Batandukanye kubera amafaranga ya Youtube: M. Irene yavuze akari imurori kuri Vestine na Dorcas, ashinja Aimable na Mike Karangwa kumugambanira-VIDEO

Imyidagaduro - 08/07/2021 12:11 PM
Share:

Umwanditsi:

Batandukanye kubera amafaranga ya Youtube: M. Irene yavuze akari imurori kuri Vestine na Dorcas, ashinja Aimable na Mike Karangwa kumugambanira-VIDEO

Umunyamakuru Murindahabi Irene uzwi nka M. Irene yatangaje ko shene ya Youtube ari yo yashyize iherezo ku mikoranire ye n'abahanzikazi Vestine na Dorcas, ashinja Nzizera Aimable utegura ibitaramo bya “Rwanda Gospel Stars " kumugambanira nyuma y'uko basangiye ‘icyayi’ ashaka kureba aba bahanzikazi.

M Irene yakoze ikiganiro gitunganyije cy'amashusho yanyujije kuri shene ye ya Label yise MIE Empire kuri uyu wa Kane tariki 8 Nyakanga 2021. Ni ikiganiro yavugiyemo byinshi n'ibihato byagejeje ku iherezo ry'imikoranire itari mu nyandiko yari afitanye n'abahanzikazi Vestine na Dorcas yinjije mu muziki mu 2020.

M Irene yavuganaga agahinda akayumanganya kugira ngo rubanda batamucishamo ijisho. Ariko kandi akavuga agaragaza ko atameranya n'ibyakozwe n'umuryango w'aba bahanzikazi n'abandi bagiye mu matwi yabo babumvisha ko yabakiriyeho.

Byageze n’aho akomeza umutima we kugira ngo adasuka amarira imbere y’abiyemeje gushyira feri ku rugendo rwe na Vestine Dorcas, avuga ko yishyuriraga amashuri, akabagurira imyambaro n’inkweto n’ibindi byinshi yatekerezaga kubakorera.

Umwaka umwe yari amaranye n’aba bahanzikazi mu ndirimbo zihimbaza Imana, awusobanura nk’umwaka udasanzwe ariko kandi watumye ashyira mu bikorwa ibyo yize muri Kaminuza y’u Rwanda n’ubundi bumenyi yagiye yunguka mu kibuga cy’imyidagaduro.

Ni umwaka avuga ko urangiye mu buryo atashakaga, ariko kandi urimo byinshi byo kwishimira birimo indirimbo yakoreye aba bahanzikazi zanditswe na Niyo Bosco, umubare w’abakurikira Shene ya Youtube ya Vestine Dorcas wikubye hafi inshuro 90 n’ibindi.

Anishimira ko yari yabashije gukorana n’aba bahanzikazi ari mu murongo w’amahame ya ADEPR, ariko mu minsi ya nyuma atungurwa n’uko aba bahanzikazi bari batangiye kunyereza umusatsi (amafoto yerekanye arabigaragaza) n’ibindi byamweretse ko yaciwe inyuma n’abo yitaga inshuti za Vestine na Dorcas.

M. Irene yavuze ko intera yari amaze kugezaho aba bahanzikazi yatumye hari abashaka kurira ku mbehe imwe nawe bamuca inyuma babwira Nyina w’aba bakobwa ko afite ibirombe bya zahabu iwe atigeze amenya, ko M. Irene amaze kubasaruramo urufito.

Yavuze ko atavuga amazina y’abo yise “abagambanyi " ariko akomoza ku mugabo witwa Nziza Aimable uri gutegura ibitaramo bya “Rwanda Gospel Stars " yahurijemo abahanzi baririmba indirimbo zihimbaza Imana barenga 10 bo mu Rwanda.

M. Irene yavuze ko umunsi wa mbere yakira telefoni y’uyu mugabo yamubwiraga ko akunda cyane Vestine na Dorcas, kandi ashaka ko bazasangira ‘icyayi’.

Ibyari ugusangira ngo byavuyemo kumugambara [azunguza umutwe]. Ati "Hari umugabo witwa Aimable izina rindi Imana imfashe sinaryibuke, uyu mugabo niwe ufite ibintu byitwa 'Rwanda Gospel Stars Competition' akuriye."

"Namuhuje n'aba bana ambwira ko ari umufana abakunda, ashaka ko basangira 'agacyayi'. Njyewe rero buriya ukuntu mba meze nta kibazo mba mfite. Ndamubwira nti 'ok niba ubakunda cyane, byagutwaye n'umwanya kuza kunshaka ahantu ndi nari ndi kumwe nabo muhuza nabo. Uwo ni we waje guca ruhinga nyuma ajya ku mubyeyi akajya amubwira ukuntu bankijije n'ibindi n'ibindi."

Uyu munyamakuru avuga ko nyuma yo kwicara agatekereza neza, yaje gusanga Aimable atarangezwaga na kamwe ubwo basangiraga icyayi. Yavuze ko ibi bitaramo bya ‘Gospel’ atemenyeranya n’imitegurire yabyo, byanatumye atifuza ko Vestine na Dorcas babijyamo. Ariko kandi ngo Aimable yavugishije ababyeyi b’aba bahanzikazi abumvisha ko harimo inyungu kubyitabira.

Mu butumwa yanditse kuri konte ye ya Instagram nyuma y'iminota micye amaze gutanga ikiganiro yanyujije kuri Youtube, M.Irene yavuze ko mu bantu bamugambaniye harimo na Mike Karangwa na Benoit umunyamategeko witabajwe n'umuryango wa Vestine na Dorcas.

Yabibukije ko mu Rwanda nta muntu n'umwe urengana, ati "Yego ndabizi amafaranga ntacyo adakora, gusa ndabizi ko Leta ishishoza. Niba koko narakoze ibi byaha byose, mbihanirwe. Kandi Aimable, Mike Karangwa, Benoit n'abandi muri kumwe ndabibasubiriramo mu Rwanda nta muntu urengana".

Akomeza ati "Nizera cyane ubutabera bw'u Rwanda, shene ndayibaha n'amafaranga muvuga muze tuyabahe ariko mureke kwangiza ibintu twubatse tuvunitse".

Amafaranga Youtube ya Vestine na Dorcas yinjizaga yateje ikibazo:

Umuryango wa Vestine na Dorcas witabaje umunyamategeko witwa Me Kanyabitaro Benoit yandika ibaruwa ifunguye igenewe M. Irene bamusaba gusubiza mu gihe cy’iminsi itatu shene ya Youtube cyangwa hakitabazwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Kopi y’iyi baruwa ifitwe na INYARWANDA, Me Benoit avugamo ko M. Irene arishisha izina rya Vestine na Dorcas abantu bakamwoherereza amafaranga, akikirira. Avuga mo ko M. Irene yatwaye ‘Password’ ku buryo umuryango w’aba bakobwa utakimenya ibijya mbere kuri shene y’abana babo. Akarenzaho ko M. Irene akoresha “imirimo y’uburetwa " aba bana.

Me Benoit abwira M. Irene ko akoresha shene ya Youtube na Vestine na Dorcas mu ‘nyungu ze’. M. Irene yisobanuye avuga ko yandikiwe iyi baruwa hashize igihe yemeye gusubiza Youtube aba bakobwa, ndetse ko umuryango wari ubizi. Avuga ko byantumye afungura shene ya Label ukwayo.

Anavuga ko ibyo yakoraga byose yari agamije inyungu, atari nka Yesu witangiye abantu. Yahakanye ko nta nkunga yigeze yakira mu izina rya Vestine na Dorcas. Ati "Uwumva ko hari inkunga namwatse abivugire aha, mpite nyamusubiza."

Uyu munyamakuru yavuze ko afite ibihamya bigaragaza amafaranga yose yatanze kuri aba bakobwa kuva mu 2020, kandi anabifite ibigaragaza amafaranga Youtube yishyuye.

Muri iki kiganiro, M Irene yagaragaje amashusho ari kumwe na Vestine na Dorcas bari kumwe na Nyina ari kumusengera, asaba Imana kumukingurira imiryango ngo akomeze afashe benshi. Nyina w’aba bana ati "Umuhe ubutunzi butazatuma yibagirwa izina ryawe."

M. Irene yavuze ko nta kibazo afitanye na Vestine na Dorcas ndetse na Nyina, ahubwo ngo ikibazo cyavutse kubera abantu barangajwe imbere na Aimable bashatse gufasha aba bakobwa, bakabinyuza mu nzira yo kumugambanira.

Agahinda ka Vestine na Dorcas:

Mu ijwi rya Vestine na Dorcas, bashimira M. Irene ko yabafashije akabazamura. Dorcas ati "Ikintu cya mbere tugushimira ni ukuri waradufashije uratuzamura, icya kabiri utwishyurira ishuri, uratwambika utugurira imyenda, twagusaba ikintu ukakidukemurira. Warakoze cyane, hari n'ibyo wagiye wigomwa tukabibona."

Dorcas avuga ko hari n'igihe yarwaye ari ku ishuri, M. Irene yohereza imodoka ijya kumufata ku ishuri. Ashimangira ko ntacyo atabakoreye.

Vestine we yavuze ko abantu batishimira 'ibyiza bigeze ku bantu', ariko ko abantu bazanye ibyo kurega M. Irene batabyishimiye, kandi ntibifuza gutandukana nawe.

Uyu mukobwa yavuze ko aba bose baje kubera ko M. Irene yabafashije kumenyekana. Avuga ko yabishyuriye ishuri, abagurira imyambaro n'inkweto. Ndetse, ko biteguye guhagarika umuziki mu gihe cyose baba batari mu maboko ya M. Irene

Mu ijwi ritumvikana neza, aba bakobwa bavuga ko hari abantu begereye Nyina wabo bamubwira ko M. Irene yakiriye ku bana be.

M. Irene yasabye abantu bari mu ruganda rw'imyidagaduro kureka 'ubugome', avuga ko yiteguye kuzana n'abandi bahanzi. Ati "Iyi 'Career' y'aba bana ndakarabye ntizambazwe."

INKURU WASOMA: Exclusive; Ibaruwa ifunguye ababyeyi ba Vestine na Dorcas banditse bakura urujijo ku itandukana rya M.Irene n'abana babo

M. Irene yavuze ko atasezeye burundu kuri Vestine na Dorcas, ko yiteguye kongera kubakira. Ariko ko icyo gihe bagomba kuzakorana mu buryo bwanditse

M. Irene yavuze ko shene amafaranga ya Youtube ya Vestine na Dorcas ari yo yashyize iherezo ku mikoranire yari afitanye naboVestine na Dorcas bumvikanye basuka amarira nyuma yo gutandukana na M. Irene

M. Irene yavuze ko yagambaniwe na Aimable uri gutegura ibitaramo bya “Rwanda Gospel Stars " kugira ngo atandukane na Vestine na Dorcas


M.Irene yanavuze ko mu bamugambaniye harimo na Mike Karangwa

Kuri uyu wa Gatatu, ni bwo M. Irene yahagaritse gukorana na Vestine na Dorcas

REBA HANO IKIGANIRO M.IRENE YATANZE KURI UYU WA KANE ASOBANURA BYINSHI KU ITANDUKANA RYE NA VESTINE NA DORCAS



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...