Exclusive: Ibaruwa ifunguye ababyeyi ba Vestine & Dorcas banditse bakura urujijo ku itandukana rya M.Irene n'abana babo

Iyobokamana - 08/07/2021 10:56 AM
Share:

Umwanditsi:

Exclusive: Ibaruwa ifunguye ababyeyi ba Vestine & Dorcas banditse bakura urujijo ku itandukana rya M.Irene n'abana babo

Mu ibaruwa ifunguye umuryango wa Vestine na Dorcas wandikiye Murindahabi Irene (M.Irebe) bakayinyuza mu itangazamakuru, irasobanura byose birimo uburyo M.Irene wari umujyanama wabo bafashe icyemezo cyo kumubambura ndetse banasobanura birambuye uko ikibazo kimeze.

Iyi baruwa isohotse kuri uyu wa Kane tariki 08 Nyakanga 2021 nyuma y'uko ejo kuwa Gatatu tariki 07 Nyakanga 2021 M.Irene yatangaje ko yahagaritse gukorana na Vestine na Dorcas yari abereye umujyanama ndetse kuri uyu wa Kane yatanze ikiganiro gisobanura impamvu yabimuteye. Ababyeyi b'aba bahanzikazi nabo bamaze gusohora ibaruwa isobanura byinshi ku itandukana ry'abana babo na M.Irene.

Muri iyi baruwa ifunguye InyaRwanda.com dufitiye kopi, ababyeyi ba Vestine na Dorcas basobanuye uburyo Murindahabi Irene yafashe Vestina na Dorcas n'uburyo bamumwambuye ari bwo hakurikiragaho ibaruwa yamenyeshejwe itangazamakuru ko Vestine na Dorcas batakibarizwa mu maboko ya kompanyi ya Murindahabi Irene.

Ni ibaruwa yanditswe na Uzamukunda Elizabeth (Mama wa Vestine na Dorcas), ayandika mu izina ry'umuryango. Yerekana uburyo Murindahabi atababaniye neza mu bihe byose yakoresheje abana ibyo uyu mubyeyi we yita 'kumucururiza abana'. Yavuze ko M.Irene yakaga abantu amafaranga kugira ngo afashe abana babo. Yatanze urugero rw'umukunzi w'aba bana uba muri Amerika wahaye M.Irene 165,000 Frw "ngo ayahe aba bana akayirira".

Iyi baruwa kandi iragaragaza uburyo biteguye kwitabaza Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, kugira ngo rubafashe mu kibazo bafitanye na Irene Murindahabi ku nyungu n’umusaruro yakuye kuri aba bana mu gihe iminsi itatu bamuhaye yashira ntacyo abikozeho. Muri iyi baruwa kandi banavuzemo uburyo Murindahabi Irene yatse imbuga nkoranyambaga z’aba bana akaziyandikaho.

Umubyeyi wa Vestine na Dorcas kandi yasobanuye byinshi muri iyi baruwa by’uburyo nta masezerano Murindahabi Irene yari afitanye n’aba bana n’uburyo bamamazaga ibikorwa bya kompanyi ya M.Irene nta burenganzira asabye umuryango w'aba bana. Banavuzemo ko batunguwe no kubona indirimbo yabo ya 3 Adonai, M.Irene yarayishyize kuri shene ye bwite, ati  kubera ayo makimbirane yose, twatunguwe no kubona indirimbo ya 3 yabo yitwa Adonai yarayisohoye ayishyira kuri Youtube channel ye bwite nk'aho ari umutungo we".


Ibaruwa ababyeyi ba Vestine na Dorcas bandikiye M.Irene


Ibaruwa M.Irene yanditse ejo atangaza ko yatandukanye na Vestine na Dorcas


M.Irene ntakiri umujyanama wa Vestine na Dorcas

REBA HANO IKIGANIRO M.IRENE YATANZE AVUGA KU GUTANDUKANA KWE NA VESTINE NA DORCAS



Ibitekerezo (0)

    Inkuru nyamukuru

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...

    Inkuru bijyanye

    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...
    Loading...