RURA
Kigali

Volleyball: FRVB yagaragaje impinduka mu mikino ya Kamarampaka

Yanditswe na: ISHIMWE Walter
Taliki:14/03/2025 12:06
0


Ishyirahamwe ry’Umukino wa Volleyball mu Rwanda (FRVB) ryatangaje ko hari impinduka zizagaragara mu mikino ya Kamarampaka y’uyu mwaka w’imikino wa 2024-2025, aho hagiye gukinwa uburyo butandukanye n’ubwari busanzwe bukoreshwa mu myaka yashize.



Guhera kuri uyu wa Gatanu no ku wa Gatandatu tariki ya 13 na 14 Werurwe 2025, Petit Stade i Remera irakira imikino ya Kamarampaka izatanga amakipe azegukana igikombe cya shampiyona mu byiciro by’abagabo n’abagore.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane, ubuyobozi bwa FRVB bwagaragaje ko uburyo bwo gukina iyi mikino bwahindutse. 

Muri uyu mwaka, ikipe izatsinda imikino ibiri izahita yegukana igikombe, mu gihe mu myaka yashize byasabaga gutsinda imikino itatu muri itanu yakundaga gukinwa. 

Iyo amakipe yombi azaba anganya umukino umwe kuri umwe, hazakinwa umukino wa gatatu wa kamarampaka.

Kubwimana Gertrude, Umuyobozi wa Tekinike muri FRVB, yavuze ko iyi gahunda nshya igamije gufasha abakinnyi b’amakipe yo mu Rwanda kubona umwanya wo gukinira amakipe y’ibihugu byabo, ariko kandi bikajyana no kubahiriza ingengabihe y’Impuzamashyirahamwe y’Umukino wa Volleyball muri Afurika (FIVB).

Ku rundi ruhande, Perezida wa FRVB, Ngarambe Rafael, yashimye urwego shampiyona y’uyu mwaka yagezeho, avuga ko bizatuma abakunzi ba Volleyball mu Rwanda bongera kubona imikino y’icyiciro cyo hejuru mu mikino ya Kamarampaka.

Biteganyijwe ko amakipe yabaye aya mbere azahura n’aya kane, mu gihe ayo ku mwanya wa kabiri azacakirana n’aya gatatu. Iyi mikino izaba ku buryo bukurikira:

Kuri uyu wa Gatanu, tariki 13 Werurwe 2025 Mu bagabo: Police VC vs REG VC (Saa Mbiri z’ijoro) naho Mu bagore: Police WVC vs Kepler WVC (Saa Kumi z’amanywa)

Ku wa Gatandatu, tariki 14 Werurwe 2025 Amakipe yabaye aya kabiri azahura n’aya gatatu

Uyu mwaka w’imikino urasozwa hitezwe guhangana gukomeye mu mikino ya Kamarampaka, aho amakipe azakora ibishoboka byose kugira ngo yegukane igikombe cya shampiyona ya 2024-2025.

 

Imikino ya Kamarampaka muri Shampiyona ya Volleyball yajemo impinduka aho amakipe azanjya ahatanira gutsinda imikino ibiri muri itatu, bitandukanye na mbere ubwo amakipe yahataniraga gutsinda imikino itatu muri itanu

Imikino ya Kamarampaka iratangira kuri uyu wa Gatanu






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo


KOPA

Inyarwanda BACKGROUND