RFL
Kigali

VIDEO: "Imana nimfasha umuziki wanjye uzatuma Gospel izamuka mu Rwanda" Nicole Ituze

Yanditswe na: Mupende Gedeon Ndayishimiye
Taliki:17/02/2020 18:23
0


Umuhanzikazi Nicole Ituze wiyise Nick Nicole ukomoka mu karere ka Rubavu ariko akaba aba muri Kigali ku mpamvu z'akazi, yamaze gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye ya mbere nyuma y'imyaka itatu amaze mu muziki.



'Warandamiye' ni yo ndirimbo Nick Nicole yahereyeho akorera amashusho. Amajwi yayo yatunganyijwe na Nicolas, amashusho yayo ayoborwa n'abantu babiri ari bo: Dudestin Levis na Tumukunde Pamela atunganywa na DKE Group. 'Executive producer' w'iyi ndirimbo ni Rwandatalent.

Kuba amaze imyaka 3 mu muziki, ubu akaba ari bwo asohoye amashusho y'indirimbo ye ya mbere, Nicole Ituze (Nick Nicole) yabajijwe niba hatarabayemo gutinda, asubiza agira ati "Natinze gukora Video kubera ko numvaga igihe cyo gukora video cyari kitaragera kuko ubundi video za Gospel usanga bigoye gukora script."


Nicole Ituze avuga ko gukora Video za Gospel atari ibintu byoroshye

Muri Mata 2017 ni bwo Nick Nicole yagejeje ku INYARWANDA indirimbo ze. Icyo gihe hari hashize iminsi mike atangiye umuziki. Aganira na INYARWANDA yabajijwe intego afite mu muziki asubiza ko ari ukuzamura impano ye, ati "Inzozi mfite mu muziki ni ugukomeza kuzamura impano yanjye."

Yanze kuripfana atagize icyo asaba abanyamakuru, ati "Mboneraho gusaba abanyamakuru kujya bagira uruhare mu kuzamura abahanzi baba bafite impano bakiri hasi. Umuziki wanjye nywukora ngamije kogeza ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristo kugira ngo hirya no hino ku isi bamumenye kandi ndumva ko nshobora kuzabigira umwuga Imana ibimfashijemo."

Nicole Ituze yihanurira ko umuziki we uzatumbagiza Gospel mu Rwanda


Ubwo yatugezagaho amashusho y'indirimbo ye 'Warandamiye', Nicole Ituze yadutangarije ko adateganya guhagarika umuziki. Umunyamakuru yamubajije niba atazamera nk'abakobwa bagenzi be usanga bahagaritse umuziki iyo bamaze kurongorwa dore ko nawe afite ubukwe vuba. Nicole Ituze mu gusubiza iki kibazo, yavuze we atari ko bimeze. 

Aha ni naho uyu muhanzikazi yahereye atangaza ko Imana nimufasha umuziki we uzatumbagiza umuziki wa Gospel mu Rwanda rwose. Ati "Ubundi numva nzakomeza impano yanjye kugeza ntakiriho, kandi Imana nimfasha Gospel yanjye (umuziki we) izatuma Gospel izamuka mu Rwanda." 

Nick Nicole aritegura kubana akaramata n'umukunzi we


Nick Nicole aherutse gusezerana imbere y'amategeko n'umukunzi we Maniraguha Joseph usanzwe ari umuhanzi mu muziki usanzwe aho azwi ku izina rya Majo Safari. Basezeranye imbere y'amategeko tariki 31 Mutarama 2020 mu muhango wabereye ku Murenge wa Kimironko. 

Ituze n'umukunzi we bamaze igihe kitari gito bakundana mu buryo bagize ibanga, gusa mu mpera za 2019 ni bwo Ituze yatangiye guca amarenga y'umusore yihebeye. INYARWANDA ifite amakuru avuga ko ubukwe bw'aba bombi buzaba mu mezi macye ari imbere muri uyu mwaka wa 2020.


Ituze Nicole avuga ko gushaka umugabo bitazamubuza gukora umuziki


Ituze Nicole yagize umugisha wo gusangira stage n'umwe mu bahanzi b'ibyamamare muri Afrika, Pastor Papane


REBA HANO AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'WARANDAMIYE' YA NICOLE ITUZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND