RFL
Kigali

Umunsi Mpuzamahanga w’inzoka, menya byinshi wibaza ku nzoka

Yanditswe na: Clementine Uwiringiyimana
Taliki:16/07/2020 11:11
0


Umunsi mpuzamahanga w’inzoka ni umunsi wizihizwa kuwa 16 Nyakanga buri mwaka. Uyu munsi washyizweho kugira ngo abantu bongere bibuke ko hariho amoko menshi y’inzoka bityo barusheho kugira amakenga no kwitwararika kuko zimwe muri izo zigira ubumara ku buryo zishobora ku kwica vuba.



Umunsi mpuzamahanga w’inzoka wanashyizweho kugira ngo abantu bongere bige byinshi kuri ibi biremwa n’akamaro kabyo mu isi. Inzoka ni ikiremwa gikomeye kandi gitinyitse bigatuma abantu benshi bayitinya ku buryo ntaho wasanga bayivuga neza. Inzoka ubusanzwe zibamo amoko arenga ibihumbi 3500 abarizwa ku migabane yose yo ku isi ukuyemo uwa Antarctica.

Muri aya moko 3500, amoko agera kuri 600 niyo yonyine y’inzoka zigira ubumara. Ni ukuvuga ko inzoka zigira ubumara zitarenze 25% by’inzoka zose ziba ku isi. Inzoka 200 gusa nizo zifite ubumara bukomeye bushobora gushyira mu kaga ubuzima bw’umuntu igihe ikurumye. Ibi bivuze ko udakwiye gutinya buri nzoka yose ubonye kimwe n’uko udakwiye kubahuka iyo ariyo yose kuko mushobora guhura utazi niba ibarizwa mu zitagira ubumara cyangwa izibufite.

Inzoka ziri mu bwoko butandukanye utarondora ngo ubuvemo, cyakora twakubwira ko intoya ku isi ari Barbados thread igira uburebure bwa 10.16Cm naho iremereye ku isi ni green anacondaishobora kugira uburebure bugera kuri metero 8, ibiro 249 n’ubugari bwa Cm30. Inzoka ndende ku isi ni iyitwa Python ishobora kugira uburebure bwa metero10 .

Inzoka ni ikiremwa kitagira imboni y’amaso, ntizigira amatwi agaragara inyuma ngo zibe zakumva ijwi nk’uko umuntu yumva, zigira amatwi aba mo imbere zikayakoresha zumva umuvumba, cyangwa kunyeganyega kw’ahantu zegereye.

Uko bizihiza uyu munsi

Mu kwizihiza umunsi w’inzoka byumwihariko ku bafite izo boroye mu ngo, nicyo gihe cyo kuzitaho. Ikindi ni ugufata umwanya ukagira ibyo wiga ku buzima bw’izi nyamanswa, uko bayirinda, uko wahangana nayo igihe iguteye n’ibindi byagufasha kurushaho kuyimenya.

Inzoka zibahe?

Inzoka zishobora gutura ku migabane yo se yo ku isi ukuyemo Antarctica. Uyu mugabane ni uko ubaho ubukonje kandi inzoka ntizikunda ahantu hakonje.

Inzoka ikunda ubushyuhe. Imara umwanya munini iri kuzuba ishaka ubushyuhe yamara kumva bubaye bwinshi ikongera kujya kwihisha ngo bugabanuke. Ntigira amahane, kereka gusa igihe iri guhiga cyangwa kwirwanaho. Ifite ubushobozi bwo kwikuraho uruhu (kwiyuburura) inshuro ziri hagati ya 3 na 6 mu mwaka.

Inzoka zirya iki?

Ni inyamaswa z’indyanyama zikaba zirya utundi dusimba turimo iminyorogoto, ibikeri, imiserebanya n’izindi zose yabasha guhiga.

Inzoka imira umuhigo wayo itagombye gushunaho , iwumira wose kuko n’ubwo igaragara nk’aho ari nto, ifite ubushobozi bwo gutandukanya urwasaya rwo hasi n’urwo hejuru bikagera kure. Ni ukuvuga ko ntacyo yahiga ngo kiyibere kinini inanirwe kukimira. Inzoka nini ishobora no kumira ingurube nto, inkende, isha n’izindi nyamaswa zikiri nto.

Zirwanaho gute?

Inzoka iyo yirwanaho ikoresha uburyo butandukanye burimo kwihisha ikiyoberanya, kurumana cyangwa gucira ikintu cyose ibona ko kiri kuyishotora. Ibikora byose igamije kugushyiramo ubumara bwayo ngo ibashe guhunga utayibona cyangwa utagifite intege zo kuyirwanya.

Inzoka ntigira inzika ngo ibe yakwihorera, iruma gusa ikintu kitari ifunguro ryayo mu buryo bwo kwirwanaho. Ntishobora kwanduranya ngo irwane, kereka hagati yazo gusa, kdi nabwo zirakirana ntizirumana.

Kuki inzoka ziri mu kaga kandi zidakunda guhigwa?

Inzoka nubwo zidakunda guhigwa, zigenda zikendera kubera iyangirika ry’ibimera muri rusange birimo n’igabanuka ry’amashyamba bigatuma zigenda zibura aho kuba n’ibizitunga.

Ubushakashatsi bugaragaza ko inzoka ishobora kubaho amezi 6 cg 7 itabona amazi meza yo kunywa. Ubusanzwe inyinshi zigira amahirwe yo kunywa amazi mu gihe cy’imvura nubwo hari n’izibera mu Nyanja zikaba zayanywa cyangwa izimanuka imisozi zikajya kuyanywa ku masoko yo mu kabande.

Igihe inzoka itari kubona ibyo kurya, igabanya igogora ku kigero cya 70% bimwe yariye bikaba byabasha kuyitunga mu gihe kigeze ku mezi 6 itarabona ibindi.

Kubera imikorere y’ubwonko bw’inzoka idateye imbere, inzoka burya igira ubushobozi bwo kuguma kugenda mu gihe runaka nyuma y’uko ipfuye. Kuba inyeganyega ukabona ikomeje kwizunguza ntibivuze ko iba ifite ubuzima kuko ubwonko buba bwamaze gupfa.

Inzoka igiye gupfa ushobora kuyifata ntitere amahane. Cyakora igihe woroye inzoka ikagaragara nk’iyapfuye si byiza guhita uyihamba. Zigira ubushobozi bwo kumara umwanya munini igaragara nk’iyapfuye nyamara igifite ubushobozi bwo kubaho. Ikiza ni uko wahamagara muganga w’amatungo akabanza akayisuzuma mbere yo kuyihamba.

Inzoka ishobora kubaho imyaka 20 kugera kuri 30 bitewe n’ubwoko bwayo. Mu kororoka hari amoko atera amagi, hakaba n’andi abyara utwana duto Ikabyara 1 cyangwa 2.

Hari n’izindi zitera amagi hatabayeho kubonana n’ingabo mu cyitwaparthenogenesis.

Impuro inzoka zanga

Inzoka zitinya impumuro yaAmmonia ku buryo igihe ukeka ko yaba iri hafi aho ukayihatera yibwiriza igahunga. Ni impumuro ibangama cyane. Ikindi zitinya impumuro y’ibintu bivangavanze zikaba zajya kure y’ahantu iri kumvikana.

Inzoka kandi zitinya imyotsi kuko yangiza uruhu rwayo bigatuma idakunda kuguma hafi y’ahari izo mpumuro zitandukanye.

Imyumvire itari yo abantu bakunze kugira ku nzoka

1. Ngo inzoka ziba ziri hanze zaje guhiga abantu. Ntabwo aribyo ziba zagiye guhiga ibyo zirya zikaba zahura n’umuntu nazo zitabigambiriye. Akenshi iyo ibonye umuntu itanguranwa yigira kwihisha ikamuhunga.

2. Inzoka ngo zigira uburozi. Sibyo kuko zigira ubumara aho kuba uburozi. Byose ni bibi ariko bitandukanira ku buryo bikwira mu mubiri. Uburozi bwo ushobora kubuhumeka cyangwa kuburya, naho ubumara bugomba kwinjira mu maraso kugira ngo bukwire mu mubiri.

3. Pythons kugira ngo yice ikintu ni uko ikiniga

Oya. Iyi nzoka yica ikintu iri guhiga ikoresheje uburyo bwo guhagarika umutima. Ikora uko ishoboye igahagarika gutembera kw’amaraso mu mubiri wacyo.

4. Ngo inzoka ntijya igenda ari imwe:oya, ubusanzwe inzoka ikunda kugenda yonyine ku buryo n’iyo hagize agato kayikurikira idatindiganya kukica.

5. Ngo inzoka yapfuye ituma ngenzi zayo ziza:oya. Inzoka y’ingore yapfuye ishobora gutuma ingabo iza hafi aho atari uko yamenye ko yapfuye ahubwo ikuruwe n’uko ari ingore ije isanga.

Ubushakashatsi bwo muri 2019 bugaragaza ko isi ituwe n’abarenga Miliyari 7. Abagera kuri Miliyari 5,8 baba bafite ibyago byo kurumwa n’inzoka, Abagera kuri 7,400 barumwa n’inzoka buri munsi, abari hagati y’Ibihumbi 81 na 138 bahitanwa n’ubumara bw’inzoka buri mwaka naho abandi bakubye kabiri iyi mibare bo bahura n’ubumuga butandukanye buterwa no kurumwa n’inzoka buri mwaka.

Ubushakashatsi bugaragaza kandi ko umuntu umwe buri ma Segonda 6 aba arumwe n’inzoka bikaba bishobora kumugiraho ingaruka zirimo uburwayi, ubumuga ndetse n’urupfu.

Uburyo 5 wakoresha mu kwirukana inzoka yihaye icumbi munzu yawe.

Src: daysoftheyear






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND