diamond Platnumz.

Ni intambwe yerekanye ko umushinga wa Coach Gael wari umaze kubona undi musingi mushya.

The Ben yabifashe nk'ubugambanyi

Ku ruhande rwa The Ben, iri hinduka ntiyarifashe nk'ibintu bisanzwe.

Amakuru avuga ko yabonaga uburyo ibintu byagenze nk'ubugambanyi, cyane cyane kubera ko umuntu yari afitiye icyizere ari we Madebeats ari we wagize uruhare rukomeye mu kuzana Bruce Melodie muri uwo mushinga.

Ni ikibazo cyasize umwuka mubi hagati ya The Ben na Madebeats ndetse no hagati ya The Ben na Coach Gael.

Icyakora nyuma y'imyaka, Madebeats yahisemo gusaba imbabazi The Ben, bombi bongera kubaka umubano.

Mu Ukwakira 2025, amashusho ya The Ben na Madebeats bari kumwe mu gitaramo cya Manchester yongeye gushimangira ko ayo makimbirane yari yarasigaye inyuma.

Coach Gael na The Ben na bo baje kwiyunga

Nyuma y'intambara ndende y'amagambo n'ukutumvikana kwari kumaze imyaka, muri 2024 Coach Gael na The Ben bongeye kwiyunga.

Nubwo umubano wabo wongeye kuba mwiza, ntabwo byahinduye umubano wari umaze kubakwa hagati ya Coach Gael na Bruce Melodie.

Bruce Melodie yakomeje kuba isura ya 1:55 AM, bombi bakorana ibikorwa byinshi byazamuye urwego rw'umuziki we.

Ese amateka yaba agiye kwisubiramo?

Uyu munsi, amagambo Bruce Melodie ari gutambutsa ku mbuga nkoranyambaga, ibihuha bivuga ko umubano we na Coach Gael utifashe neza, ndetse n'impinduka ari gukora mu buzima bwe bw'umwuga, byatumye benshi bongera kwibaza niba amateka yaba ari kwisubiramo.

Mu buryo butangaje, imyaka mike ishize Bruce Melodie yinjiye muri 1:55 AM nyuma y'uko umubano wa Coach Gael na The Ben usenyutse.

Uyu munsi na bwo, Bruce Melodie ni we uvugwaho kutamerana neza n'uwo mujyanama wamufashije kugera ku bindi byiciro by'umuziki.

Nta ruhande ruratangaza ko rwahagaritse ubufatanye ku mugaragaro, ariko ibimenyetso biri kugaragara bikomeje gutuma abakurikiranira hafi imyidagaduro bibaza niba igice gikomeye cy'ubufatanye bwahinduye amateka y'umuziki nyarwanda kitari kugana ku musozo.

Niba koko ibyo biri kuvugwa byaba impamo, byaba bibaye ubwa kabiri Coach Gael atandukanye n'umuhanzi wari warabaye ishingiro ry'umushinga we, ndetse bikongera kwerekana ko mu muziki, nk'uko bimeze no mu buzima, amahitamo ashobora guhindura amateka, ariko na none amateka akagira uburyo yisubiramo.

Inkuru bifitanye isano: Umusumari ufashe Bruce Melodie na Coach Gael uri gushinguka

Bruce Melodie yatangiye gukorana na Coach Gael asimbuye The Ben, imikoranire imaze imyaka itanu iri kugana ku musozo


The Ben yiyunze na Madebeats mu Ukwakira 2025, nyuma y’igihe amushinja kumutanya na Coach Gael no gutangaza ko yishyuzwa ari hagati y'amadorali ibihumbi 75$ n'amadorali ibihumbi 100$


Muri 2024, Coach Gael yiyunze na The Ben nyuma y’uko hagati ya 2020 na 2021 bananiwe gukorana


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...