Kuri uyu wa Mbere, 22 Kamena 2020, ubwo Emmanuel Macron, Perezida w’ u Bufaransa yakiraga mugenzi we wa Tunisia, yatangaje amagambo yuje uburakari ashimangira ko atishimiye ibikorwa bya gisirikare Turkey ikorera muri Libya kandi ko igihugu cye kitazakomeza kureberera ibi bikorwa.
Kuri uyu wa 22 Kamena 2020 nyuma
yo kwakira perezida Kais Saied wa Tunisia mu ngoro ya Elysée,
perezida Emmanuel Macron na mugenzi we bagiranye ikiganiro n’itangazamakuru.
Muri iki kiganiro ingingo z’ingenzi zibazweho harimo umubano w’ibihugu byombi:
u Bufaransa na Tunisia, ndetse n’umutekano muke ukomeje kuranga igice cy’Afrika
y’amajyaruguru ari naho Tunisia iherereye.
Muri iki kiganiro nibwo Emmanuel Macro yatuye
agatangaza ko igihugu cye kidashyigikiye na gato uburyo Turkey irimo yijandika
mu kibazo cya Libya. Mu magambo ye yakomeje atangaza ko Ankara irimo irakina n’umuriro
kandi ko binyuranyije n’ibyo impande zishyamiranye zari zumvikaniye mu nama yitiriwe
iya Berlin yabaye mu ntangiro z’uyu mwaka.
Twakwibukiranya ko magingo aya muri Libya hari
intambara hagati ya leta yemewe n’ Umuryango w’Abibumbye (iyobowe na perezidaFayez Mustafa al-Sarraj) ndetse n’imitwe yitwara
gisirikare iyobowe na marshal Khalifa Belqasim Haftar.
Izi mpande zombi zishyamiranye zose zifite abazishyigikiye. Leta iriho uretse
kuba yemerwa kandi ishyigikiwe n’Umuryango w’Abibumye, Turkey ifasha ingabo z’iyi
leta mukurwanya ingabo za Haftar mu buryo bweruye.
Inkunga yeruye Ankara yoherereje Tripoli harimo abasirikare b’abacanshuro baturutse muri Syria ndetse n’igisirikare kirwanira mu kirere. Ku rundi ruhande Haftar ashyigikiwe na Misiri ndetse na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ndetse n’u Burusiya. N’ubwo nta ruhare ruziguye u Bufaransa bugira muri iyi ntambara, ntibwahwemye kugaragaza ko bushyigikiye Haftar.
Dorothée Schmid umushakashatsi n’impuguke
ku burasirazuba bwo hagati, we na mugenzi we Jean-Sylvestre Mongrenier
umushakashatsi mu kigo kitiriwe Thomas More, bemeza ko aka gatotsi kaje kwiyongera
ku mwuka mubi warangaga Emmauel Macron na perezida wa Turkey Recep Tayyip Erdoğan.
TANGA IGITECYEREZO