Abahatanye bose hamwe ni 160 mu byiciro
birenga 20, barimo ibyamamare bizwi cyane mu ruganda rwa sinema nyarwanda
n’abandi bashya bari kuzamuka.
Uyu mwaka, Mashariki Awards izaba ari
urubuga rwo guha icyubahiro ibihangange bimaze igihe no gushyigikira impano
nshya zigihaguruka, byose bigamije gukomeza kubaka sinema nyarwanda ku rwego
mpuzamahanga.
Ubusanzwe iri serukiramuco rimenyereweho
guha agaciro abahanzi n’abanyempano mu ruganda rwa sinema nyafurika, ariko uyu
mwaka ryitezweho gusiga amateka mashya binyuze mu gutanga ibihembo birimo
imodoka ebyiri ku bakunzwe cyane (People’s Choice Actor & Actress). Ni ku
nshuro ya mbere iri serukiramuco riteye intambwe nk’iyi.
Mu byumweru bizamara, hazabamo iminsi
itatu yiswe ‘Mashariki Market’ aho hitezwe abahagarariye sinema barenga 500
baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Burayi no mu bihugu
bitandukanye bya Afurika.
Uyu mwaka insanganyamatsiko ni “Creative
Horizons” ugenekereje wavuga ko ari 'Imbibi nshya z’Ubuhanzi', igamije
kugaragaza uburyo abahanzi nyafurika bakoresha ikoranabuhanga n’ubuhanzi mu
guhindura uburyo Afurika isobanurwa binyuze muri filime, kongera gusubirana
uburenganzira ku nkuru zayo no kugaragaza ubusugire n’uburyohe bw’umuco w’uyu
mugabane.
Umuyobozi w’iri serukiramuco, Trésor
Senga, yabwiye InyaRwanda ati “Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaragaza
impinduka zikomeye mu buryo Afurika isobanurwa binyuze muri filime.
Abari muri Cinema nyafurika bari guhindura
isura y’uyu mugabane, basubirana uburenganzira bwo kwivugira inkuru zabo no
kugaragaza ubukungu bw’uyu mugabane. Ibi bituma habaho inzira nshya z’ukuntu
isi yose isobanukirwa n’ahahise, ubu n’ahazaza ha Afurika.”
Trésor Senga yashimangiye ko iri
serukiramuco rizaba urubuga rwo guha agaciro ibihangange byagize uruhare
rukomeye muri sinema nyafurika, ndetse no gutera inkunga urubyiruko rufite
impano rushaka guhindura amateka y’uru rwego.
Yasobanuye imodoka ebyiri zizatangwa, imwe
izahabwa umugabo mu cyiciro cya People’s Choice, indi izahabwa umugore mu
cyiciro cya People’s Choice.
Uyu muyobozi avuga ko uretse icyiciro cya
People’s Choice, ibindi byose hazakora Akanama Nkemurampaka kugirango
hazamenyekanye uwatsinze.
Anavuga ko hazaba amatora yo kuri
Internet, ndetse ko buri wese bitewe n’amafaranga azakoreshwa cyangwa abantu
bazakoresha bamutora, azasubizwa 20% y’amafaranga y’abamutoye.
Abakinnyi ba filime kandi bazagera mu
turere 5 tw’igihugu hagamijwe kumenyekanisha ibikorwa byabo, gukorana ibikorwa
by’urukundo n’abaturage, kumurika filime z’abo n’ibindi.
Best Actor
(People’s Choice)
Abahatanye muri iki cyiciro barimo:
Mugisha Emmanuel (Kibonke, Deceiver), Benimana Ramadhan (Bamenya, Bamenya
Series), Irunga Longin (Tukowote, Kaliza wa Kalisa), Dusabimana Israel (Papa
Tracy, Impanga Series), Niyitegeka Gratien (Papa Sava, Seburikoko), Habimana
Swedi (Soloba, The Money), Niyinshuti Yannick (Killerman, The Devil), Tuyisenge
Aimé Valens (Boss Rukundo, Bamenya), Nsabimana Eric (Dr Nsabi, The Devil),
Nshimiyimana Pacifique (Cyusa, Inzira y’Umusaraba), Gaga Daniel (Ngenzi, The
Money), Ndahiro Willy (Paul, The Money), Gakwaya Celestin (Nkaka, Hell in
Heaven), Bizimana Vital (Rugema, Inzira y’Umusaraba), Shema Emmy (Tate, Hurt
Harder), Rukundo Arnold (Paulin, Bamenya), Buregeya Bonny (Scot/Micheal,
Ingoroano), Mazimpaka Wilson (Kanimba, Bamenya/Ganza), na Mugisha James
(Mudenge, Indoto).
Best Actress
(People’s Choice)
Harimo: Mumararungu Joyeuse (Micky,
IgiHome), Ahishakiye Nadine (Aisha, The Devil), Niyonkuru Aimee (Nyambo, The
Devil), Dusenge Clenia (Madedele, Papa Sava), Mukasekuru Hadidja (Fabiola, The
Devil), Uwimpundu Sandrine (Runfonsina, Shuwa Dilu), Iradukunda Nadine (Amanda,
Behind Series), Irakoze Ariane Vanessa (Kate/Maya, Hurts Harder), Uwamahoro
Antoinette (Intare y’Ingore, Kaliza wa Kalisa), Ndahiro Natasha (Natasha,
Lovers Cage), Mutoni Saranda Olivia (Eva, Behind Series), Uwimana Hamida
(Mamita, Bamenya), Umurerwa Aziza (Nana, The Devil), Irafasha Sandra (Swalla,
Umutima Umenetse), Mukayirezeri Djalia (Kechup, Bamenya), Uwase Delphine
(Soleil, Bamenya), Kayonga Gatesi (Kaliza, Kaliza wa Kalisa) na Munyana Analisa
(Mama Sava, Papa Sava).
Best Supporting
Actors
Selemani D’amour (Papa Shaffy, Deceiver),
Abayisenga Patrick Karake (Ntore, Behind), Rurangirwa Ben (Ben/Chriss, My
Heart), Regero Norbert (DigiDigi, Papa Sava), Rwego Yves (Dr Manzi, Intimba ya
Lavie), Uwihoreye Jean Bosco (Ndimbati, Papa Sava), Niwemuto Eugene (Muzehe
Rudasigwa, Behind), Manizabayo Prosper (Bijiyobija, The Devil).
Best Supporting
Actresses
Zaninka Joseline (Mama Zulu, Behind
Series), Irakoze Eliane (Olga, Hurts Harder), Byukusenge Adeline (Noella,
Impanga), Umutiniwase Nadia (Muganga, My Heart), Niyinsenga Joseline (Jojo, The
Devil), Ineza Keila Bernice (Teta, Bamenya), Igihozo Nshuti Mireille (Mireille,
Indoto), Kayitesi Alice (Linda, Umuturanyi).
Upcoming Actor
& Actress
Mu bagabo: Twahirwa Ravanelly, Kimenyi
Tito, Niyomugabo Dieu D’amour, Masezerano Lion, Hategikimana Leonard, Kwizera
Martin, Gahima Auxil, na Mwitende Aboudurkalim.
Mu bagore: Mumararungu Joanitha, Mutoni
Josiane Tonny, Sifa Solange, Bizimana Innocente na Kagoyire Rebecca.
Lifetime
Achievement Award
Abagabo: Gaga Daniel, Nkota Eugene,
Kayitankore Ndjoli, Irunga Longin, Niyitegeka Gratien na Mazimpaka Joans
Kennedy.
Abagore: Mukakamanzi Beatha, Mukasekuru
Hadidja na Zaninka Joseline.
Best Feature Film
Mucoma, Ibyahishuwe, Deceiver, The Money,
Amahanga Arahanda, Above the Grave, Sacred Love, The Incubation, Fate, Stick
Around, Save My Marriage na Bad Girl.
Best TV Series
Hurts Harder, Indoto, Kaliza wa Kalisa,
City Maid, Shuwa Dilu, Seburikoko na Iryamukuru.
Best Web Series
Behind Series, Bamenya, Umutima Umenetse,
Inzira y’Umusaraba, Hell in Heaven, Umuruho Wanjye, Lovers Cage, The Devil,
Papa Sava, IgiHome, Intimba ya Lavie, My Heart, Umuturanyi, Family Issue,
Ibanga Series, My Daughter na Tears of Love.
Ibindi byiciro
Best Director of
Photography (DOP): Abahataniye ibihembo ni: Udahemuka
Louis, Shingiro Bora, Semana Alex Bunduki, Rurangwa Norbert, Habarugira Valens,
Imanishimwe Robert Pepe, Afrika William.
Best Lighting
Technician: Harimo: Nsengiyumva Jean Luc, Minani Jean
de Dieu, Niyitegeka Yoramu, Maniraguha Vincent Afrika.
Best Director (Uwayoboye
filime) : Abahataniye ni: Dusabimana Israel,
Niyoyita Roger, Hagenimana Jean Claude Coby, Harerimana Isaac, Mizero Yves,
Mazimpaka Pacifique, Karinda Isaie, Mutiganda wa Nkunda, Kagabo Ibrahim,
Kwizera Ibrahim.
Best Screenwriter
(Umwanditsi mwiza wa filime): Harimo: Musafiri James,
Mizero Yves, Ingabire Appolinaire, Mutiganda wa Nkunda, Musabe Wanny Bernard
& Niyoyita Roger, Gakwaya Celestin.
Best Sound
Engineer: Ngabonziza Aboubakar, Nsengiyumva Xavier
Guy, Karemera Philemon.
Best Short Film:
My Insight na Weaving Bonds.
Best Makeup &
Hairstyling: Usanzeneza Abdoulkarim, Mugeni Clarisse,
Nzasangamira Amandine.
Best Costume
Design: Uwera Maranatha, Mutegwaraba Alidha,
Nshimiyimana Bernard.
Best Set
Production Designer: Mugwaneza
Emmanuel Sunzu, Rukundo Celestin.
Best Editor:
Iraguha Jean Paul, Nshuti Obed, Hakizimana Paulin, Akimana Olivier, Gatete
Lionel, Semana Alexs.
Best Media House
Partner: InyaRwanda.com, Igihe.com na Chita Magic

Urutonde rw’abagabo bahataniye igihembo cya
‘Best Actors People Choice’ kizaherekezwa n’imodoka imwe

Abagore n’abakobwa bahatanye mu cyiciro
cya ‘Best Actress People Choice’

Abahatanye mu cyiciro cya ‘Best Supporting
Actress’
Inkuru bifitanye isano: Bazahemba imodoka ebyiri, ibyiciro byongerewe: Iserukiramuco ‘Mashariki’ rigiye kuba mu isura nshya
