RFL
Kigali

Joël Karekezi yashinze ikigo kizaba igicumbi cy’ahategurirwa filime; aba mbere bakiyobotse

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:21/09/2021 11:06
1


Uruganda rwa sinema mu Rwanda ruragenda ruzamuka mu buryo bugaragarira buri wese. Cyane ko rusigaye ari rumwe mu nzego zitanga akazi kuri benshi, by’umwihariko ku rubyiruko rufite impano mu inganda ndangamuco rushaka aho kumenera no kwiremera akazi.



Kugira ngo sinema itere imbere bisaba ibintu byinshi mu bihe bitandukanye. Kandi byose bisaba ubushobozi. Bimwe mu bituma uruganda rutera imbere, ni ukubona ubumenyi n’ubushobozi bunyuranye ku bari muri urwo ruganda.

Ni muri urwo rwego, Umunyarwanda ukora filime ku rwego Mpuzamahanga, Joël Karekezi yatekereje umusanzu yatanga kugira ngo haboneke Abanyarwanda benshi bakora filime nziza, zafasha mu kuzamura uruganda rwa sinema mu Rwanda.

Karekezi ufite filime “Mercy of the Jungle” yamuhesheje ibikombe bikomeye, yahise ashinga ikigo kizajya gifasha abahanzi mu rwego rwa sinema kubona ahantu bakorera imishingabo yabo, kuva ku gutegura inkuru za filime kugeza ku rwego rwo kuzikora, kuzitunganya no kuzishakira amaserukiramuco n’amasoko ku rwego mpuzamahanga.

Iki kigo yacyise “Karekezi Film Residency” kikaba kibangikanye mu bikorwa na Sosiyeti ye itunganya filime ariyo 'Karekezi Film Production' yakorewemo filime zamenyekanye ku rwego mpuzamahanga agatwara n’ibikombe mu rwego rwa sinema.

Harimo “Imbabazi/The pardon” na “Mercy of the Jungle” iherutse gutwara kimwe mu bikombe Nyafurika gikomeye cya Fespaco 2019 muri Burkina Faso aho yagishyikirijwe na Nyakubahwa Christian Kabore w’icyo gihugu na mugenzi we w’u Rwanda, Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. 

Joël Karekezi yabwiye INYARWANDA, ko intego y’iki kigo, ari ukuba igicumbi cyahakorerwa imishinga ya filime cyane cyane y’Abanyarwanda ndetse n’Abanyafurika n’abandi bo mu mahanga bakeneye kuzamurwa mu rwego rwa sinema.

Yavuze ko muri iki kigo hazajya habaho gutumira inararibonye, abahanga muri sinema kuva ku bashoramari, abayobozi ba filime, abanditsi, abatekinisiye n’abandi banyabigwi muri sinema kujya baza gutanga ubumenyi buzamura abazajya batoranwa.

Uyu mugabo avuga ko buri mwaka gahunda iriho ari uko hajya hakorwa nibura filime imwe ndende yujuje ibisabwa kandi ikoze neza na filime ngufi icumi zikoze neza.

Kuri iyi nshuro, guhera ku itariki ya 14 Nzeri 2021 iki kigo kikaba cyaratangiranye no gukora no gutunganya filime ngufi z’Abanyarwanda batoranijwe bamwe bakaba basanzwe muri sinema abandi bakaba ari abatangizi.

Abasanzwe muri sinema bafitemo imishinga ni Jean Luc Habyarimana wakoze filime yitwa 'Saa-ipo' yigeze gutoranwa muri 'Tribeca Film Festival' muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu 2011 na ‘Black Belgian’ yatoranijwe muri Khouribga African Film Festival 2017 muri Maroc ikaza gutwara n’igikombe cy’umukinnyi wungiriza.

Nambajimana Prosper wakoze filime ngufi yatoranijwe muri Ecrans Noir i Yaounde muri Cameroun. Abandi ni Edouard Karamuka na Hakizimana Vincent.

Iyi mishinga uko ari ine y’aba Banyarwanda iri gutunganywa na Karekezi Film Production na Karekezi Film Residency ku bufatanye n’Umunyamerikakazi Maria Scotch Mormo wanditse filime zakunzwe kandi zamenyekanye harimo iya Steven Spielbergs yitwa ‘Hook’.

Uyu munyamerikakazi Maria azwiho kandi kuba umwe mu bahugura mu rwego rwo kwandika no gutunganya filime ari naho yahuriye na Karekezi bombi bahugura mu bikorwa bya Maisha Film Lab yabereye i Kigali mu 2011.

Iyi mishinga irimo gukorwa harimo itsinda ry’abamenyereye gutunganya no gukina filime benshi muri bo baturuka i Kigali hakabamo n’abandi bo mu Karere ka Rwamagana bagitangira.

Intego ni ukwigira ku babatanze muri uyu mwuga. Ibi kandi niko bizakomeza aho abafite uburambe mu gutunganya no gukina filime bazajya bahuzwa n’abinjiye vuba muri uyu mwuga kugira ngo haboneke izindi mpano nshya.

Karekezi Film Residency hamwe na sosiyeti byuzuzanya itunganya filime ya Karekezi Film Production bifite icyicaro mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba.

 

Joël Karekezi yashinze ikigo yise “Karekezi Film Residency” kizafasha abahanzi mu rwego rwa sinema kubona ahantu bakorera imishingabo yabo  Karekezi avuga ko iki kigo kizafasha kuva ku gutegura inkuru za filime kugeza ku rwego rwo kuzikora  Iki kigo kizafasha mu gutunga filime no kuzishakira amaserukiramuco n’amasoko ku rwego mpuzamahanga Ikigo “Karekezi Film Residency” cyatangiye gukora ku mishinga y’abarimo Jean Luc Habyarimana, Nambajimana Prosper Edouard Karamuka na Hakizimana Vincent

Iki kigo giherereye mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana mu Ntara y’Uburasirazuba

Karekezi ni umwe mu banditsi ba filime unaziyobora akaba n’umushoramari [Producer] muri sinema  Filime ye itwa ‘Mercy of The Jungle’ imaze kubaka amateka yo kwegukana ibihembo byinshi mu maserukiramuco atandukanye Uhereye ibumoso: Kantarama Gahigiri ufite filime Filime 'Ethereality', Joël Karekezi na Marie-Clementine Dusabejambo ufite filime “A Place For Myself”  Joël Karekezi yahawe igihembo nyamukuru cya l’Étalon de Yennenga mu iserukiramuco ‘Fespaco’; yagishyikirijwe na Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Burkina Faso







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Consolee mutuyimana1 year ago
    Nanjye nkunda film cyane, kuva kera nange nandika inkuru na film ariko nabuze aho bapfasha.





Inyarwanda BACKGROUND