RFL
Kigali

EXCLUSIVE: Safi Madiba yatangaje ko yatandukanye n’umugore we

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:20/08/2020 10:19
0


Umuhanzi Niyibikora Safi [Safi Madiba] yatangaje ko amezi atanu ashize atandukanye n’umugore we Niyonizera Judithe bari bamaranye imyaka itatu.



Ni mu kiganiro kihariye yahaye INYARWANDA mu gitondo cy’uyu wa Kane tariki 20 Kanama 2020. 

Safi Madiba yavuze ko yatandukanye na Judithe Niyonizera bitewe n’uko hari ibyo batumvikanyeho.

Yagize ati “Ntabwo twumvikanye. Abantu babiri bashobora kutumvikana bitewe n’imico n’ibindi. Natandukanye n’umugore nta kindi. Hari abashidikanya ariko ni byo.”

Safi Madiba yavuze ko asigaye yibana mu nzu kandi ko ari no kwitegura gusohora indirimbo nshya mu minsi iri imbere. 

Atangaje ibi kandi mu gihe indirimbo ye ‘I Love you’ yujuje miliyoni 1 y’abayirebye ku rubuga rwa Youtube.

Yavuze ko afite ishimwe ku mutima ku bw’urukundo abafana n’abakunzi b’umuziki bakomeje kumwereka.

Bombori bombori mu rukundo rwa Safi Madiba na Judithe Niyonizera yatangiye kuvugwa mu gihe cya Guma.

Tariki 01 Ukwakira 2017, ni bwo Safi Madiba na Niyonizera Judithe bashyingiranywe imbere y’amatekego ndetse banasezerana mu rusengero babyereka inshuti n’abavandimwe ko bagiye kubana akaramata.

Inkuru bifitanye isano: Umwuka utari mwiza mu rukundo rwa Safi Madiba na Judithe

Safi Madiba yatangaje ko amezi atanu ashize atandukanye n'umugore we






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND