Bazahemba imodoka ebyiri, ibyiciro byongerewe: Iserukiramuco ‘Mashariki’ rigiye kuba mu isura nshya

Imyidagaduro - 12/09/2025 5:22 PM
Share:

Umwanditsi:

Bazahemba imodoka ebyiri, ibyiciro byongerewe: Iserukiramuco ‘Mashariki’ rigiye kuba mu isura nshya

Abategura iserukiramuco rya Sinema rya ‘Mashariki African Film Festival’ bagaragaje urutonde rw’ibyiciro bihataniwemo ibihembo bya ‘Mashariki Awards 2025’, aho abahatanye barenga 160 baturutse mu bice bitandukanye by’igihugu cy’u Rwanda binyuze muri gahunda izwi nka "Iziwacu Cinema".

Ubusanzwe iri serukiramuco rimenyereweho guha agaciro abahanzi n’abanyempano mu ruganda rwa sinema nyafurika, ariko uyu mwaka ryitezweho gusiga amateka mashya binyuze mu gutanga ibihembo birimo imodoka ebyiri ku bakunzwe cyane (People’s Choice Actor & Actress). Ni ku nshuro ya mbere iri serukiramuco riteye intambwe nk’iyi.

Iri serukiramuco rizaba ku nshuro ya 11 guhera ku wa 22 kugeza ku wa 29 Ugushyingo 2025 i Kigali, aho rizahuza abari muri Cinema barimo abakinnyi, abayobora filime, abayikora n’abandi bafite aho bahurira n’uruganda rwa sinema.

Mu byumweru bizamara, hazabamo iminsi itatu yiswe ‘Mashariki Market’ aho hitezwe abahagarariye sinema barenga 500 baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Burayi no mu bihugu bitandukanye bya Afurika.

Mashariki Awards 2025 izashimira abahize abandi mu byiciro birimo:

1.Umukinnyi mwiza w’igitsina gabo (Best Actor)

2.Umukinnyi mwiza w’igitsina gore (Best Actress)

3.Uwunganira mu gukina (Best Supporting Actor & Actress)

4.Umukinnyi mushya w’igitsina gabo (Best Upcoming Actor)

5.Umukinnyi mushya w’igitsina gore (Best Upcoming Actress)

6.Uwakoze ibikorwa by’indashyikirwa muri Cinema (Lifetime Achievement Award – Umugabo cyangwa se Umugore)

7.Abahanga mu ikorwa rya filime (Film Technicians)

Uretse ibihembo, abahatana bazanahabwa amahirwe yo kugera ku mbuga zifasha guteza imbere impano no kuzihuza n’amahirwe yo mu rwego mpuzamahanga, zirimo Mashariki Residence, Mashariki Academy na Mashariki Market (International Content Market).

Uyu mwaka insanganyamatsiko ni “Creative Horizons” ugenekereje wavuga ko ari 'Imbibi nshya z’Ubuhanzi', igamije kugaragaza uburyo abahanzi nyafurika bakoresha ikoranabuhanga n’ubuhanzi mu guhindura uburyo Afurika isobanurwa binyuze muri filime, kongera gusubirana uburenganzira ku nkuru zayo no kugaragaza ubusugire n’uburyohe bw’umuco w’uyu mugabane.

Umuyobozi w’iri serukiramuco, Trésor Senga, yabwiye InyaRwanda ati “Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igaragaza impinduka zikomeye mu buryo Afurika isobanurwa binyuze muri filime.

Abari muri Cinema nyafurika bari guhindura isura y’uyu mugabane, basubirana uburenganzira bwo kwivugira inkuru zabo no kugaragaza ubukungu bw’uyu mugabane. Ibi bituma habaho inzira nshya z’ukuntu isi yose isobanukirwa n’ahahise, ubu n’ahazaza ha Afurika.”

Trésor Senga yashimangiye ko iri serukiramuco rizaba urubuga rwo guha agaciro ibihangange byagize uruhare rukomeye muri sinema nyafurika, ndetse no gutera inkunga urubyiruko rufite impano rushaka guhindura amateka y’uru rwego.

Yasobanuye imodoka ebyiri zizatangwa, imwe izahabwa umugabo mu cyiciro cya People’s Choice, indi izahabwa umugore mu cyiciro cya People’s Choice.

Uyu muyobozi avuga ko uretse icyiciro cya People’s Choice, ibindi byose hazakora Akanama Nkemurampaka kugirango hazamenyekanye uwatsinze.

Anavuga ko hazaba amatora yo kuri Internet, ndetse ko buri wese bitewe n’amafaranga azakoreshwa cyangwa abantu bazakoresha bamutora, azasubizwa 20% y’amafaranga y’abamutoye.

Abakinnyi ba filime kandi bazagera mu turere 5 tw’igihugu hagamijwe kumenyekanisha ibikorwa byabo, gukorana ibikorwa by’urukundo n’abaturage, kumurika filime z’abo n’ibindi.

Ibihembo bihataniye mu byiciro 23, kandi birimo abantu 160. Ugereranyije n’umwaka ushize, ibi byiciro byarongewe cyane cyane ku ruhande rw’abantu bagira uruhare mu gukora no gutunganya filime. Buri wese uhatanye muri ibi bihembo, yanasinye amasezerano yemeza ko abishyigikiye, kandi yiteguye kugendana urugendo n’abo.

Ibihembo bya Mashariki Awards 2025 byitezweho kuba urufunguzo mu guteza imbere sinema nyarwanda. Si ugushimira abahanzi gusa, ahubwo ni inzira yo kongera agaciro n’icyizere ku banyempano, guha urubyiruko amahirwe yo kumenyekana no guhuza sinema nyarwanda n’amasoko mpuzamahanga.

Kuba iri serukiramuco rizahuriza i Kigali abahagarariye sinema barenga 500 baturutse hirya no hino ku Isi, ni amahirwe yo kumenyekanisha ibihangano nyarwanda ku ruhando mpuzamahanga.

By’umwihariko, ibihembo bishya birimo guhemba imodoka abakunzwe cyane (People’s Choice) bigaragaza ko gukora sinema bishobora no guhindura imibereho y’abahanzi.

Mu isura nshya y’iri serukiramuco, Tresor Nsenga avuga ko ‘Mashariki Awards’ izakomeza kuba moteri isunika sinema nyarwanda, ikayifasha kubaka izina, gutunga abahanzi no guha u Rwanda ijwi rikumvikana mu ruganda rwa filime ku rwego rw’Isi.

Ibyiciro bihataniwe ndetse n’umubare w’abantu barimo:

Best Actor → 19

•Best Actress → 18

•Best Director of Photography → 7

•Best Lighting Technician → 4

•Best Director → 10

•Best Screenwriter → 6

•Best Sound Engineer → 3

•Best Feature Film → 12

•Best TV Series → 7

•Best Web Series → 17

•Life Time Achievement Award – Male → 6

•Life Time Achievement Award – Female → 3

•Best Supporting Actresses → 8

•Best Supporting Actors → 8

•Best Media House Partner → 3

•Best Editor → 6

•Best Student Film → 0

•Best Short Film → 2

•Best Makeup and Hairstyling → 3

•Best Costume Design → 3

•Best Set Production Designer → 2

•Upcoming Actress → 5

•Upcoming Actor → 8

 

Umuyobozi wa Mashariki African Film Festival, Trésor Senga yatangaje ko kuri iyi nshuro ya 11 bazatanga imodoka ebyiri ku bantu babiri bazahiga abandi mu cyiciro cya ‘People’s Choice’ 


Tresor Nsenga yavuze ko intego ari ugukomeza guhindura isura ya Cinema mu Rwanda no muri Afurika, bubaka cyane cyane ubushobozi bw’abantu bayibarizwamo


Ibihembo bya Mashariki Awards 2025 bigiye guha sinema nyarwanda urubuga rushya rwo kumenyekana ku Isi- Aha abakinnyi ba filime bari bahuye mbere y'uko batangaza abahatanye 


Abakinnyi nyarwanda babonye amahirwe yo guhatanira ku rwego rumwe n’abandi banyafurika


Umunyarwenya Kanyombya, Soloba na Dr Nsabi ni bamwe mu bitabiriye umuhango wo kumenyeshwa ibijyanye n'itangwa ry'ibi bihembo 

Umukinnyi wa filime Mpuzamahanga, Kalinda Isaie ari kumwe na Bora Shingiro umaze kwegukana ibihembo bikomeye


 Igihozo Mireille wamamaye nka 'Phiona' muri Filime 'Indoto'


Umukinnyi wa filime wamamaye muri filime zinyuranye, Inkindi Aisha

Abakinnyi ba filime, Benimana Ramadhan 'Bamenya' ndetse na Ndahiro Willy wamamaye muri filime 'Ikigeragezo cy'ubuzima'

Abanditsi ba filime, Niyoyita Roge [Uri iburyo] ndetse na Mutiganda wa Nkunda

Abakinnyi ba filime, 'Ndimbati', 'Mama Sava' ndetse na 'Kecapu' wamamaye muri filime 'Bamenya'


Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...