Mfite ishimwe ringana no kuva i Nairobi n'amaguru ukagera i Rusizi! Akari ku mutima wa Nick Nicole wibarutse imfura-AMAFOTO

Iyobokamana - 13/08/2021 8:38 PM
Share:
Mfite ishimwe ringana no kuva i Nairobi n'amaguru ukagera i Rusizi! Akari ku mutima wa Nick Nicole wibarutse imfura-AMAFOTO

'Couple' y'abahanzi nyarwanda batuye muri Kenya bakundanye igihe kitari gito bakanzura kubana akaramata, Nicole Ituze [Nick Nicole] na Maniraguha Joseph [Majo Safari] bari mu byishimo bikomeye byo kwibaruka imfura yabo. N nyuma y'uko bambikanye impeta y'urudashira mu birori byabereye mu gihugu cya Kenya mu mujyi wa Nairobi tariki 07/11/2020.

Ku mugoroba w'uyu wa Gatanu tariki 13 Kanama 2021 ni bwo umuhanzikazi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, Nick Nicole yadutangarije ko amaze iminsi micye yibarutse imfura ye n'umugabo we Majo Safari. Imfura yabo, ni umwana w'umukobwa wabonye izuba tariki 05 Kanama 2021. Ati "Nagiye kwa muganga ku wa 3 nimugoroba, mbyara mu gitondo saa Munani na 45 (02:45). Yunzemo ati "Ibise biraryana shahu".


Nicole Ituze ubwo yari akuriwe

InyaRwanda yamubajije ishimwe n'ibyishimo afite nyuma yo kwibaruka imfura, maze Nick Nicole adubiza ko bingana no kuva muri Kenya n'amaguru ukajya i Rusizi ukongera ugasubiza muri Kenya. Ati: "Mfite ishimwe ringana no kuva i Nairobi n'amaguru ukagera i Rusizi mu Rwanda ukagaruka muri Kenya. Mana weee,ni ukuri ndashimira Nyagasani ko yaduhaye uyu mugisha w'umwana w'umukobwa, wumve ko nashakaga no kubyara umukobwa nk'imfura". Yavuze ko kugeza ubu ariko batarita izina umwana wabo, ati "Ntiturarya ubunnyano ngo twite izina".


Majo Safari hamwe n'umugore we Nicole Ituze

Tariki 07/11/2020 ni bwo Majo na Nick Nicole basezeranye imbere y'Imana mu muhango wabereye i Nairobi ahitwa Lavington mu rusengero rwitwa St Austin Catholic church, basezeranywa n'Umupadiri w'umuzungu witwa Gilles. Abatumiwe mu bukwe, biyakiriye muri Sport View Hotel iherereye ahitwa Kasarani. Aba bombi bakomoka mu karere ka Rubavu, basezeranye imbere y'amategeko tariki ya 31 Mutarama 2020 mu muhango wabereye ku murenge wa Kimironko mu mujyi wa Kigali mu Rwanda.

Inkuru wasoma: VIDEO: "Imana nimfasha umuziki wanjye uzatuma Gospel izamuka mu Rwanda" Nicole Ituze

Mu kiganiro na InyaRwanda.com mu bihe bishize, Nick Nicole yadutangarije ko hari ibintu byinshi akundira umukunzi we Majo. Icyo yashyize ku mwanya wa mbere, yavuze ko ari umugabo uzi ubwenge ndetse ushyira mu gaciro. Yagize ati "Mukundira ko ari umugabo uzi ubwenge, ushyira mu gaciro, ikindi mukundira ni uko ari humble". Aba bombi bakoze ubukwe nyuma y'igihe kitari gito bamaze bakundana, gusa urukundo rwabo ntibigeze barugaragaza mu ruhame ndetse no ku mbuga nkoranyambaga bakoresha.


Ituze Nicole mbere yo gukora ubukwe

Mu 2017 mu kwezi kwa Mata ni bwo Nick Nicole yagejeje bwa mbere ku inyaRwanda.com indirimbo ze, hakaba hari hashize iminsi micye atangiye umuziki. Yakomeje urugendo rwe rw'umuziki akora indirimbo zitandukanye zirimo; Mpisemo, Ndagushima, Tuza, Nzi neza, Warandamiye n'izindi. Mu gihe amaze mu muziki, yabashije gusangira urubyiniro n'icyamamare Pastor Papane wo muri Afrika y'Epfo ubwo yari mu Rwanda. Yifuza ko muzika ye yarenga imipaka ndetse akaba ikiraro cyo kugeza i mahanga muzika nyarwanda ya Gospel.

Majo Safari umugabo wa Nick Nicole, yakunze guhisha kenshi ko akundana na Nicole. Ku bijyanye n'umuziki, uyu musore si mushya mu muziki kuko awumazemo imyaka irenga 6. Amaze gukora indirimbo zitandukanye ziganjemo iz'urukundo aho twavugamo; Amore, Naranyuzwe, Umwali n'zindi. Kuri ubu ibijyanye n'umuziki, uyu musore asa n'uwabishyize ku ruhande kuko hashize imyaka 3 atawugaragaramo cyane nka mbere-hashize imyaka 4 nta ndirimbo nshya ashyize hanze.


Nick Nicole ni umwe mu bitabiriye ubukangurambaga 'Sindohoka' bwa All Gospel Today bwo kwirinda Covid-19

Byari ibyishimo bikomeye ku munsi w'ubukwe bwa Nicole na Majo

REBA HANO 'WARANDAMIYE' INDIRIMBO YA NICOLE ITUZE


REBA HANO INDIRIMBO 'NARANYUZWE' YA MAJO SAFARI



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...