RFL
Kigali

Nyuma y’umwaka umwe Fulham FC yagarutse muri Premier League yisasiye Brentford

Yanditswe na: SAFARI Garcon
Taliki:5/08/2020 11:53
0


Mu mukino wa kamarampaka wagombaga gutanga ikipe ikurikira Leeds United na West Bromwich Albion mu makipe azakina Premier League umwaka utaha avuye muri Championship, warangiye Fulham yari ifite inyota yo kugaruka muri Premier League yisasiye Brentford nyuma yo kuyitsinda ibitego 2-1.



Mu mateka y’umupira w’amaguru, uyu wari umwe mu mikino ihenze cyane kuko wari ufite agaciro ka miliyoni £160. Mu mukino wabereye kuri Stade Wembley, amakipe yombi yananiwe gutsindana mu minota 90 isanzwe, hitabazwa indi 30 y’inyongera.

Ibitego bya Joe Bryan wateye umupira w’umuterekano ku munota wa 105 na Bryan, byatumye ikipe ya Fulham yongera gukora amateka yo kuzamuka muri Premier League yaherukagamo mu mwaka w’imikino wa 2018/19 ndetse inegukana n’akayabo k’amafaranga yari ateganyirijwe ikipe yagombaga gutsinda uyu mukino.

Igitego cy’impozamarira ku ruhande rwa Brentford cyabonetse habura iminota itatu ngo umukino urangire, kikaba cyatsinzwe na Henrik Dalsgaard.

Iminota 120 yaranze uyu mukino, yarangiye Fulham itsinze Brentford ibitego 2-1, ihita inakatisha tike yo kuzakina Premier League mu mwaka w’imikino wa 2020/21 uteganyijwe gutangira tariki ya 12 Nzeri 2020.

Scott Parker utoza Fulham, ayisubije muri Premier League nyuma y’umwaka umwe ayimazemo, aho yahageze asimbuye Claudio Ranieri wayitozaga.

Fulham yiyongereye kuri Leeds United na West Bromwich Albion nk’amakipe azakina Premier League mu mwaka utaha w’imikino, aho azasimbura Norwich City, AFC Bournemouth na Watford FC yamanutse muri Championship.

Fulham yatsinze Brentford 2-1 izamuka muri Premier League

Joe Bryan yahesheje intsinzi ikipe ya Fulham FC







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND