Yabitangaje mu kiganiro yagiranye na INYARWANDA ubwo yasohoraga amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Mama’ ivuga ku butwari bwa Nyina, yahuje n’Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore mu rwego rwo kubashimira byihariye ubwitange bwabo.
KANDA HANO WUMVE INDIRIMBO ‘MAMA’ YA CYUSA IBRAHIM
Uzumva umuhanzi akubwira ko yakuriye anaririmba muri Korali mbere y’uko impano ye iganza muri we agatangira urugendo rw’umuziki wenyine. Ingero ni nyinshi.
Hari n’abahanzi bagiye binjira mu muziki bafashwe ukuboko na bakuru babo mu muziki. Abandi babanza gufasha mu miririmbire abahanzi mu bitaramo no mu birori babaga batumiwemo, ibyo babaga bateguye n’ibindi byagiye bituma nabo bigirira icyizere cyo gukora umuziki bo nyine.
Cyusa Ibrahim avuga ko ari umwe mu bahanzi batangiye umuziki babanje kwiga neza ikibuga cy’umuziki, kwiga no kumenya indirimbo z’abandi bahanzi no gukurira iruhande rw’umunyabigwi mu muziki Cécile Kayirebwa byamufashije kwinjira neza no gukunda indirimbo zubakiye ku muco Nyarwanda.
KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MAMA’ YA CYUSA IBRAHIM
Uyu muhanzi yavuze ko yahuye na Cécile Kayirebwa bigizwemo uruhare n’umunyamideli Daddy De Maximo abasha no kumwumvisha indirimbo ye ya mbere yari yasohoye yise “Izihirwe’ yahimbiye Nyirakuru.
Cyusa avuga ko Kayirebwa yishimiye iyi ndirimbo, ndetse ahita amusaba kumufasha mu kuririmba mu gitaramo yari agiye gukorera muri Kigali Serena Hotel.
Uyu muhanzi yavuze ko ubwo bombi bahuriraga mu gitaramo cya East African Party cyinjije Abanyarwanda mu 2021, ari urwibutso rudasaza yasigaranye. Ati “Guhura na Mama Cecile ku rubyiniro rumwe, ni indi shusho irenze. Ni ugukura. [Biramurenga akabura icyo arenzaho]."
Kayirebwa w’imyaka 74 aherutse gufasha Cyusa Ibrahim gusubiramo igisigo kirekire cyavuyemo indirimbo ‘Marebe’ cyanditswe n’umuhanzi Rugamba Cyprian.
Uyu muhanzi avuga ko ari amahirwe ari amahirwe adasanzwe yagize yo gufata neza amagambo agize iki gisigo, kuko hari abandi bahanzi bagiye bakiririmba ariko ntibumvikanishe neza amagambo ayigize.
Nawe avuga ko mbere y’uko asohora iyi ndirimbo ‘Marebe’ yabanje kuyiririmbira Kayirebwa ariko amubwira ko hari ikosa akozemo amubwira uko arikosora. Muri iki gihe, Kayirebwa ari kwifashisha abaririmbyi b’impanga Angel na Pamella banakoranye indirimbo yitwa ‘Impundu zanjye’.
Kayirebwa wagwije ibigwi ahatanye mu irushanwa rikomeye ku Isi. Aherutse kwandika ku mbuga nkoranyambaga ze asangiza abantu ko ari mu bahanzi bageze muri ½ cy’irushanwa mpuzamahanga ry’abanditsi b’indirimbo “International Songwriting Competition 2020."
Indirimbo ye yitwa ‘None Twaza’ iri mu ndirimbo zigera ku bihumbi 26 zanditswe n’abahanzi batandukanye bo ku Isi. Iri mu cyiciro cya World Music.



KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUHANZI CYUSA IBRAHIM