Miss Dusa ni mushiki wa Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo 'Buri munsi', 'Biratungana' n'izindi. Uyu mukobwa w'impano ikomeye mu kuririmba unafite indoto zo kuba umuhanzikazi ku rwego mpuzamahanga, yamaze gushyira hanze indirimbo yise 'Warabambwe'. Mu 2020 Miss Dusa yabwiye InyaRwanda.com ko intego ye mu muziki usingiza Imana ari ukuzenguruka Isi yamamaza ubutumwa bwiza mu ndirimbo. Ni ibintu avuga ko azabigeraho mu myaka 5 iri imbere abifashijwemo n'Imana no gukora cyane.
Iyi ndirimbo ye ya mbere 'Warabambwe' yamaze gushyira hanze, yatangaje ko yashibutse mu gusenga kwakurikiwe n’indirimbo y’ibyiringiro y'uko Imana itajya itererana abayo. Ati “Inkuru iri inyuma y’iyi ndirimbo, nari maze iminsi nsengera ikintu, maze ijoro rimwe maze gusenga nshiramo indirimbo kuri telephone ziri gucuranga hazamo indirimbo iri mu rurimi rw’ikizulu, nunva ko umutima wanjye uruhuka pe, kandi nari ntaramenya n'icyo isobanuye. Ni naho nakuye inspiration yayo".
Miss Dusa arakomeza ati "Naje kureba amagambo yayo nsanga ifite amagambo meza kandi Imana yayikoresheje kumpumuriza. Mu gihe nyumva nunvise Imana imbwira iti ‘ibyo unyuramo ntibikakubuze amahoro, nta mbaraga bigufiteho, byere kukubuza amahoro kuko uwakubambiwe yakujuje indirimbo z’ishimwe gusa’. Ni indirimbo y’ibyiringiro y'uko Imana itajya itererana abayo kandi ibitaho ubudacogora, rero tugomba guhora turirimba indirimbo z’ishimwe."
INKURU WASOMA: Miss Dusa mushiki wa Gentil Misigaro yinjiye mu muziki atangaza ko mu myaka 5 azaba ari ku rwego mpuzamahanga
Miss DUSA avuga ko ikimutera umwete wo gukora ivugabutumwa rinyuze mu ndirimbo ari uko azi akamaro indirimbo zigira ku buzima bw’abantu ndetse no ku buzima bwe bwite. Ati “Kuririmba no kwandika indirimbo byambereye umuti uvura umutima kandi Imana ikunze kunvugisha mur’izo ndirimbo, impishurira nkandika. Rero kuri njye ivugabutuma rinyuze mu ndirimbo narimenye kera kandi ndifuza gukomeza gusangiza abandi izo ndirimbo kuko wenda nabo hari icyo Imana izababwiriramo zikababera igisubizo cyangwa se ikimenyetso bari bategereje. Mu mutima nunva nifuza kuzakomeza iri vugabutumwa, Imana izabimfashemo."

Miss Dusa yamaze gushyira hanze indirimbo ye ya mbere
Miss DUSA avuga ko Musaza we Gentil na mubyara we Adrien bamubereye Intangarugero banamubera ikiraro cyo kwinjira mu muziki ndetse no gusangiza abandi indirimbo ze. Ati “Ni abantu nemera cyane kandi nubaha ku bw’impano zabo n’umurava bagira. Mbigiraho byinshi kandi bitandukanye kuri buri umwe, ariko icy’ingenzi cyane nabigiyeho kandi nteze kuzakurikiza ni uko bagumye ku Mana bakaba banafasha imitima y’abantu benshi, nanjye nkaba nzagera ikirenge mu cyabo."
Uyu muramyi ukiri mushya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana yagize icyo yisabira abahanzikazi bagenzi be, ku cyo bakora ngo barusheho kuzamura impano no kwamamaza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo.
Ati “Nk’abahanzikazi bagenzi banjye aho mbona tugomba gushyiramo imbaraga kugirango umuziki wacyu ugere ku rundi rwego, ni ugukomeza gusohora indirimbo ndetse no kuzimenyekanisha, by’umwihariko njye muri uyu mwaka utaha ngiye gukora indirimbo mu buryo buhoraho kugeza nkoze umuzingo (Album) ndetse byanankundira nkategura n’igitaramo cyanjye bwite.
Miss DUSA yatangiye kuririmba afite imyaka umunani (8), ariko yaje gutangira kuririmba ku giti cye afite imyaka 14, ari na bwo yanatangiye kwandika indirimbo ze. Kuri ubu abarizwa mu mujyi wa Vancouver muri Canada, akaba asengera mu itorero ryitwa Shalom Christian Outreach riyobowe na Pastor Shadrack Mutabazi ari nawe mubyeyi wamwibarutse. Ni umunyeshuri wiga ibijyanye n’ubuforomo, akaba akiri ingaragu.
Miss Dusa hamwe na Mubyara we Adrien Misigaro wamwinjije mu muziki
REBA HANO INDIRIMBO YA MBERE YA MISS DUSA YITWA 'WARABAMBWE'