RFL
Kigali

"Nzakumbura ibihe byiza twagiranye, gusa si uku wakabaye ugenda" Messi yagaragaje agahinda ko kubura Luis Suarez

Yanditswe na: ISHIMWE Olivier Ba
Taliki:25/09/2020 13:13
0


Kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Nzeri 2020 ahashyira mu masaha ya mu gitondo, Lionel Messi wagiranye ibihe byiza na Luis Suarez kwihangana byamunaniye agira icyo avuga ku igenda ry'inshuti ye magara.



Kuri uyu wa Kane tariki 24 Nzeri 2020 ni bwo rutahizamu w'imyaka 33 y'amavuko Luis Suarez yasezeraga ku mugaragaro abakunzi, abakinnyi, abayobozi b'ikipe ya FC Barcelona kuko yaramaze kugurwa na mucyeba wayo Atletico Madrid.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Messi yavuze ko atari ko byari bikwiye ngo Suarez yirukanwe muri Barcelona. Yagize ati "Wari ukwiye kugenda bitewe n'uko uri, umwe mu bakinnyi b'ingirakamaro mu mateka ya FC Barcelona watwaye ibikombe uri kumwe n'ikipe ndetse no ku giti cya we. Ntabwo bakabaye bakwirukana nk'uko babikoze ariko ukuri ni kumwe Ni uko ntagitunguranye muri ibi bihe". 


Ifoto y'urwibutso mbere y'uko Suarez yerekeza i Madrid 

Messi kandi usanzwe ari kapitani wa Barcelona, yanagarutse ku kuntu abuze rutahizamu yakundaga. Yagize ati "Uyu munsi nagiye mu rwambariro ariko nababajwe no kutabona Luis Suarez nakundaga. Birababaje kubura inshuti ya we mwasangiraga ubuzima haba mu kibuga ndetse no hanze y'ikibuga. Gusa, hari ibihe ntazibagirwa twagiranye tukiri kumwe. Bizangora kukubona wambaye imyenda y'indi kipe ndetse no kuzahura na we duhanganye, nkwifurije ibyiza byose mu nzira nshya utangiye ndagukunda cyane kandi nzi ko tuzongera tukabonana".


Mu myaka 6 Suarez yari amaze muri Barcelona yaranzwe no guhuza na Messi

Messi muri uyu mwaka yifuje kuva mu ikipe ya FC Barcelona ariko haza kubaho ibiganiro hagati ya Barcelona na se ubyara Lionel Messi byaje gutuma uyu mukinnyi aguma muri iyi kipe umwaka utaha w'imikino.

Luis Suarez umwaka ushize w'imikino yatsinze ibitego 21 mu mikino 36 yakiniye FC Barcelona. Uyu munya-Uruguay Luis Suarez w'imyaka 33 aza ku mwanya wa 3 mu bakinnyi batsindiye ibitego byinshi ikipe ya FC Barcelona mu mateka yayo.


INDI NKURU WASOMA: MU MARIRA MENSHI, SUAREZ ASEZEYE BARCELONA AVUGA KO IBYABAYE BYOSE MESSI ABIZI





TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND