RFL
Kigali

Miss Dusa mushiki wa Gentil Misigaro yinjiye mu muziki atangaza ko mu myaka 5 azaba ari ku rwego mpuzamahanga-VIDEO

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:27/06/2020 17:23
1


Dusabe Gentille Mutabazi (Miss Dusa) mushiki wa Gentil Misigaro yamaze kwinjira mu muziki ku itike ya mubyara we Adrien Misigaro bakoranye indirimbo bise ‘Nyibutsa’, atangaza ko mu myaka 5 iri imbere yifuza kuzaba ari umuhanzikazi uri ku rwego mpuzamahanga aho azaba yarakoreye ibitaramo kuri buri mugabane.



Miss Dusa avukana na Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo ‘Biratungana’, ‘Buri munsi’ n’izindi. Mu kiganiro kihariye yagiranye na INYARWANDA, yavuze impamvu ubu ari bwo atangiye gukora indirimbo ze mu gihe nyamara asanzwe ari umuririmbyi w’umuhanga ukunze gufasha abahanzi batandukanye barimo na musaza we ukongeraho no kuba benshi mu bo mu muryango we ari abanyamuziki bakomeye.

Yatangiye asobanura icyamuteye kwita Miss Dusa, ati “Amazina yanjye ni Dusabe Gentille Mutabazi. Navukiye mu Mutara, Rwanda. Maze imyaka 10 muri Canada. Abantu benshi bari banzi nka Gentille. Nahisemo gukoresha Miss Dusa nk’izina ryanjye ry’ubuhanzi. Iryo zina ni nk’aho ari abantu barimbatije naturally ahubwo kubera ko Grand frere nawe yinjiye muri music akoresha Gentil Mis, abantu bamwe bibaza rero y’uko nanjye twitiranwa bakanyita Gentille Mis. Numva ako ka Mis ndagakunze. Ariko mu buzima busanzwe inshuti zanjye n’abavandimwe banyita Dusa, rero mbihuza gutyo biba Miss Dusa hahha”.


Miss Dusa hamwe na musaza we Gentil Misigaro

Miss Dusa ugeze mu mwaka wa kabiri wa Kaminuza, yibwira abantu batamuzi ko ari umuntu woroheje kandi ukunda Imana, umuryango we, kuririmba no guseka. Ati “Ku batanzi Dusa ni umuntu woroheje kabisa ukunda Imana, umuryango, kuririmba no guseka. Ntuye Vancouver, Canada. Title y’akazi kanjye ni Behavioural Interventionalist, help and rehabilitate patients ku bashaka gusubira muri community bakabana n’abandi. Ni nabyo ndi kwigira ubu. Ndi mu mwaka wa kabiri muri College. Ndi kwigira for Bachelor’s degree of Social Work”.

Ni umwana wa 5 mu muryango w’abana 6 (abahungu 4 n’abakobwa 2). Gentil Misigaro ni we mfura mu muryango wabo, hanyuma we akaba umuhererezi mu bakobwa. Avuga ko we na Gentil Misigaro bateye kimwe mu mico no mu myitwarire, ati “Duteye kimwe mu myumvire n’imyifatire wasanga ari nayo mpamvu twitiranwa”. Yavuze ko ubwo yari afite imyaka 9 y’amavuko ari bwo yatangiye kuririmba, gusa atangira kwandika indirimbo ku myaka 16 y’amavuko. Ati “Natangiye gukunda kuririmba mfite 9 ans ariko ntagira kubifata serieux no kwandika indirimbo mfite 16 ans”.

Miss Dusa yifuza kugeza ku Isi hose ubutumwa buri mu ndirimbo ze


Miss Dusa yavuze ko afite intego yo kwamamaza Yesu ku Isi hose binyuze mu ndirimbo ze. Avuga ko bijyanye n'uko Imana izamushoboza, arangamiye kuba umuhanzikazi uhimbaza Imana aho yiteguye kuzenguruka Isi yamamaza ubutumwa bwiza. Yagize ati “Intego ni ukuba Touring and Recording Gospel Artiste, ubutumwa nkabugeza aho Imana inshoboje hose ku Isi”. Yavuze ko se na nyina ari abaririmbyi by'akarusho ngo se yanayoboye korali y'abantu babarirwa muri magana. Ati “Vieux na Mere bararirimba, kuva kera vieux ni Pasteur yayoboraga chorale z’abantu magana! “

Miss Dusa yamennye ibanga ry’ikintu gikomeye umuryango we uhishiye abakunzi ba muzika


Miss Dusa yahishuriye INYARWANDA ko hari indirimbo igiye kujya hanze yahuriwemo n’abo mu muryango we bose, ikaba yaranditswe mbere y’uko avuka. Yavuze ko iyi ndirimbo izajya hanze muri uyu mwaka wa 2020, gusa ntiyavuze itariki cyangwa ukwezi. INYARWANDA ifite amakuru yizewe avuga ko iyi ndirimbo izajya hanze mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka. Miss Dusa ati “Ahubwo hari indirimbo twakoze y’umuryango ikaba izasohoka muri uyu mwaka. Bayanditse mbere y’uko njyewe mvuka ahubwo nayo muyitegure”.

Uyu mukobwa ni umuhanga cyane mu gucuranga gitari yigishijwe na se hamwe na musaza we Gentil Misigaro intyoza mu gucuranga iki gicurangisho dore ko mu gitaramo yakoreye i Kigali mu ntangiriro za 2019 yatunguye abantu agacuranga gitari akoresheje amenyo. Usibye kuba umunyempano mu muziki, Miss Dusa yanadutangarije ko yafashe amezi ane yo kwiga umuziki muri Segonderi. Ati “Nafashe 4 months ya Vocal training muri High school. Ncuranga guitar, nayigishijwe na Vieux hamwe na Gentil ni nayo instrument nkunda kurusha izindi”.

Asobanura impamvu ubu ari bwo atangiye umuziki dore ko hari ushobora kwibwira ko yaba yaratinze kuwutangira, Miss Dusa yagize ati “Yego abantu barambwiraga ngo ntangire ariko nkumva igihe kitaraba cyo. Impamvu natinze ni uko nashakaga kubanza kumenya uwo ndi we na identity yanjye nka artiste kandi nihitiremo music yanjye uko nshaka ko imera ndi mature kandi nsobanukiwe uyu murimo Imana yampaye icyo ari cyo. Ubu ni cyo gihe numvishe gikwiye mu mutima”.

Uko byagenze ngo akorane bwa mbere indirimbo na Adrien Misigaro


Ushobora kwibaza impamvu, yakoranye indirimbo bwa mbere na Adrien Misigaro aho kuyikorana na musaza we Gentil Misigaro wanamwigishije byinshi mu muziki. Miss Dusa asubiza iki kibazo, yagize ati  “Indirimbo yanjye na Adrien yitwa NYIBUTSA. Ni we wayanditse noneho ayinyumvishije iramfata irankomeza pe yanga kumva mu mutima no mu mutwe numva ari yo ya mbere nifuza gusohorana nawe. Gukorana Collabo, ibyo twari tubifite gusa indirimbo twari tutarayibona, maze kuyumva rero musaba ko twakorana iyo”.

Yakomeje ati “Ubutumwa buri mu ndirimbo ni isengesho risaba Imana ngo idushoboze itubyutse kare mu rukerera ntitukibagirwe kuyisenga no kuyishima. Na Gentil dufite izindi turi gukorana tuzasohora muri uyu mwaka, n’izanjye bwite. Adrien indirimbo yari irangiye already duhita tu recordinga. I’m proud yabo bombi ku mirimo bakora no kumbera example nziza (urugero rwiza)”.

Miss Dusa arashimira cyane Adrien Misigaro wamwinjije mu muziki


Asabwe kugira icyo abwira Adrien Misigaro wamwinjije mu muziki ku mugaragaro, Miss Dusa yamushimiye uburyo yamubaye hafi nka musaza we. Yavuze ko urugendo batangiranye, bazarukomezanya bagakorana n'izindi ndirimbo nyinshi. Ati “Icyo nabwira Cousin Adrien, ni ukumushimira pe kuko yakomeje kumba hafi nka brother kandi urugendo dutangizanye tuzanarukomezanya dukorane n’izindi ndirimbo nanjye mu featuring haha”.  

Miss Dusa yavuze ko urugendo rwe mu muziki rukomeje. Yavuze ko afite indirimbo 5 ateganya gushyira hanze muri uyu mwaka wa 2020. Yijeje abakunzi b'umuziki ko ibyiza biri imbere by'akarusho bikaba ari byinshi cyane. Yagize ati “Iri ni itangiriro ry’urugendo rwanjye muri industry y’umuziki. Mfite izindi ndirimbo nk’eshanu mfite gusohora muri uyu mwaka, zimwe nzaba ndi kumwe na Gentil Misigaro nawe. Ni byiza gusa biri imbere kandi byinshi”.

Miss Dusa yavuze ibintu 3 yigira kuri Gentil Misigaro anahishura ko akunda byimazeyo James & Daniella


INYARWANDA yabajije Miss Dusa ibintu nibura bitatu yigira kuri musaza we Gentil Misigaro, tunamubaza indirimbo ye akunda kurusha izindi. Asubiza iki kibazo, yagize ati “Gentil mwigiraho byinshi cyane. Ni inshuti yanjye ya bugufi. Mu muziki namwigiyeho gusenga cyane, kwihangana nkaba patient, no kwandika indirimbo ni we wanyigishije ni nawe dufatanya akenshi mu ndirimbo ze hamwe n’izanjye. Indirimbo ye nkunda cyane mu ziri hanze ni iyitwa 'Ampa Amahoro yakoranye na Clark Kaze”. (Kanda HANO wumve iyi ndirimbo).

Miss Dusa yavuze ko umuntu afatiraho icyitegererezo mu muziki ari Gentil Misigaro. Yavuze ko impamvu yabyo ari uko buri kimwe cyose azi ku muziki yakimenyeye kuri we. Ati  “Njye mu by’ukuri Role model wanjye mu muziki ni Gentil. Kubera everything namenye mu muziki ni we nabyigiyeho kandi ni we wamfashije kubikomeza”. Yahishuye ko abandi bahanzi akunda ku isonga hari James & Daniella bamamaye cyane mu ndirimbo 'Mpa amavuta'. Ati “Abandi bahanzi nkunda cyane ni James na Daniella nakunze indirimbo zabo zo kuramya zinkora ku mutima cyane”.

Miss Dusa yadushushanyirize uwo azaba ari we mu myaka 5 iri imbere mu muziki!


Buri muntu wese atangira ikintu runaka afite intego yihaye n'ibizamufasha kuzigeraho. Miss Dusa nawe ni ko bimeze mu muziki yamaze kwinjiramo. Avuga ko Imana nimufasha, mu myaka itanu iri imbere azaba ari ku rwego mpuzamahanga aho azaba yarakoreye ibitaramo kuri buri mugabane ndetse akazaba afite Album zigera kuri enye, ibintu byumvikanisha ko buri mwaka azajya akora album. Ati “Mu myaka itanu iri imbere Imana ninshoboza ndifuza kuzaba narasohoye album zigera kuri 4 no gu touringa nkagera muri buri continent ku isi. Njye nzakomeza nka Gospel Artist muri career yanjye ya music”.

Miss Dusa avuga ko mu myaka 5 azaba yarakoreye ibitaramo hirya no hino ku Isi

REBA HANO INDIRIMBO 'NYIBUTSA' YA ADRIEN MISIGARO FT MISS DUSA







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Niyomugabo Sabato8 months ago
    Erega Nibyiza Kandi Guturana N' Umuvandimwe Muheje Nibyiza. Ndabifuriza Kuguma Muri Yesu Kuko Niwe Uduha Kubaho. Mukomeze Gukorana Nibyiza Cyne! Nkunda Indirimbo Mwakoranye Zitwa; Kumusaraba Ndetse Na Zamura (nfite Impamvu Ibihumbi) Ndabakunda Cyne!





Inyarwanda BACKGROUND