RFL
Kigali

Aho yanyuze ntihaca urwango! Safi Madiba ashobora gusiga Judithe agasanga Parfine wamwandagaje

Yanditswe na: Janvier Iyamuremye
Taliki:3/04/2020 16:25
0


Abahanga mu buvanganzo bavuga ko aho iminsi y’urukundo yanyuze hadaca urwango kandi ni byo koko n’Umwami James [King James] yarabiririmbye abaza umukobwa ati ‘Ese uracyamukunda ko mbona kumureka byanze?.



King James yaririmbye inkuru ya Niyonizera Judithe n’umugabo we Niyibikora Safi [Safi Madiba], kuko kuri ubu hari gihamya y’uko Safi Madiba yaba asigaye arara amajoro, adasinzira kubera Umutesi Parfine bahoze bakundana bakaza gutandukana.

Ahagana mu 2017, njye uri kwandika iyi nkuru ndabyibuka neza yewe ndi mu bakurikiranye intambara y’amagambo hagati y’umuhanzi Niyibikora Safi Madiba n’uwari umaze igihe ari umukunzi we, Umutesi Parfine.

Ni intambara ariko yadutse ubwo Safi Madiba yari amaze gukora ubukwe na Niyonizera Judithe bari bamaze igihe bakundana mu cyafatwaga nk’ibanga rikomeye kuko inkuru y’urukundo rwabo yamamaye mu itangazamakuru ku munsi w’ubukwe.

Mbere gato…...

Muri Mata 2015, ni bwo Safi Madiba yavuze ku rukundo rwe na Parfine ubwo uyu mukobwa yari yaje kumusura i Kigali avuye mu Busuwisi ari naho yabaga icyo gihe.

Icyo gihe ni bwo uyu muhanzi kuri ubu uri kubarizwa muri Canada yahamije byeruye ko nyuma yo gutandukana na Butera Knwoless yahise ajya mu rukundo na Parfine yavugaga ko afite uburanga n’imico bikwiye kuranga uwo yifuzaga ko barushinga.

Safi Madiba yakundanye na Parfine nyuma yo gutandukana n’uwitwa Fabiola bari bamaze igihe gito bakundana ariko nawe baza gushwana ndetse nyuma baza kugirana amahari bapfa imodoka.

Ibyaranze urukundo rwa Safi na Parfine ntabwo wabivuga ngo ubirangize ariko rwasojwe no guterana imijugujugu hagati yabo dore ko umwe yashinje undi ‘Kuba umusambanyi ukunda amafaranga n’abagore b’aba Diaspora’”.

Mu majwi ye yagiye ajya hanze hari aho yagize ati “Ni ukuri kw’Imana ibi bintu birakabije. Abahungu bose ubu bari ku (bakobwa) ba Diaspora. Hari abirirwa bambwira ngo ihangane turatandukanye! Ngo ntabwo tuzakubabaza, ariko apuuu narabahaze”.

Yakomeje agira ati “Umuntu ahanuka rimwe ntabwo ahanuka kabiri. Ahanuka rimwe atapfa agakira”.

Ntibyarangiriye aho dore ko nyuma y’uko Safi Madiba akoze ubukwe n’umugore we Judithe yakurikijwe ibitutsi bitagira ingano kugeza n’aho yashinjwe kugira ‘satani’.

Mu biganiro bagiye bagirana [bombi basa n’abatukana] byaje kujya hanze hari nk’aho Safi yumvikanye abwira Parfine ngo “Ucunge neza niba atari wowe ufite Satani kuko uwo ndongoye azi gusenga, akunda Imana n’abantu, wowe uriyizi, ibyawe ni ukunywa champagne n’akabari”.

Urwa Safi na Judithe rwarakonje, urwa Parfine……

Tariki 01 Ukwakira 2017, ni bwo Safi Madiba na Niyonizera Judithe bashyingiranywe imbere y’amatekego ndetse banasezerana mu rusengero babyereka inshuti n’abavandimwe ko bagiye kubana akaramata.

Abazi neza Safi Madiba by’umwihariko abakundaga gusangira nawe mu myaka ya mbere y’uko akora ubukwe na Judithe bari basanzwe bazi ko aba bombi bakundana ndetse n'igihe uyu musore yari mu rukundo na Parfine yari aziranye n’uyu mugore wiberaga muri Canada.

Bivugwa ko ubwo Judithe yabaga yaje mu Rwanda yakundaga guhura cyane na Safi ndetse bajyaga basohokana na bamwe mu nshuti za Safi ku buryo n’ubwo bitajyaga ahagaragara ariko urukundo rwari ruhari.

Aba bombi bakimara gushyingiranwa, ni bwo Parfine yagize umujinya w’umuranduranzuzi yandagaza Safi Madiba amushinja kumuhemukira n’ubwo uyu muhanzi we yavugaga ko atari agamije kuzabana nawe.

Kuri ubu amakuru yizewe agera ku INYARWANDA ni uko umubano wa Safi Madiba na Parfine wamaze kuzahuka ndetse kuri ubu ibintu bikaba bidahagaze neza hagati ye n'umugore we Judithe.

Ibyo kuba Judithe na Safi batameranye neza muri iyi minsi bisa n’ibyatangiye kugaragara mu mpera z’umwaka ushize ubwo uyu mugore yazaga i Kigali.

Ubusanzwe byabaga bizwi ndetse abakurikiranira hafi uyu muhanzi babaga bazi ko umugore we ari mu Rwanda ariko kuri iyi nshuro nta n’inkuru n'imwe ibagaragaza bari kumwe baba basohokanye cyangwa bari ahandi hose.

Kuba uyu mugore yaraje mu Rwanda binavugwa ko icyo gihe Safi Madiba yari yamaze kubona ibyangombwa bimwemerera kujya gutura muri Canada [VISA], ariko aya makuru uyu muhanzi yabanje kujya ayahakana.

Bamwe mu nshuti za hafi za Judithe na Safi babwiye INYARWANDA ko babonaga umubano w’aba bombi utifashe neza ndetse hari n’abavuga ko kuri ubu batakirara mu cyumba kimwe aho umugore arara ukwe n’umugabo ukwe.

Ibi kandi bihuzwa n’ibimenyetso INYARWANDA ifite [Ariko yirinze gushyira hanze] by’uko Safi Madiba yari asigaye atikoza umugore we Judithe kugeza n’ubwo ngo bahuraga amubwira nabi gusa.

Kuri ubu Safi Madiba na Parfine bameranye neza ndetse nk’uko bigaragazwa n’ibiganiro bagirana kuri WhatsApp [INYARWANDA ibifitiye gihamya], aba bombi bari mu munyenga w’urukundo.

Muri ibyo biganiro hari aho Parfine yagaragaye abwira Safi ati “Sha ni ukuri Safi unyizere, gusa nawe niba unkunda by’ukuri Imana izadufasha twongere twishimane”.Hari ahandi Parfine agaragara avuga ngo “Fata ibihe urimo nk’igifungo ariko kizakugeza ku byiza byose wifuje mu buzima bwawe”.

Uyu musore nawe hari aho amusubiza ati “Birumvikana. Ariko nanjye ndi indwanyi.”Bivugwa ko umubano w’aba bombi uganisha ku kuba Safi Madiba ateganya gusanga Parfine bakibanira mu Burayi ataye umugore we Judithe bashakanye byemewe n’amategeko.

Yabeshye ko ari muri Tanzania

Mu kiganiro cyihariye INYARWANDA yigeze kugirana n’Umuyobozi Mukuru wa The Mane, Mupenda Ramadhan, yavuze ko mu gihe uyu muhanzi yatandukanaga n’iyi nzu ifasha abahanzi yari amaze igihe agaragaza ibimenyetso.

Ibyo bimenyetso byanavugwagaho n’abantu batandukanye byarimo kuba yarimo ategura kujya gutura muri Canada ajyanye n’umugore we, Judithe.Ntabwo Safi yigeze abyemera ariko amakuru yizewe ni uko yavuye muri The Mane amaze igihe afite Visa yo kujya gutura muri Canada.

Akimara gutandukana na The Mane, nta gihe cyashize bitangira guhwihwiswa ko Safi Madiba yaba yaramaze kwerekeza muri Canada ariko umuhanzi aza kumvikana abihakana ahubwo akavuga ko ari muri Tanzania.

Ku wa 3 Werurwe ni bwo Safi Madiba yabwiye itangazamakuru ko yibereye muri Tanzania, avuga ko adashobora kuva mu Rwanda adasezeye ku nshuti ze.

Ibi ariko byari ikinyoma cyambaye ubusa kuko uyu muhanzi yamaze iminsi mike i Dar Es Salaam agahita yerekeza muri Canada ndetse kuri ubu ari ho aba n’umugore we nk’uko umwe mu nshuti zabo za hafi yabiduhamirije.

Kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru, twagerageje kuvugisha abavugwa muri iyi nkuru bose ntibyadukundira ariko tuzakomeza kubigerageza uzabasha kuvugisha itangazamakuru tuzabitangaza.


Ibiganiro Safi Madiba amaze iminsi agirana na Parfine wamwandagaje akamutega n'iminsi



Kuwa 01 Ukwakira 2017 ni bwo Safi Madiba yasabye anakwa Judithe bakundanye anakururana na Parfine 

Safi Madiba ari mu nzira zo gusubirana na Parfine bakajya kubana i Burayi- Ahari bari kumwe i Dubai urukundo rwabo rukiryoshye


Safi yagiye abeshya ko ari muri Tanzania kandi ari kumwe na Judithe muri Canada

Parfine amaze iminsi yandikira Safi Madiba amuteguza ubuzima bwiza nibongera gusubirana

INKURU WASOMA: Safi Madiba yatandukanye n’umukunzi we Parfine Umutesi






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND