Yamugaragaje mu mashusho! Imvano y’indirimbo Cyusa Ibrahim yakoreye Nyina yari imaze imyaka 15 mu kabati-VIDEO

Imyidagaduro - 05/03/2021 12:15 PM
Share:

Umwanditsi:

Yamugaragaje mu mashusho! Imvano y’indirimbo Cyusa Ibrahim yakoreye Nyina yari imaze imyaka 15 mu kabati-VIDEO

Umuhanzi Cyusa Ibrahim wubakiye umuziki we ku ndirimbo za gakondo, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise “Mama " yakoreye umubyeyi we, ayihuza no kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Abari n’Abategarugori mu rwego rwo kubacyeza.

Cyusa Ibrahim waherukaga kuririmba mu gitaramo cya East African Party cyinjiye Abanyarwanda mu mwaka wa 2021 yari amaze amezi abiri nta ndirimbo asohora. Yaherukaga gusohora iyitwa ‘Marebe’, ‘Umwiza’ yakoranye na Cyusa Ibrahim n’izindi.

Yatinze gusohora iyi ndirimbo yakoreye Nyina kugira ngo ayihuze n’itariki 08 Werurwe, yo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore ku rwego rw’Isi. ‘Mama’ iri mu ndirimbo Cyusa Ibrahim yahimbye ‘cyera’ ziri no kuri Album ye ya mbere atigeze asohora. Ndetse, uyu muhanzi avuga ko afite indirimbo azasohora kugeza mu 2024.

UMVA HANO 'MAMA' INDIRIMBO NSHYA YA CYUSA

Indirimbo ze yahimbye agahita azisohora harimo ‘Umwiza’ ndetse n’iyo yise ’Umwitero’. Yazihimbye mu gihe gito cy’amezi nk’atatu, bitandukanye na ‘Mama’ yasohoye yahimbye yiga mu mwaka wa kane w’amashuri yisumbuye.

Yabwiye INYARWANDA ko indirimbo ‘Mama’ yayihimbye mu 2016 agenda ayivugurura mu bihe bitandukanye ayijyanisha n’ibyumviro n’ishimwe afite kuri Nyina wamwitayeho uko ashoboye kuva Se yakwitaba Imana akiri muto.

Ati “Iyo urebye ubuzima twabanyemo nyuma ya Jenoside nyuma y’uko nta mubyeyi nari mfite w’umupapa wo kuba ya nyitaho akambera aha bombi, akampa igitsure cya kibyeyi […] Buriya hari ijambo ab’iki gihe bajya bavuga ngo ‘bubahwe’ ababyeyi, ‘aba-single mother’ bubahwe."

Akomeza ati “Mama yubahwe ariko cyane cyane umubyeyi umwe usigarana inshingano zo kwita ku bana. Ni ukuri ni imbaraga zikomeye kugira ngo urere umwana akure nyuma ya Jenoside aho nta kazi kabaga gahari, aho nta mikoro, ibintu byose byazambye. Ariko we akihangana akakurera kugeza ubwo ubaye umugabo."

Uyu muhanzi w’imyaka 32 avuga ko ‘impano ya mbere afite ari ukuririmba, ari nayo mpamvu yahisemo gukorera indirimbo Nyina mu rwego rwo kumushimira ubumuntu bwe.

Cyusa avuga ko yifashishije Nyina mu mashusho y’iyi ndirimbo yamukoreye kugira ngo amushimire imbaraga nyinshi yakoresheje kugira ngo abashe kurangiza Kaminuza, agera kuri byinshi abimucyesha.

Uyu muhanzi avuga ko Nyina atamuruhije kujya muri iyi ndirimbo, kuko amushyigikiye mu buhanzi. Avuga ko Nyina yamureranye indangagaciro zatumye atiyandarika cyangwa ngo ajye mu bintu byari gushyira mu kaga ubuzima bwe.

Ati “Iyi ndirimbo rero ni indirimbo namutuye mushimira uburyo yandeze mu bihe byari bitoroshye."

Cyusa yavuze ko iyi ndirimbo Nyina yari asanzwe ayizi. Kuko hari igihe yigeze kuyikorera ahandi muri studio ariko isohotse ntiyishimira uburyo yari ikozemo ahitamo kujya kuyisubiramo.

Mu nkikirizo y’iyi ndirimbo, uyu muhanzi aririmba agira ati “Mama wambyaye. Mama nkesha imico myiza. Ukora ngo nishime, ngo nezerwe. Ushakashaka hose ngo mbeho neza. Mama wambyaye."

Nubwo iyi ndirimbo yayihimbiye Nyina, avuga ko muri rusange ituwe ababyeyi bose, aho avuga ubutwari bwabo, ukwigomwa kwabo kugira ngo abana babo babeho neza. Ihimbye muri gakondo ivanze n’ubwoko butatu bw’imbyino nk’ikitandatu; umushayayo n’indi igenda nka Nyangenzi.

Umuhanzi Cyusa Ibrahim yasohoye amashusho y'indirimbo ye nshya yise "Mama" yakoreye Nyina


Imyaka 15 yari ishize, Cyusa yanditse indirimbo icyeza Nyina n'abandi babyeyi bita ku bana babo uko bikwiye

Cyusa yavuze ko afite Album y'indirimbo atigeze asohora, ateguza indirimbo nshya kugeza mu 2024

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO "MAMA" Y'UMUHANZI CYUSA IBRAHIM


KANDA HANO UREBE IKIGANIRO TWAGIRANYE NA CYUSA ASOBANURA INDIRIMBO YE "MAMA"

">



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...