Amakuru agera kuri INYARWANDA aravuga
ko iyi ndirimbo ari iya Producer Zizou Al Pacino uyu muhanzi azumvikanamo
ndetse ko yayihuriyemo n’abandi bahanzi bane.
Iyi ndirimbo igiye gusohoka mu gihe Safi
Madiba aherutse kubwira INYARWANDA ko adasiba kumva Judithe amwita umugabo we kandi baratandukanye.
Ati “Twaratandukanye, twaratandukanye
ubu hagiye gushira imyaka ibiri ubu nanjye mbibona kuriya mu itangazamakuru
aba avuga ko tukiri kumwe,"
Uyu muhanzi avuga ko imyaka ibiri
ishize ashyize akadomo ku rukundo rwe na Judithe, bityo ko atakiri umugabo we.
Akavuga ko yageragaje gushaka gatanya
ariko Judithe yitambika mu mugambi we. Gusa, Judithe avuga ko atanze guha
gatanya Safi, ahubwo ko uyu muhanzi yakoresheje amanyanga arimo no kwiyita ‘umurwayi
wo mu mutwe’ no kuvuga ko badaheruka kuvugana no guhura.
Judithe avuga ko ubwo yajyaga kureba
umunyamategeko ‘w’ubuntu’ Safi Madiba yari yashatse ngo asinye gatanya,
yabajijwe niba adaheruka kuvugana na Safi araseka cyane maze yerekana amashusho
yafashe mu minsi itatu ishize Safi bahuye.
Uwo munyamategeko ngo yahise abwira
bagenzi be guhagarika gatanya, ndetse amenyesha Safi ko atiteguye
kubatandukanye amubwira gushaka abandi.
Ngo yabwiye Safi ko niba amaramaje
muri gatanya amara nibura amezi atatu ntaho ahurira na Judithe, hanyuma agasaba
gatanya byeruye.
Judithe yabwiye Isimbi Tv ko ubu
noneho Safi yasaba gatanya kuko amezi arenze atatu batavugana batanahura. Avuga
ko yiteguye gushyira umukono kuri izo mpapuro.
Yavuze ko kuva yatandukana na Safi
Madiba yabonye byinshi bikomeretsa umutima ariko arakomera ari nayo mpamvu muri
iki gihe yamaze gukira ibikomere.
Ngo nta mpamvu igihari yo kwiyitirira
Safi. Ati “…Njyewe mbana nawe abantu barantukaga... Ubu none nta muntu ukintuka
meze neza njyewe ndi njyenyine. Ni ukuvuga ngo ibyo nageraho byose nabigeraho
kuri njyewe njyenyine ku giti cyanjye. Bantutse ndi kumwe nawe ubu meze neza
ntari kumwe nawe arumva ubundi mukeneyeho iki cyo kumwiyitirira. Ntabwo
mwiyitirira,"
Judithe avuga ko inda yari atwitiye
Safi yavuye bari muri Canada. Akavuga ko kuba Safi agiye gusohora indirimbo
avuga mo ko bakoze ubukwe igice atari byo.
Ati “…Niba yarakoze ubukwe igice se
ahubwo wenda ok nashaka abe atarabukoze, ibyo se arabwira nde!"
Judithe avuga ko kuba we na Safi
Madiba batarasezeranye imbere y’Imana mu rusengero rw’Abadiventisite byatewe n’uko
yari amaze igihe kinini atajya gusenga.
Bombi basezeranye imbere y’amategeko
y’u Rwanda habaho n’umuhango wo gusaba no gukwa.
Mu gitondo cyo ku wa 20 Kanama 2020, ni
bwo Safi Madiba yabwiye ‘bwa mbere’ INYARWANDA ko yamaze gutandukana n’umugore we, Niyonizera Judithe nyuma y’imyaka ibiri bari bamaze bakoze ubukwe.
Mu Ugushyingo 2020, ubwo Judithe
yamurikaga filime ye yitwa “Ni Za Nduru " yahakanye ko yatandukanye n’umugabo,
yerekana impeta y’isezerano nk’ikimenyetso cy’uko bakiri kumwe.

Hagiye gusohora indirimbo ‘Ubanza
nkuze’ Safi Madiba avuga mo ko yakoze ubukwe igice, akizeza abamuhoza ku nkeke ko igihe nikigera bazanywa Umunyamategeko wa Safi Madiba
yamubwiye ko atiteguye kubatandukanye mu gihe cyose bagihura, bigaragazwa n’ibimenyetso
Judithe Niyonizera yerekanye
Judithe avuga ko yiteguye gushyira
umukono ku mpapuro za gatanya, akavuga ko yishimye nta mpamvu zo gukomeza
kwiyitirira Safi Madiba