Umusumari ufashe Bruce Melodie na Coach Gael uri gushinguka

Imyidagaduro - 29/06/2026 11:31 AM
Share:

Umwanditsi:

Umusumari ufashe Bruce Melodie na Coach Gael uri gushinguka

Mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki ya 28 Kamena 2026, Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie yatangaje ubutumwa bugaragaza ko imikoranire ye na Karomba Gael uzwi nka Coach Gael iri kugana ku musozo.

Nk’aho ibyo bidahagije, yagiye ku mbuga nkoranyambaga akoresha zirimo Instagram, X (Yahoze ari Twitter) ndetse na Tik Tok agaragaza ko nta mikoranire agifitanye na 1:55 AM, UGB ndetse na Kigali Universe.

Ariko kuri konti ye ya Facebook ho agaragaza ko ari umwe mu bafite mu biganza imikoranire na UGB, ikipe ya Basketball.

Ibi byose byabaye mu gihe kitageze ku masaha umunani (8). Kuri ziriya mbuga zose, Bruce Melodie yari asanzwe agaragaza ko abarizwa muri 1:55 AM, ndetse akaba umwe mu bashinze ikipe ya UGB, akarenzaho no kugaragaza Kigali Universe. 

Abakoresha imbuga nkoranyambaga bazi icyitwa “Bio”, aho umuntu ashyira ibimuranga, ku buryo iyo ufunguye iyo paje (Paji) uhita umenya ibimwerekeyeho.

Kuri ziriya mbuga twavuze haruguru, Bruce Melodie agaragaza ko atakibarizwa muri 1:55 AM ya Coach Gael, ndetse ko nta mikoranire na UGB. Ibi bigaragaza ko umusumari wari ufashe aba bombi uri gushinguka.

Bruce Melodie atangaje ubu butumwa, mu gihe yitegura gusoza ibitaramo “Summer Country Tour” bizabera i Rubavu, aho azahurira ku rubyiniro na The Ben, Bwiza na Kitoko.

Hari amakuru avuga ko Coach Gael yashoye Miliyoni 280 Frw muri ibi bitaramo, ni mu gihe amakuru agaragaza ko Mitziing, yatanze Miliyoni 100 Frw ku bitaramo bine.

Hari amakuru avuga ko imikoranire ya Bruce Melodie na Coach Gael izarangira muri Kanama 2026. Ni mu gihe bombi batangiranye gukorana kuva muri Werurwe 2023.

Nyuma y’igitaramo cyabereye i Bugesera tariki 27 Kamena 2026, Bruce Melodie ntiyagaragaye muri “After Party” yari yateguwe. Ni mu gihe mugenzi we The Ben yayitabiriye, ndetse agaragara mu biganiro n’umusangiro byamuhuje na Coach Gael.

Bruce Melodie aherutse kubazwa ku mubano we na Coach Gael

Ku wa Kabiri tariki 16 Kamena 2026, Bruce Melodie yahisemo kuvugira rimwe kuri aya makuru yari amaze igihe azenguruka.

Mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru, uyu muhanzi yavuze ko amakuru y'uko yaba yaramaze gutandukana na 1:55 AM atari ukuri, ashimangira ko agikomeje gukorana n'iyi sosiyete yashinzwe na Gael Karomba, nubwo muri iki gihe ibikorwa bya buri munsi biri kuyoborwa cyane na murumuna wa Coach Gael, Kenny Mugarura.

Bruce Melodie yagize ati: "Nkunze ko mu buryo umbajije uvuze ko ari ibihuha. Uravuze ngo ntibyaba ari byo ko ibihuha bimaze iminsi bivuga ko ngiye gusohoka muri 1:55 AM. Ninjya gusohoka nzababwira, kuko 1:55 AM ni abantu tubana neza, dukora neza."

Aya magambo yaciye amarenga ko nubwo abantu benshi bakomeje gukeka ibitandukanye, nta mwanzuro wo gutandukana urafatwa cyangwa ngo utangazwe.

Uyu muhanzi kandi yavuze ko umubano afitanye n'abayobozi ba 1:55 AM ugihagaze neza, ndetse ko hari n'indi mishinga myinshi ihuza impande zombi itari ibikorwa bya muzika gusa.

Yagize ati "Ikindi dufite byinshi dukorana ntabwo ari ibi byonyine. Rero mwifata ibyo mwumvishe aha naha. Ibyo mbabwiye ni uko akazi karacyagenda neza, ndacyari muri 1:55 AM, ndi gukorana na Watuwave, ni izindi ngufu ziyongera mu bintu. Nta mwuka mubi, nta kibazo."

Ibi bisobanuro byatanze indi sura ku byo benshi bari bamaze igihe batekereza. Ahanini byerekana ko kuba Bruce Melodie ari gukorana n'izindi sosiyete cyangwa abafatanyabikorwa bashya bidahita bisobanura ko yavuye muri 1:55 AM, ahubwo bishobora kuba biri mu rwego rwo kwagura ibikorwa n'amahirwe y'akazi.

Nubwo bimeze bityo, aya makuru agaragaza ikintu kimwe gikomeye mu rugendo rwa Bruce Melodie. Mu myaka itatu ishize, ubufatanye bwe na Coach Gael bwabaye imwe mu nkingi zikomeye zatumye ibikorwa bye birushaho kugera ku rwego mpuzamahanga, birimo ibitaramo bikomeye, ubufatanye n'abahanzi bo hanze ndetse n'ishoramari rikomeye mu muziki we.

Ni nayo mpamvu buri kimenyetso cyose cyagaragaza impinduka muri ubu bufatanye gihita gikurura amaso ya benshi.


Bruce Melodie yaciye amarenga ko imikoranire ya Coach Gael iri kugana ku musozo


Imyaka itatu irashize, Coach Gael ashora imari mu bikorwa bya Bruce Melodie


Kuri Tik Tok, Bruce Melodie yakuye muri 'Bio' ye Kigali Universe, 1:55 AM, agaragaza ko ari umuhanzi wigenga

Kuri Facebook, ni ho honyine Bruce Melodie yasigaje, agaragaza ko afitanye imikoranire na UGB ahuriyeho na Coach Gael


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...