Tariki 21 Nzeri 2021, INYARWANDA yatangaje ‘bwa mbere’ inkuru ku kigo ‘Karekezi Film Residency’
cyafunguwe na Joël Karekezi mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana mu
Ntara y’Uburasirazuba, igafungurwa n’umwe mu banyarwanda witwa Joël Karekezi umaze
kubaka ibigwi muri sinema mu Rwanda no ku Isi muri rusange.
Dore ko filime ze zose yakoze zigaragaje ku ruhando
mpuzamahanga, aho twavuga nka filimi ‘Imbabazi/The pardon’ ivuga kuri Jenoside
yakorewe Abatutsi mu 1994 , yegukanye ibihembo byinshi muri Afurika no hanze
ku yindi migabane.
Hari kandi filime ndende mbarankuru “Rwanda: Les
portraits du pardon’’, nayo ivuga ukuntu Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
bagiye batanga imbabazi ku babiciye, intego ari ubumwe n’ubwiyunge
bw’Abanyarwanda.
Iyi nayo ikaba yarerekanywe inshuro nyinshi kuri
Televiziyo Mpuzamahanga y’Abafaransa Canal+.
Nyuma yo kwandika izi filime, yakomereje kuri filime yise “Mercy of the jungle ", nayo mu 2019 yabonye ibihembo bitangwa na African Movie Academy Award, ifite icyicaro i Lagos muri Nigeria.
Iyi filime kandi yaje kwegukana
igihembo kiruta ibindi muri Afurika, mu Iserukiramuco Mpuzamahanga rya sinema
FESPACO ibera Ougadougu muri Burukinafaso hari mu 2019.
Iyi filime itwara igikombe kiruta ibindi cyitwa Etalon d’or de Yennenga, yagishyikirijwe na Perezida w’icyo gihugu Christian Kabore na mugenzi we w’u Rwanda Perezida Paul Kagame.
Nyuma yo gukora filime zigakundwa kandi zikegukana
ibihembo bikomeye, Karekezi yagize igitekerezo cyo gufungura ahantu hagari yise
‘Karekezi Film Residency’, aho abakinnyi ba filime abanditsi n’abandi bazajya
bahurira bagatunganyiriza imishinga yabo.
Kuva yafungura aha hantu tariki 14 Nzeri 2021, hari
gukorerwa imishinga ya filime enye ngufi z’abanyarwanda bamwe bari abatangizi, abandi
bakaba bari bafite uburambe muri sinema.
Ubu bakaba barangije icyiciro cyo gufata amashusho (Production)
bakaba bagiye kwinjira mu kindi cyiciro gikurikira cyo gutunganya izo filime (Post
production).
Iyi mishinga uko ari ine ya filime ngufi zafatiwe
amashusho yagaragaje izindi mpano nshyashya ziri mu Karere ka Rwamagana, cyane
cyane urubyiruko ubona runyotewe no kuzamura impano zabo muri sinema.
Joël Karekezi yabwiye INYARWANDA ko umusaruro uri
gutangwa na ‘Film Residency’ yashinze ari imbaraga zo kwitinyuka no gushyira mu
ngiro igitekerezo yari amaranye igihe, cyo ‘gushaka ahantu abahanzi b’abanyarwanda
bashobora kwicara batuje kandi batekanye, bafite ubujyanama, bakahategurira
imishinga yabo mu rwego rwa sinema.
Uyu mugabo wayoboye filime zitandukanye yongeraho ko
iyi mishinga usibye kugaragaza impano nshyashya mu gukina no gukora filime, ariko kandi yatanze akazi mu batuye Akarere ka Rwamagana n’abandi baturuka
ahandi hatandukanye cyane cyane abaturukaga mu mujyi wa Kigali, basanzwe bazwi
muri sinema Nyarwanda bazaga mu rwego rwo kuba abareberwaho n’abagitangira.
Muri bamwe bazwi muri sinema bakinnye muri izi filime harimo Gaga Daniel uzwi nka Ngenzi muri filime yitwa ‘Ikigeragezo cy’ubuzima’, Israel Dusabimana uzwi nka Papa Trecy muri filimi ‘Impanga’, Annualite Uwumukiza ukina yitwa Neza muri filimi ‘Ejo si Kera’ na Uwabeza Leocadia bita Esiteri muri filimi ‘Seburikoko’ zose zica kuri Televiziyo y’u Rwanda.
Abanditsi n’abayobozi ba filime zirimo gutunganwa
bagaragaje ibyo bungukiye muri ‘Film Residency’. Hakizimana Vincent avuga ko
kuba hamwe nk’itsinda bakora filime byabafashije gufatanya, ‘ukabona uwo
ukeneyeho ubufasha yaba ubumenyi n’ibindi hafi bitakugoye’.
Avuga ko byihutisha akazi. Ati “Byongereye ubucuti
n’imikoranire yacu nk’abari mu mwuga umwe."
Nambajimana Prosper usanzwe afite uburambe muri sinema, we yavuze ko byabafashije gusangira amakuru ku nkuru ya filime bari gukora
bigatuma buri wese amenya icyo akwiriye gukora.
Ati “Gukorera hamwe dusabana byongereye ubucuti no
kwizerana, bituma twese dutahiriza hamwe ku intego twari twihaye yo gukora
ibihangano byiza’’. Nawe ashimangira ko by’akarusho byihutishije akazi no
gukorera ku igihe kuko abantu bari hamwe.
Ubu, ‘Film Residency’ ifite ubushobozi bwo kwakira
icyarimwe abantu icyenda bazagenda biyongera bijyanye n’ubushobozi uko
buzagenda buboneka.
Intego ubu ihari ni uko nibura buri mwaka hazajya
haboneka filime ngufi zikozwe kinyamwuga zigera ku icyenda, hagakorwa nibura na
none buri mwaka filime imwe ndende ya ba ‘series’ cyangwa filime irangira.
Bikaba byitezwe ko nibura buri mwaka iyi ‘Film
Residency’ izajya yungura uruganda rwa sinema mu Rwanda
abanditsi, abayobozi, abatekinisiye n’abakinnyi bashya kandi bakora kinyamwuga
kandi ibyo bakora bigatanga akazi gahoraho.

Joël Karekezi avuga ko umusaruro uri gutangwa na ‘Film Residency’ ari imbaraga zo kwitinyuka no gushyira mu ngiro igitekerezo yari amaranye igihe


Uyu mushinga watangiye kugaragaza impano nshyashya mu gukina no gukora filime

‘Film Residency’ yatanze akazi mu batuye Akarere ka Rwamagana n’abandi baturuka ahandi hatandukanye cyane cyane abaturukaga mu mujyi wa Kigali

Nambajimana Prosper usanzwe afite uburambe muri sinema we

Hakizimana Vincent avuga ko kuba hamwe nk’itsinda
bakora filime byabafashije gufatanya

Uhereye ibumoso: Kantarama Gahigiri ufite filime Filime 'Ethereality', Joël Karekezi na Marie-Clementine Dusabejambo ufite filime “A Place For Myself "

Joël Karekezi yahawe igihembo nyamukuru cya l’Étalon de Yennenga mu iserukiramuco ‘Fespaco’; yagishyikirijwe na Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Burkina Faso