RFL
Kigali

Ese amasezerano ya Montego Bay yasubirwamo hejuru y’inyungu za Gas?

Yanditswe na: Christian Mukama
Taliki:13/09/2020 7:55
0


Tariki ya 10 Ukuboza 1982 ibihugu binyamuryango by’Umuryango w’Abibumbye byashyize umukono ku masezerano agenga imipaka inyanja. Aya masezerano yashyizweho umukono n’ibihugi 168 ariko hari ibitarabigenje uko nka Turkey.Uyu munsi haravugwa umwuka mubi hagati ya Turkey,Ubufaransa,Ubugereki ndetse n’ibindi bihugu byo kibaya cya Mediterane bipf



Kuva tariki ya 11 Kanama 2020, Turkey yohereje ubwoto mu bushakashatsi mu mazi magari y’inyanja ya Mediterane. Ubu bwato ubutumwa buriho ni ubwo gushaka uduce tumwe na tumwe twaba dukungahaye kuri gas muri aya mazi. Iki gikorwa nticyavuzweho rumwe n’abaturanyi b’iki gihugu cyane cyane Ubugereki na Cyprus.

Ubugereki na Cyprus ni ibinyamuryango by’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi; kubera iyo mpamvu Ubufaransa nk’igihugu gifite ijambo rikomeye muri uyu muryango cyahise cyijandika muri iki kibazo. Si ubwa mbere Turkey ya Recep Tayyip Erdoğan ndetse n’Ubufaransa bwa Emmanuel Macron birebanye ay’ingwe dore ko muri iyi minsi batoroheranye kubera ikibazo cyo muri Libya. Twakwibutsa abasomyi ko ibi bihugu bibiri bimaze kuvugwa ari ibinyamuryango bya OTAN.

Oruc Reis nibwo bwato Turkey yohereje muri ubu bushakashatsi, nyamara Ubugereke bwabifashe nk’urweyenzo doreko bushinja iki gihugu kurenga imbibe zacyo ziri mu birometero 2. Iki ni ikibazo cyarenze kuba icy’abaturanyi babiri bashyamiranyijwe n’imbibi z’amazi y’inyanja bahuriyeho, ahubwo byafashe indi ntera yo kugera ku rwego mpuzamahanga. Kugira ngo umuntu abashe kumva iki kibazo twatanga ingero zibangutse: Turkey ntiyigeze isinya amasezerano ya Montego Bay agenga izi mbibi z’inyanja ndetse ikanashinja aya masezerano kuyiryamira. Ubu hari ikirwa cyitwa Kastellorizo kiri mu birometero 2 uvuye ku nkombe za Turkey ariko kikaba ku bindi 500 uvuye ku nkombe z’Ubugereki. Iki kirwa ni ubutaka bw’Ubugereki.  

Iri hangana ry’ibi bihugu hejuru y’imbibi ndetse n’umutungo kamere uri muri iyi Nyanja ushobora gusinga impinduka mu bukungu ndetse no ku ikarita igenga imbibi z’ibihugu mu Nyanja. Turkey igurisha gas yayo ku isoko mpuzamahanga ku kigero cya 80%, iyi na yo ishakishwa mu majyepfo y’iki gihugu yiyongereye ku musaruro w’iyatunganywaga byaba agahebuzo ku bukungu bw’iki gihugu; kimwe nuko ibaye iy’Abagereki na byo bifite icyo byabongerera ku bukungu bwabo. Ku rundi ruhande iki kibazo gisize Ubugereki bugiye kugura indege 18 zitiriwe iz’umuhigo za gisirikare zakozwe n’Abafaransa zitwa Rafale. Iyi ndege imwe ibarirwa amafaranga akabakaba miriyoni €200. Umushinga w’izi ndege nta kindi ugamije kitari ubwirinzi mu gihe ibi bihugu byakozanyaho nubwo bidahabwa amahirwe.

Ingingo ya nyuma tutakwirengagiza ni ukwibaza niba amasezerano ya Montego Bay azasubirwamo? Macron aherutse kwakira inama y’ibihugu 7 byo mu kibaya cya Mediterane biga kuri iki kibazo twavuze haruguru. Nkuko uyu muyobozi w’Ubufaransa aherutse kubitangaza mu nyito ya “Pax Mediterranea”, birasa nkaho amasezerano mashya yazashyirwaho akagena uko imbibi zishyirwaho muri aya mazi ndetse n’isaranganywa ry’umutungo kamere ubarizwamo.  






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND